ea2z3sfxkaays3g.jpg

Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA kuri uyu wa 19 Kamena 2020 zatangaje ko zigiye gushakira umuti ikibazo cy’abamotari basigaye bifashisha serivisi ya ‘Mobile Money’ bagahamagara abakobwa n’abagore b’abandi.

Iki kibazo cyazamuwe n’uwiyise Ndamaze ku rubuga rwa Twitter. Mu gitondo yabajije Polisi y’Igihugu ati: “Ni byiza kwishyura abamotari dukoresheje momo, ariko se ko basigarana nimero zacu bakarara baduhamagara nibadusenyera ingo bizagenda gute ?”

Uyu yifashishije ifoto (screenshot) y’ubutumwa bugira buti: “Mwiriwe ni motari wagutwaye. Uri mwiza nagukunze. Ijoro ryiza undote.”

ea2z3sfxkaays3g.jpg

Polisi y’Igihugu yatangaje ko nta mumotari wemerewe guhamagara cyangwa koherereza ubutumwa bugufi umuntu badafitanye gahunda. Iti: “Turakorana n’urwego rubashinzwe (abamotari) tubakangurire kubyirinda.”

RURA nayo yatangaje ko igiye gushaka umuti w’iki kibazo, iti: “Tugiye gushaka uburyo twagikemura byihuse.”

Kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga ni uburyo bwashyizweho na leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko biri mu buryo icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwiramo. Ni gahunda yatangiye nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena, ubwo abamotari bemererwaga kongera gukora.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    Arko mana yange ubukoko umwuga wabamotari uranze ubaye umwuga wantu badasobanutse koko??????ngaho nibande batarikwirinda amabwiriza yo kwirinda COVD19 arcol zirimo amazi!!gewe mbona police yarikwiye&rura bari bakwiye gufata ingamba yogushakisha abamotari bameze nkibirara bakabaka perme ,naho ibyo gufata umumotari akoze amakosa bagatwara moto kdi moto atariyo yakoze amakosa mbona barenganya banyiribinyaziga doreko usanga abenshi Atari nizabo moto police ikwiye gusubiramo amategeko rwose.

    1. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
      Mwiriweneza abamotari menya aribo banyarwanda basigazwe inyuma namateka kuko baba fata mukajagari ujewese ngo ibyangobwa ntacyerekanako uwo umufashe arimukazi

    2. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
      Mwiriweneza abamotari menya aribo banyarwanda basigazwe inyuma namateka kuko baba fata mukajagari ujewese ngo ibyangobwa ntacyerekanako uwo umufashe arimukazi

  2. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    Arko mana yange ubukoko umwuga wabamotari uranze ubaye umwuga wantu badasobanutse koko??????ngaho nibande batarikwirinda amabwiriza yo kwirinda COVD19 arcol zirimo amazi!!gewe mbona police yarikwiye&rura bari bakwiye gufata ingamba yogushakisha abamotari bameze nkibirara bakabaka perme ,naho ibyo gufata umumotari akoze amakosa bagatwara moto kdi moto atariyo yakoze amakosa mbona barenganya banyiribinyaziga doreko usanga abenshi Atari nizabo moto police ikwiye gusubiramo amategeko rwose.

  3. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    Mwaramutse ndumumotari abobamotaribadusebereza umwuganibabirekebitarafata indinera

  4. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    Mwaramutse ndumumotari abobamotaribadusebereza umwuganibabirekebitarafata indinera

  5. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    Ikihutirwa ni Cash. Iyo ufashe moto uba ufite amafaranga. Iyo priority iza kuba gufasha mu guhindura imyitwarire hari kuba izindi ngamba @ mugabo

  6. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    Ikihutirwa ni Cash. Iyo ufashe moto uba ufite amafaranga. Iyo priority iza kuba gufasha mu guhindura imyitwarire hari kuba izindi ngamba @ mugabo

  7. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    mwaratinze akaba karabaye, ingonyinshi zarasenyutse kubera utwo duceri bahorana mu ntoke.

  8. Abamotari bahamagara abagore b’abandi bifashishije MoMo bagiye gukeburwa
    mwaratinze akaba karabaye, ingonyinshi zarasenyutse kubera utwo duceri bahorana mu ntoke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *