Inuma itungo rishimishije rifite urukundo rugereranywa n’urw’ abantu

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwanda ubuhinzi n’ubworozi bumaze gutera imbere aho umuhinzi mworozi amaze kumenya ko, kuvuza itungo ari ngombwa igihe rirwaye, umuco wo kuvuga ko itungo rirwaye barirya ugenda ucika.
inuma
Tumenyereye ubworozi bw’amatungo maremare ndetse n’amagufi, kandi tuzi ko ubuhinzi n’ubworozi bijyana. Kimwe ni umwitero ikindi ni umukenyero!
Ubworozi bw’Inuma aribwo dushaka kuvuga ho mu magambo make, bwo bufite umwihariko kuko butamenyerewe hano iwacu kubera umuco w’igihugu cyacu, zigira ifumbire nziza cyane kimwe n’iyi nkoko kandi zikororoka vuba na vuba.
Gutera amagi
Inuma y’ingore iyo itangiye kubana n’ikigabo bigirana urukundo rukomeye aho usanga zidasigana aho imwe igiye hose. Ingore niyo ihitamo aho bijya ikigabo kikayikurikira. Zirasomana cyane aho bamwe babiteramo urwenya ko gusomana abantu babikuye ku numa.
Iyo zitangiye kwarika ngo zitere amagi zirafatanya kandi igihe imwe ivuye mu magi igiye gutora indi irayisimbura ikajya mu magi. Inuma zikunda kuba ahantu hatari intonganya, kuburyo urugo rurimo intonganya zitashobora kurwishimira na gato.
Inuma itera igi rya mbere hagati y’umunsi wa 8 n’uwa 9 igihe yatangiye kubana n’ikigabo. Inuma zibana ari ebyiri kandi ntayo ishobora guca indi inyuma mu gihe ikiriho. Inuma itera amagi abiri igahita iyararira. Irariha iminsi 18.
Guturaga
Mu gihe hasigaye amasaha 24 mbere y’uko umushwi uvuka, inuma itobora igi irimo ikoresheje umunwa kugirango ibone aho ihumekera. Nyuma igatangira kumena cya gishishwa cyangwa igihu cy’igi kugirango ishobore gusohokamo. Inuma igira umutsi ukomeye cyane ukaba ari nawo utuma isohoka muri rya gi.
Ivuka itagira amababa kandi itareba kugera ku munsi wa 9 aho isohoka mu cyari.
Inuma ivuka ifite umubiri, amababa agatangira kumera abanjirijwe n’ubwoya guhera k’umunsi wa 4. Ivuka ipima garama 9. Imara ukwezi mu cyari aho iba igaburirwa na nyina.
 
Dore uko igaburira utwana twayo
Inuma igaburira abana bayo kuva ikivuka ikoresheje amata ya jabot (nukuvuga ibyo iba yamaze kumira igarura ibivanye munda yayo). Nyuma y’umunsi wa 4 n’uwa 5, inuma zitangira kugaburira abana bazo ibiryo yamaze koroshya kugirango utwana tuze kubishobora, muri byo harimo ibinyampeke.
Iyo imaze iminsi 12 ivutse itangira guhabwa ibyokurya by’inuma zikuze. Inuma ikuze irya garama 20 kugeza kuri 25! Mugihe ingore yitegura gutera amagi ingabo isigara yita ku bana hanyuma ukwezi kwashira utwana tukava mu cyari cya se na nyina ku bushake bwazo cyanga bwirukanwemo n’ababyeyi.
Inuma igira ibyari bibiri kuko itangira gutera abana barimo kuzuza ukwezi ngo bacuke. Ingabo ibana n’ingore ifite amezi 6 mugihe ingore iba ifite amezi 7.
Ibiro igira
Umushwi w’inuma ukuba ibiro byawo inshuro ebyi mu masaha 36 ikaba igeza k’uburemere 100% muminsi 3 cyangwa ine 4 ya mbere.
Igihe kivugwa cyane mumikurire yayo ni igihe kiri hagati y’umunsi wa 5 na 20 aho ishobora kunguka amagarama 50 buri munsi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikitonderwa
Kimwe n’ayandi matungo yose inuma zikenera isuku, zikazirana no kuba ahantu hatose kandi zikaba ahantu hari umwuka mwiza. Ikindi kandi zikazirana n’ubucucike, byaba byiza uyubakiye akazu kangana na cm25 kuri 25. Kandi inuma izirana n’amaraso. Ntiyihanganira kubona uhemukira inuma ngenzi yayo watuma zose zigurukira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kvicky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *