Rusizi na Rusumo habonetse abantu 41 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 20 Kamena 2020 yatangaje ko mu Karere ka Rusizi no ku mupaka wa Rusumo hagaragaye abantu 41 banduye Covid-19 mu bipimo 3116 byafashwe. Abamaze gukira iki cyorezo bagumye kuri 357 barimo 6 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 702, abakirwaye ni 343.
Hon. Tushabe yihanangirije abayobozi bakomeje guhindanya isura ya Nyaruguru

“Ntituzihanganira na rimwe umuyobozi uvanga inyungu ze bwite n’iza Leta” ni amwe mu magambo yavuzwe na Hon. Richard Tushabe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, akaba n’Imboni ya Nyaruguru, ubwo yagarukaga ku kibazo cya bamwe mu bayobozi bo muri aka karere bakurikiranweho icyaha cy’imicungire mibi y’ibya rubanda muri iyi minsi. Ubwo butumwa […]
Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
Guverinoma y’u Burundi yamaze kwemeza ko uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza azashyingurwa kuwa Gatanu tariki 26 Kamena 2020. Itariki yo gushyinguriraho Pierre Nkurunziza yemejwe mu nama yahuje abagize Guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, akaba azashyingurwa mu murwa mukuru w’ubutegetsi wa Gitega. Irimbi azashyingurwamo rikaba riherereye muri Komini ya […]
Abakurambere batumye umwana w’imyaka 9 ashyingirwa umukecuru w’imyaka 62_Amafoto

Umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko witwa Sanele Masilela yashakanye n’umukecuru w’imyaka 62 y’amavuko witwa Helen Shabangu muri Afurika y’Epfo, mu buryo bwo kubahiriza ibyo abakurambere be bamutegetse. Ibi birori byabaye muri Nyakanga 2014 nyuma y’umwaka aba bombi bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo. Sanele Masilela yashyingiwe Helen Shabangu nyuma yo kubisaba ababyeyi be, nabo bakabiha umugisha. Mu […]
Imyiteguro yo gutsemba Abatutsi mu Bisesero n’itangizwa rya “Operasiyo insectcide”
Muri Kanena 1994 muri Perefegitura ya Kibuye, kimwe n’ahandi henshi mu gihugu ubwicanyi bwari bwarakozwe hasigaye Abatutsi bake cyane bari bakivumburwa aho bihishe. Muri Kibuye ahari harasigaye Abatutsi ni mu Bisesero. Habayeho ibyemezo bya Guverinoma n’ibya Perefegitura ya Kibuye n’ingabo, kugira ngo begeranye imbaraga n’ibikoresho byo kujya kwica Abatutsi bari bagikomeje kwirwanaho mu Bisesero bahanganye […]
Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
Abakiriya ba Banki y’Abaturage, ikorera mu mujyi wa Rusizi baravuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena nta n’umukozi wayo baca iryera, n’abakuraga amafaranga ku cyuma( ATM) bikaba bidakunda. Bavuga ko n’umukozi ugerageje kwitaba umukiriya kuri telefone, avuga ko yafunzwe kuko hari umukiriya wagezemo arwaye COVID-19, bigatuma ifungwa. Bamwe mu […]
COVID-19: Moroccan medical aid for Angola arrives in Luanda
Kigali, 20 June (RNA) – The Moroccan medical aid destined for Angola, as part of a package of aid granted on High Instructions from His Majesty Mohammed VI, King of Morocco, to several brotherly African countries to support them in their efforts to fight coronavirus, arrived on Friday 19th June 2020 at Luanda international airport. […]
CIVID-19 : Arrivée à Luanda de l’aide médicale marocaine destinée à l’Angola
Kigali, 20 Juin (ARI) – L’aide médicale marocaine destinée à l’Angola, dans le cadre d’un ensemble d’aides accordées sur Très Hautes Instructions de Sa Majesté Mohammed VI, Roi du Maroc, à plusieurs pays africains frères pour les accompagner dans leurs efforts de lutte contre le coronavirus, est arrivée, le vendredi 19 juin 2020, à l’aéroport […]
Mme Jeanette Kagame yasabye ababyeyi kwigisha abana babo umuco w’ubumuntu
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza kwigisha abana n’abakibyiruka umuco w’ubumuntu, mu rwego rwo guharanira ko Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi itazongera ukundi. Ni ubutumwa umufasha w’umukuru w’igihugu yageneye Abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu, umunsi hibutsweho imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri […]
U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere ku Isi byemerewe koroshya ingamba zo gukumira Covid-19
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza bwashyize u Rwanda mu bihugu 10 bya mbere ku isi bitarimo ibyago byo kwiyongera kw’icyorezo cya Covid-19 ku buryo byo byemerewe no koroshya ingamba zimwe na zimwe zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo. Uru rutonde ruriho ibihugu 195 byakoreweho ubushakashatsi hagendewe ku mabwiriza mpuzamahanga yo […]
Adil yahishuye icyamufashije kwitwara neza muri APR FC n’imishinga ayifitemo
Umunya Marroc, Mohammed Adil Erradi utoza ikipe ya APR FC yahishuye ibanga yakoresheje rikamufasha kwitwara neza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’imishinga itandukanye ayifitiye nyuma y’umwaka umwe ayitoza. Amakuru ariho avuga ko uyu mugabo w’imyaka 41 yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri yo gukomeza gutoza APR FC, nyuma yo kongererwa umushahara ukava kuri 18,000,000 Rwf […]
Rwamagana: Bishimira ibyiza byo ‘kuboneza urubyaro umubyeyi akiri kwa muganga’
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rwamagana bishimira kuboneza urubyaro bakiri kwa muganga, kuko bataha nta nkomanga cyangwa ubwoba bwo kongera gusama. Abaganiriye na Bwiza.com, ni abatuye mu murenge wa Munyaga n’uwa Rubona mu karere ka Rwamagana. Bavuga ko bataha batekanye, kuko baba batikanga gusama; yemwe ngo bikaba byanabahitana. Tuyishimire Olive ari n’umugabo we […]
Mwarimu uzongera kwimura umunyeshuri utaratsinze neza azajya abihanirwa-Minisitiri Uwamariya
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itangaza ko mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi igiye guca burundu gahunda yo kwimura umunyeshuri utatsinze amasomo neza ndetse mwarimu uzongera kugaragara yabikoze akazajya abihanirwa. Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ku ngamba zo kuteza imbere uburezi no kwitegura umwaka w’amashuri 2020/2021 uzatangira […]
Tariki ya 20 Kamena mu 1901 umunyafurikakazi, Charlotte M. Manye yabaye uwa mbere urangirije kaminuza muri Amerika
Mu gihe byari bigoranye ko hari umwirabura wiga muri Kaminuza zo muri Amerika, ku munsi nk’uyu umuny’Afurika y’Epfokazi, Manye Maxeke yanditse amateka asoza kaminuza yaho. Manye Maxeke Charlote, yavukiye muri Afurika y’Epfo kuwa 07 Mata mu 1874. Mu buzima bwa Maxeke, yakuze akunda kwiga cyane maze mu 1894 aza kujyana na korari yaririmbagamo bagiye muri […]
Umudepite yahohotewe n’abapolisi ubwo yabafotoraga bakubita abirabura
Pierrette Herzberger Fofana ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uba mu Budage, akaba yaravukiye muri Mali. Kuri uyu wa 17 Kamena yahishuriye inteko iby’akababaro yagiriye mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, ubwo abapolisi bamuhohoteraga bamuziza kubafotora ubwo bakubitaga abirabura babiri. Ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena ni bwo Fofana yari […]