Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi yamaze kwemeza ko uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza azashyingurwa kuwa Gatanu tariki 26 Kamena 2020.

Itariki yo gushyinguriraho Pierre Nkurunziza yemejwe mu nama yahuje abagize Guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, akaba azashyingurwa mu murwa mukuru w’ubutegetsi wa Gitega. Irimbi azashyingurwamo rikaba riherereye muri Komini ya Musinzira, mu Mujyi wa Gitega nk’uko SOS ibitangaza.

Imirimo yo gutunganya imva yateganyirijwe gushyingurwamo Perezida Nkurunziza irarimbanyije, bivugwa ko iri kubakwa mu buryo butangaje n’imwe muri kompanyi z’Abashinwa zikorera mu Burundi, naho imirimo yose ijyanye no kuyitunganya ikaba iri kugenzurwa n’igisirikare cy’igihugu ndetse n’igipolisi.

Pierre Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima tariki ya 8 Kamena nk’uko Guverinoma yabitangaje. Kugeza ubu yamaze gusimburwa na Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye wari uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu kuwa 20 Gicurasi 2020, ubu akaba yaranarahiriye gutangira inshingano ze kuwa 18 Kamena.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
    Niyigendere.Natwe tuzamukurikira.Ikibi si ugupfa,ahubwo ikibi ni ugupfa warakoze ibibi bikazakubuza paradizo.

  2. Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
    Niyigendere.Natwe tuzamukurikira.Ikibi si ugupfa,ahubwo ikibi ni ugupfa warakoze ibibi bikazakubuza paradizo.

  3. Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
    Niyigendere agiye nk’intwari.Asigiye igihugu umurage mwiza

  4. Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
    Niyigendere agiye nk’intwari.Asigiye igihugu umurage mwiza

  5. Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
    RIP Nkurunziza Imana iguhe iruhuko ridashira

  6. Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
    RIP Nkurunziza Imana iguhe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *