Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri baheruka kugaragara mu mashusho bahondagura umudamu.
Amashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter ejo ku wa Mbere, yerekana umwe mu bagabo ahondagura uyu mudamu wari wicajwe muri kaburimbo.
Iruhande byagaragaraga ko hari abantu bashungereye, gusa muri bo nta n’umwe wagaragazaga ubushake bwo kuba yasabiye uyu mugore kureka gukubitwa.
Ni amashusho BWIZA yamenye ko yafatiwe mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.
Ni hafi ya gare yo muri aka karere, ku muhanda mushya uca ahazwi nko kuri groupement werekeza i Nyakinama.
Abayabonye bamaganye urugomo uriya mugore bivugwa ko akekwaho ubujura yakorerwaga, bavuga ko bitagakwiye binajyanye n’ibihe igihugu kirimo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abagabo bagaragaye bakubita uriya mugore “bagomba guhanwa by’intangarugero.”
Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri Twitter yayo yemeje muri yombi itabwa muri yombi ryabo.
Iti: “Twafashe Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe. Byabereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze.”
Polisi yavuze ko abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

6 Responses
Musanze: Polisi yataye muri yombi abagabo bagaragaye mu mashusho bahondagura umugore
Ibi bintu byo gukubita umuturage birarambiranye rwose. Umuturage niwe nkingi y’iterambere ry’igihugu, ninawe uhemba(utunze/ubeshejeho) abo bayobozi bakubagana

Amategeko akurikizwe kuko kwihorera ntibyemewe kbs

Ubundi umuyobozi mwiza agira inama uwo ayobora yamunanira akumuha inzego zo hejuru ntakwihanira bikibaho mugihugu cyacu