Umudepite yahohotewe n’abapolisi ubwo yabafotoraga bakubita abirabura

Sangiza iyi nkuru

Pierrette Herzberger Fofana ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uba mu Budage, akaba yaravukiye muri Mali. Kuri uyu wa 17 Kamena yahishuriye inteko iby’akababaro yagiriye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ubwo abapolisi bamuhohoteraga bamuziza kubafotora ubwo bakubitaga abirabura babiri.

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena ni bwo Fofana yari avuye ahitwa ‘Gare du Nord’ i Brussels nuko abona “abapolisi icyenda bahohotera abirabura babiri bakiri bato”. Icyo gihe yatangiye gufata amafoto y’icyo gikorwa cy’urugomo akoresheje telefone.

Icyo gihe abapolisi baramubonye, bahita bamushikuza telefone, maze baramufata bamutegeka kubika amaso ku rukuta, na we arabyanga. Icyo gihe abapolisi bane baramufashe, bamusunikira ku rukuta, ati: “Batandukanya amaguru yanjye, amaboko barayamanika.”

Fofana yageze aho ababwira ko ari umudepite wa EU ariko banga kubyemera. Yaberetse ikarita yemeza ko ari umudepite ndetse na pasiporo y’u Budage, nabwo banga kwemera, bamubaza icyemezo kimwemerera kuba mu Bubiligi.

Gusa polisi mu Bubiligi isobanura ko Depite Fofana atafashwe atyo nta cyabaye kuko yashatse guhagarika polisi ubwo yafataga abirabura mu mukwabu washakishaga abagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwakorewe mu gace ka Aerschot. Ibi byatangajwe ma Audrey Dereymaerker ushinzwe kuvugira polisi muri Bruxelles-Nord.

Depite Fofana yamaze kugeza ikirego mu butabera, avuga ko ari mu rwego rwo kuvuganira n’abandi birabura bahohoterwa ariko ntibabashe kurega.

Uyu mudepite ahohotewe mu gihe Isi yose yahagurukiye kwamagana abahohotera abirabura nyuma y’urupfu rwa George Floy wishwe n’umupolisi, Derek Chauvin tariki ya 25 Gicurasi 2020, amushinze ivi ku ijosi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *