U Burundi bwasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira yo kuba byarabukolonije

Guverinoma y’u Burundi yasabye u Budage n’u Bubiligi impozamarira ya miliyari 43 z’Amadolari y’Amerika nk’ubwishyu bwo ku kuba ibi bihugu byarabukolonije mu myaka y’1899 kugeza 1962. Ibi byatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, umutwe wa Sena, Reverien Ndikuriyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, nyuma y’uko mu 2018 Sena yari yashyizeho itsinda ry’abahanga […]

EAC yasabwe kuba yagaragaje ibihano yafatiye u Burundi na Sudani y’Epfo bitarenze uku kwezi

Akanama k’Abaminisitiri k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kasabye ko bitarenze tariki 31 Kanama 2020, uyu muryango ugomba kuba wagaragaje ibihano bigomba gufatirwa u Burundi na Sudani y’Epfo ku bwo kunanirwa kwishyura imisanzu yabyo. Ku itariki ya 30 Kamena uyu mwaka ni bwo Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA basabiye u Burundi na Sudani y’Epfo […]

RIB yataye muri yombi uwacuruzaga umuti wa HUUREKA waciwe mu Rwanda

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi uwitwa Tuyisenge Jean Claude w’imyaka akurikiranweho icyaha cyo kugurisha no gutanga ibintu bibujijwe mu buvuzi. Tuyisenge Jean Claude w’imyaka 38 y’amavuko akurikiranweho kugurisha amashyirahamwe y’abamotari umuti wo gusukura intoko itujuje ubuziranenge wa ‘HUUREKA hand sanitizer’. Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko aya mashyirahamwe y’abamotari yaguraga uyu muti mu […]

Kigali: Haravugwa abagore bafashwe bari kwiyongeresha ibibuno, amabere n’ibitsina

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2020, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwira urutonde rw’amazina y’abagore n’abakobwa 15 byavugwaga ko 12 muri bo bafashwe baje gushaka serivisi zo kongeresha no kugabanyisha ibice by’imibiri birimo amabuno, amabere n’ibitsina. Amakuru avuga ko aba bafashwe hagati ya saa 12h00’ na 15h00’, mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka […]

Uganda: Umuyobozi wa Kisoro yahaye impunzi z’Abanyekongo iminsi 2 yo kuba zasubiye iwabo

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Capt. Peter Mugisha yategetse ko impunzi z’Abanyekongo ziri muri aka karere zigomba kuba zazinze ibyazo zigasubira mu gihugu cyazo bitarenze iminsi ibiri uhereye ejo, nyuma y’uko zabwiwe kenshi ko zigomba gutahuka ariko zikabyanga. Capt. Mugisha yavuze ko izi mpunzi zabwiwe ko zigomba kujya gucumbikirwa mu nkambi zagenewe impunzi kuko […]

Abaguze pasiporo mbere ya Kamena 2019 barasabwa gushaka izindi

efsf6rox0aao1uz_1_-af05f.jpg

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko abantu bari baraguze pasiporo z’u Rwanda mbere ya tariki 27 Kamena 2019 basabwa kongera gushaka izindi kuko zigiye guteshwa agaciro zigasimbuzwa Pasiporo z’Afurika y’Iburasirazuba. Itangazo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration and Emmigration) rwasohoye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, rivuga ko pasiporo zatanzwe mbere y’itariki […]

Ibyo Sankara yavuze ntibyigeze bihungabanya umubano wacu na Zambia_Minisitiri Biruta

Mnisitiri w’Ubuanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Zambia ugihagaze neza nk’uko wahoze n’ubwo Maj. Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinje Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo Nsabimana yavugiye mu rukiko rw’i Nyanza […]

Urukiko rwategetse ko umunyemari Nkubiri Alfred akomeza gufungwa

Kuri uyu wa 11 Kanama, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyemari Nkubiri Alfred, uregwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha cy’ubuhemu akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Nkubiri Alfred usanzwe afite uruganda ENAS rutunganya ifumbire, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo 9 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI yari yarahaye isoko ryo kugeza ifumbire ku bahinzi, ariko […]

Ikarita ya Tap & Go ikoreshwa mu gutega bisi igiye kujya ikoreshwa no kuri moto

Sosiyete ya AC Group Ltd isanzwe itanga amakarita akoreshwa mu kwishyura urugendo rwa bisi hifashishijwe ikoranabuhanga (Tap&Go), yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya aho iyi karita izajya ikoreshwa no mu gutega moto. Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri Televiziyo y’igihugu, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri AC Group, Marick Shaffy Rizinde, yavuze ko ubu buryo bushyashya bwo […]

Habineza Joe wabaye minisitiri yirukanwe ku buyobozi bwa Radiant

Amb. Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda akaba w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, yirukanwe ku buyobozi bwa sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant Yacu Ltd. Amb. Joseph Habineza uzwi ku izina rya Joe, yagizwe umuyobozi mukuru (CEO) wa Radiant Yacu muri Gicurasi 2019, bikaba bivugwa ko yaba yirukanywe kubera ko atatangaga umusaruro ukwiriye […]

Bimwe mu bikorwa byaranze Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58

15823658238_683f-9fa0b-2.jpg

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020 ni umunsi udasanzwe ku mufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 58 amaze avutse, bikaba n’ibyishimo mu muryango wose wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri rusange. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Jeannette Nyiramongi akaba yaravutse ku itariki 10 Kanama 1962, ashakana […]

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba Kaminuza ya UGHE

kagame_virtual_ceremony.jpg

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 28 basoje amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (UGHE) iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Burera, nyuma y’umwaka umwe ayifunguye ku mugaragaro. Ni umuhango Umukuru w’Igihugu yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’Isi muri […]

U Buhinde: Ikigo kivurirwamo abarwayi ba COVID-19 cyibasiwe n’inkongi y’umuriro

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, inkongi y’umuriro yibasiye ikigo kivurirwamo abarwayi barwaye icyorezo cya Coronavirus mu gihugu cy’u Buhinde, 10 bahita bapfa naho abarenga 20 barakomereka. Iyi nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli yitwa Swarna Palace iri kwifashishwa muri iyi minsi mu kwita ku barwayi ba Coronavirus, iherereye mu Mujyi wa […]

Amasibo atatu yo muri Kigali yakuwe muri ‘Guma mu Rugo’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yakuye amasibo atatu yo mu Mudugudu wa Kabutare muri gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n’uko ubusesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima bwagaragaje ko nta bwandu bushya bw’icyorezo cya Coronavirus bukigaragara muri ibi bice. Nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase kuri iki Cyumweru, amasibo y’Ubutwari’, ‘Icyerekezo’ n’isibo yo […]

Polisi y’Igihugu yerekanye abantu barindwi bakurikiranweho kwiba ibikoresho mu nzu z’abaturage

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bakurikiranweho kwinjira mu nzu z’abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakiba ibikoresho byiganjemo za televiziyo. Aba bafatiwe mu bujura bw’ibikoresho byo mu nzu by’agaciro byiganjemo za televiziyo za rutura (flat screen), hanyuma bakajya kubigurisha. Batanu muri aba polisi yerekanye nibo bajyaga mu nzu zo […]

U Rwanda mu bihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi b’abasinzi

Icyegeranyo giheruka gukorwa n’ikinyamakuru AFK Insider kigaragaza uburyo ibihugu by’Afurika bikurikirana mu kugira abaturage banywa agasembuye kurusha abandi, tukaba tugiye kugaruka ku bihugu icumi bya mbere bigaragaramo n’u Rwanda. Iki cyegeranyo kigaragaza ibinyobwa bikunze kunyobwa cyane muri buri gihugu n’ingano y’inzoga (litiro) buri muturage w’igihugu abasha kunywa ku mwaka ushyize ku kigereranyo, ni ukuvuga ko […]

Africa CDC iravuga ko imibare y’abanduye COVID-19 muri Afurika ishobora kuba itandukanye n’itangazwa

Ikigo cy’Afurika gishinzwe gukumira indwara, Africa CDC cyatangaje ko hari impungenge z’uko icyorezo cya Covid-19 kizakomeza kugora umugabane w’Afurika guhangana nacyo, bitewe n’uko imibare y’abacyanduye ishobora kuba ari myinshi kuruta itangazwa n’ibihugu bitandukanye. Africa CDC kane w’iki cyumweru, yavuze ko ibihugu byinshi by’Afurika bitajya bifata ibipimo bihagije ku cyorezo cya Coronavirus, bikaba bishobora gutuma n’imibare […]

EAC yageze aho itangaza ingengo y’imari ya 2020/2021

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC watangaje ko wamaze gutegura ingengo y’imari uzakoresha mu mwaka wa 2020/2021, nyuma y’amezi agera kuri abiri ushinjwa kuba warakerewe kuyitegura no kuyitangaza. Mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri b’uyu muryango kuwa Mbere w’iki cyumweru hifashishijwe ikoranabuhanga, Abaminisitiri hamwe n’ubunyamabanga bwa EAC bemeje ko agera kuri miliyoni 97.6 z’Amadolari y’Amerika ariyo azakoreshwa mu ngengo […]

Angola: Abaturage batangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga bwo kwamagana ubutegetsi bwa Joao

Abaturage biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Angola batangije ubukangurambaga bwo kwamagana Perezida Joao Lourenco n’ishyaka rye, MPLA kubera ko ashinjwa kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga kuyobora iki gihugu mu 2017. Mu mpera z’uku kwezi gushize nibwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bihuje n’abandi baturage banenga imiyoborere ya Perezida Lourenco, batangije ikiswe […]

Abadepite bateye utwatsi icyifuzo cy’ibihano ku wakerewe kwishyura Mituweli

Inteko y’Abadepite yateye utwatsi icyifuzo cyari cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi cyo kuba umuntu wakerewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza yazajya acibwa ibihano akishyura agize ayo arenzaho kuyo yagombaga kwishyura. Iki cyifuzo cyari gikubiye mu ngingo yari mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko No. 03/2015 ryo kuwa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza. Iyi ngingo yavugaga ko […]

Umuhanzi Diamond aravugwaho kuba agiye kurushinga n’Umukobwa w’Umunyarwanda

Nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz atangarije ko yiteguye gushaka umugore bakazarushinga vuba, amakuru yizewe aravuga ko iki cyamamare mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba cyaba kirimo gutegura gukora ubukwe n’umukobwa w’Umunyarwanda, ndetse imyiteguro y’ubukwe ikaba igeze kure. Hashize ukwezi ubwo Diamond yari mu gitaramo mu murwa mukuru Dodoma, atangaje ko nyuma y’amezi agera kuri atandatu […]

Mufti w’u Rwanda arashinjwa na Sheikh Nsabimana Issa kuyoboza Idini ya Islam igitugu

Ibaruwa ivugwa kuba yanditswe na Sheikh Nsabimana Issa

Uwitwa Sheikh Nsabimana Issa, wari umwe mu bayobozi b’Idini ya Islam mu Rwanda ndetse no mu ihuriro ry’Abayisilamu mu Rwanda, RMC yamaze gusezera muri iri huriro bitewe no kudahuza n’amakimbirane hagati ye n’Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda, (Mufti) Sheikh Hitimana Salim. Mu ibaruwa yacicikanye kumbuga nkoranyambaga , Sheikh Nsabimana Issa yandikiye Mufti w’u Rwanda, […]

Perezida Kagame ntiyumva impamvu u Burundi na Sudani y’Epfo bidatanga umusanzu muri EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize icyo avuga ku kibazo cy’ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo bimaze iminsi bisabirwa kwirukanwa mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kubera kugaragaza ubushake buke bwo gutanga umusanzu wabyo. Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana n’ikinyamakuru The East African, kuwa kuwa Kane tariki 30 Nyakanga 2020. […]

Kayonza: Umusaza yishwe no kunywa umuti yahawe yagiye kuraguza ku mupfumu

Umusaza w’imyaka 62 witwa Nzabanita Joseph wari utuye mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange w’Akarere ka Kayonza yapfuye urupfu rw’amayobera bikekwa ko yazize kunywa umuti yahawe n’umupfumu ubwo yari yagiye kuraguza. Uyu musaza yapfuye kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, akaba yari yagiye kuraguza ku mupfumu kugirango amenye uwamwiciye umukobwa wari uherutse gupfa bikavugwa ko […]

Kenya yisubiyeho ivuga ko nta ndege za Tanzania yigeze ikumira ku butaka bwayo

Guverinoma ya Kenya yisubiyeho ivuga ko nta ndege ziturutse muri Tanzania yigeze ikumira ku butaka bwayo, nyuma y’umwuka mubi wari wavutse hagati y’ibi bihugu kubera ko kimwe cyari cyahagaritse ingendo z’indege z’ikindi kugwa ku butaka bwacyo. Byatangajwe n’Umunyambanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Kenya, James Macharia mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yasubizaga […]

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bafana ba Arsenal kwishimira insinzi ya FA Cup

screenshot_20200801-222030_2_.png

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 yifatanyije n’abafana bose b’ikipe ya Arsenal mu byishimo batewe n’uko imaze kwegukana igikombe cya FA Cup. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hari umukino wahuje amakipe abiri y’ubukombe mu Bwongereza no ku Isi, Chelsea na Arsenal […]

SACCO zose zo mu gihugu zigiye guhuzwa zivemo Banki imwe

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiye gutangira guhuza imirenge SACCO yose yo mu gihugu, hakazavamo Banki imwe izaba yitwa ‘Banki y’Amakoperative’. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, kuri uyu wa 30 Nyakanga, ubwo yagezaga ku Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’amakoperative mu Rwanda. Minisitiri […]

Perezida Kagame asanga gufatira imitungo y’abakekwaho ruswa bitagomba kwirukankirwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanga gufatira imitungo y’abakekwaho ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu mu gihe bibaye ngombwa ko bikorwa byazajya bikorwa hakurikijwe amategeko, mu rwego rwo kwirinda ko hari ababirenganiramo. Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro kihariye yagiranye n’ikinyamakuru The East African ku wa kane w’iki cyumweru, aho yashimangiye ko Leta y’u Rwanda itazahwema gushyira […]

Kiliziya Gatolika yahagaritse ingendo Nyobokamana z’i Kibeho ku munsi wa Asomusiyo kubera Covid-19

tariki_ya_28_ugushyingo_ni_umunsi_ngarukamwaka_ukomeye_i_kibeho-5f900.jpg

Mugihe Kiliziya Gatolika ku Isi yose yitegura kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Asomusiyo), ubuyobozi bwa Diyozezi ya Gikongoro mu Rwanda bwatangaje ko kuri iyi nshuro ingendo Nyobokamana zajyaga zikorerwa ku butaka bufatwa nk’ubutagatifu bwa Kibeho zitakibaye kubera icyorezo cya Covid-19. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Celestin Hakizimana, yamenyesheje […]

Impanga za mbere zisa ku Isi zigiye kwibaruka umwana zisangiye n’umugabo umwe

31245160-8564281-image-a-41_1595849606953_1_.jpg

Anna na Lucy, abakobwa babiri b’impanga bavugwaho kuba ari bo mpanga za mbere ku Isi zisa kandi zisangiye ibintu byinshi mu byo zitekereza no mu byo zikora, batangaje ko biteguye kabyarira rimwe umwana bahuriyeho bazabyarana n’umukunzi basangiye. Aba bakobwa bafite imyaka 34 bavuka ahitwa Perth muri Australia, barira hamwe, bakaryama ku buriri bumwe, bakambara kimwe, […]

Abadepite banenze ‘abagronome’ na ba ‘veterineri’ badakora inshingano zabo uko bikwiye

Abadepite banenze imikorere y’abakozi bo ku mirenge bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi bazwi nka ba ‘Agronome’ na ba ‘Veterineri’ kudatanga umusaruro bakagombye kuba batanga mu nshingano zabo, abadepite bakaba bagaragaje ko batanyuzwe n’ingamba zafashwe mu gukemura iki kibazo. Ibi ni ibyagarutsweho n’Inteko Rusange y’Abadepite kuri uyu wa 29 Nyakanga, ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi […]

Nyagatare: Abana basiramuwe ku buntu bagiye kwipfukisha basabwa kubanza kwishyura

Bamwe mu bana b’abahungu bo murenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare barashinja ikigo nderabuzima cya Nyagatare kubatererana nyuma yo kubasiramura ku buntu ariko mugihe cyo kwipfukisha bagasabwa kubanza kwishyura, abatarabashije kwishyura bakaba barangiwe gupfukwa. Aba bana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 12 na 15 y’amavuko babwiye RBA ko mu minsi ishize babonye itangazo ribahamagarira […]

Umuryango umaze kwishyura 50% by’umusanzu wa mituweli ugiye kwemererwa kwivuza

Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yemeje Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko No.03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza. Muri iri tegeko ryemejwe n’Abadepite hakubiyemo ingingo zitandukanye zitari ziri mu risanzwe, kuko ubusanzwe umuntu yemererwaga gutangira kwivuza ari uko umuryango we wamaze kwishura umusanzu wose w’ubwisungane mu kwivuza. Itegeko rishya ryo riteganya ko umuryango […]

Arenga miliyari 5 FRW ni yo yishyuzwa abantu 9 bakurikiranweho kunyereza ifumbire

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko miliyari 5.587 z’Amafaranga y’u Rwanda ari yo yishyuzwa ba rwiyemezamirimo 9 bakurikiranweho kunyereza ifumbire ya Leta yari igenewe abahinzi, ukongeraho ibindi byaha by’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano. Mu ntangiro z’uku kwezi ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi ba rwiyemezamirimo 9 bayobowe n’Umushoramari Nkubiri Alfred unafite uruganda […]

Umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya mbere cya 2020 wiyongereyeho 8%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyagaragaje ko ubutaka bwahinzweho mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2020 bungana na hegitare miliyoni 1.39, umusaruro wabonetse ukaba wariyongereyeho 8% ugereranyije n’uwari wabonetse mu gihembwe cya mbere cya 2019. Iyi ni imibare ikubiye mu bushakashatsi ku buhinzi bwakozwe n’iki kigo ku migendekere y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020, […]

Imyizerere itandukanye mu Rwanda ishobora gutuma uburyo bwo kurahirira gutangira akazi buhinduka

Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basabye ko bitewe n’uko mu Rwanda hari imyemerere n’imyizerere itandukanye kandi yose ikaba ihabwa ubwisanzure, uburyo bwo kurahiza umukozi ugiye gutangira inshingano bugomba guhinduka kuko byagaragaye ko uko bikorwa hari abo byambura amahirwe y’akazi. Ibi byasabwe na komisiyo y’abadepite bashinzwe imibereho myiza ubwo Inteko rusange y’Abadepite yakomezaga igikorwa […]

Umuryango wa Benjamin Mkapa watangaje icyamwishe

Umuryango wa Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2020 watangaje ko yishwe n’indwara y’umutima, nyuma y’uko yari yagiye mu bitaro agiye kwivuza Malaria. Benjamin Mkapa wapfuye mu ijoro ryo ku itariki 24 Nyakanga 2020, Umuryango we watangaje icyamwishe kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga, nyuma y’igitambo cya misa yo kumusezeraho […]

Umunyarwanda yemeye ko yatwitse Kiliziya ya Nantes

Umunyarwanda uherutse gutabwa muri yombi kugira ngo abazwe iby’inkongi y’umuriro yafashe Katedarali ya Kiliziya ya Nantes mu Bufaransa, yageze aho yemera ko yagize uruhare muri iyi nkongi y’umuriro. Uyu Munyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko wakoraga nk’umukorerabushake kuri iyi katedarali ya Nantes, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa kuwa 18 Nyakanga 2020, nyuma y’uko ifashwe n’inkongi […]

U Bufaransa bwatangiye iperereza kuri Col. Ntiwiragabo wagaragajwe ko yihishe muri iki gihugu

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko bwatangiye gukora iperereza ku Munyarwanda Aloys Ntiwiragabo ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba n’umwe mu bashinzwe umutwe wa FDLR. Ku itariki ya 23 Nyakanga ni bwo ikinyamakuru ‘Mediapart’ gikora inkuru zicukumbuye cyatangaje ko cyaguye gitumo Col. Aloys Ntiwiragabo, kikabasha kumugeraho aho yabaga mu nyubako iri mu gace ka Orleans. […]

Kuvugira mu mahanga si byo bigira umuntu umuhanga_Mpayimana Philippe

Umunyapolitiki wigenga, Mpayimana Philippe wari wahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka, yasabye abitwikira demokarasi bagashinga ibitangazamakuru bivugira mu mahanga bitagamije kubaka kubireka kuko “itangazamakuru Abanyarwanda bakeneye atari irishingiye ku ngirwamashyaka.” Ibi yabitangaje kuri uyu wa 25 Nyakanga 2020, mu butumwa yatanze muri ibi bihe u Rwanda ruzirikana imyaka 26 ishize rwibohoye nk’uko yabivuze muri […]

Urupfu rwa Benjamin Mkapa, igihombo gikomeye kuri Tanzania n’umuryango wa EAC

sign.jpg

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020, ni bwo Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yatangaje inkuru y’akababaro ko Benjamin William Mkapa wabaye Perezida w’iki gihugu yapfuye. Urupfu rwe rwababaje abantu batandukanye bazi ibikorwa byamuranze ubwo yari Umukuru w’Igihugu ndetse no mu yindi mirimo itandukanye ya politiki yakoze. Benjamin Mkapa wapfuye afite […]

Uganda : Leta igiye gutanga udukingirizo miliyoni 500 ku baturage

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko igiye gutanga udukingirizo turenga miliyoni 500 tw’ubuntu ku batuage bayo mu rwego rwo kubafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu uwo Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yashyikirizwaga udukingirizo miliyoni 100 ku ikubitiro, ikaba yatangaje ko utwo iteganya kwakira twose hamwe turenga miliyoni 500 tugomba […]

Perezida mushya wa Malawi ari kwitegura kwakira Perezida Kagame

ps-2.jpg

Perezida mushya wa Malawi, Lazarus Chakwera ari kwitegura kwakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bazamusura mu ntangiriro za Kanama 2020 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malawi. Perezida Chakwera watsindiye kuyobora Malawi ku itariki 23 Kamena 2020, nyuma y’igihe gito amaze kurahirira gutangira kuyobora igihugu, yatangaje ko yifuza […]

Abayobozi baka abaturage amafaranga y’imisanzu yo kubaka amashuri bahawe gasopo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kwaka abaturage imisanzu y’amafaranga yo kubaka amashuri, isaba ko aho bikorwa bigomba guhita bihagarara kuko umuyobozi uzafatwa azabihanirwa. Hashize igihe hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage binubira imisanzu y’amafaranga bakwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubaka amashuri, nyamara abo baturage baba […]

Impunzi z’Abarundi muri Tanzania ziravugwaho gutoroka zikaza gushaka ubuhungiro mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi ziri mu mkambi zo muri Tanzania zitangaza ko zifuza kuza gusaba ubuhungiro mu Rwanda akaba ariho zicumbikirwa, nyuma yo kutishimira uburyo zifatwa muri Tanzania. Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, impunzi z’Abarundi zisaga 100 bivugwa ko zamaze gutoroka inkambi zabagamo muri Tanzania, zikaza mu Rwanda. Impamvu ituma izo mpunzi zitifuza gukomeza gucumbikirwa muri Tanzania, […]

DRC: Perezida Tshisekedi yakuyeho ibihe bidasanzwe igihugu cyari kirimo kubera COVID-19

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa 21 Nyakanga 2020 yatangaje ko akuyeho ibihe bidasanzwe yari yarashyizeho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ku itariki 24 Werurwe 2020 nibwo Guverinoma ya Congo Kinshasa yashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda ko Covid-19 yakwirakwira mu baturage, ifunga ibikorwa btandukanye bihuza abantu benshi nk’amashuri, […]

Perezida Touadera yunamiye umusirikare w’u Rwanda waguye muri Centrafrica

img_20200721_194333.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga, Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera yifatanyije n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu guha icyubahiro no kunamira umusirikare w’u Rwanda uherutse kugwa mu gitero izi ngabo zagabweho n’umutwe w’inyeshyamba. Ku itariki 13 Nyakanga 2020, nibwo ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye […]

Kigali: Uduce tumwe twa Muhima twashyizwe muri ‘Guma mu Rugo’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yatangaje ko ishyize muri gahunda ya Guma mu Rugo tumwe mu duce two mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge nibura mu gihe cy’iminsi 15, naho umudugudu umwe wo muri Kicukiro wari uyimazemo iminsi ukaba wayikuwemo, hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe ku cyorezo cya Covid-19. Itangazo ry’iyi Minisiteri ryashyizweho umukono na Minisitri, […]

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubuhinzi

U Rwanda rugiye kwakira inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika, AGRF (African Green Revolution Forum, AGRF). Iyi nama ikaba izaba ibaye ku nshuro yayo ya cumi, bikaba ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye. Iri huriro ryatangaje ko iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga rihuza amashusho bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ikazaba ihuza abagera ku 2000 […]

Haracyari kare ngo utubari dufungurwe- Minisitiri Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel atangaza ko hakiri kare ngo utubari tube twafungurwa kimwe n’iyindi mirimo yose yakomorewe mu koroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda utubari ni bimwe mu bikorwa byahise bifungwa ku ikubitiro, bivuze ko amezi ane ashize tudakora. Nyuma y’uko gahunda ya ‘Guma mu rugo’ […]

Abakiri bato nibo bibasiwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda kurusha abandi

Mugihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryagaragaje ko icyorezo cya Coronavirus gikunze kwibasira cyane abantu bageze mu zabukuru n’abafite ubundi burwayi bwihariye, mu Rwanda ho bifite umwihariko kuko imibare igaragaza ko ubwandu bwacyo bwibasiye abakiri bato. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC kigaragaza ko kuva umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, […]

Afurika y’Epfo: Babiri barashwe barapfa bazira kwiba udupfukamunwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abajura babiri barasiwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya O.R Tambo mu Mujyi wa Johannesburg nyuma yo kurasana na polisi ubwo bafatwaga bamaze kwiba udupfukamunwa na telefoni ngendanwa. Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kaje ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya O.R Tambo binijra mu […]

Kaminuza idafite inyubako yayo bwite ntizongera kwemererwa gukora

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, yatangaje ko iri gutegura amabwiriza avuguruye azajya agenderwaho mu kwemerera kaminuza nshya gukorera mu Rwanda, kimwe n’izisanzwe zikora zikaba nazo zisabwa kuzayubahiriza mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi. Amwe muri yo ni uko ntayo izongera kwemererwa gukora idafite inyubako yayo bwite cyangwa ubushobozi budashingiye ku nguzanyo. Aya […]

Perezida Kagame yihanganishije Umuryango wa John Lewis wapfuye

arton136959-2f9db.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa John Lewis wamenyekanye cyane ku bikorwa bye byo guharanira uburenganzira bw’Abirabura anatangaza ko ababajwe n’urupfu rwe nyuma y’amasaha make apfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga ni bwo Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko John Lewis wabaye impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bw’ […]

Gatsibo: 42 bafashwe basenga batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe abantu 42 bo mu karere ka Gatsibo bakoraga amasengesho mu buryo butemewe, aho basengeraga mu gisambu kandi batanubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga, aho basengeraga ku musozi wo mu murenge wa Rugarama wo mu karere ka Gatsibo. Aba bose bari barenze […]

Zambia igiye kohereza mu Rwanda intumwa zo kugenzura icyihishe inyuma y’ibyavuzwe na Maj. Sankara

Guverinoma ya Zambia yatangaje ko igiye kohereza intumwa mu Rwanda zizaba rije kugenzura impamvu yaba yaratumye Nsabimana Callixte (Maj. Sankara) ashyira Perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu mu rubanza rwe rinasuzume niba hari uwaba abyihishe inyuma agamije guhungabanya umubano w’ibihugu byombi. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia Joseph Malangi, akaba n’Intumwa Yihariye ya Perezida Lungu […]

Ntituzasubira mu nsengero Covid-19 itavuye mu nzira-Abahamya ba Yehova

Mu gihe Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Nyakanga yemereye insengero kongera gukora hubahirijwe amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, Abahamya ba Yehova bavuga ko batazasubira mu nsengero mugihe icyorezo kizaba kitarava mu nzira ‘kuko icyo bo bashyize imbere ni ubuzima si amaturo.’ Inama y’Abaminisitiri yemereye insengero n’imisigiti kongera gufungura nyuma y’amezi arenga ane […]

Ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu mu nda yumvaga ko izamuhitana-Amafoto

108025882_1655957214570993_256911176506510011_n-640x800.jpg

Umukobwa witwa Emenike Ogwo Mary wo muri Nigeria ubu ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu mu nda yari nini ku buryo butangaje abamubonaga bavugaga ko itazamusiga amahoro. Amakuru yo kwibaruka abana batatu kwa Mary yakwirakwijwe n’umwe mu nshuti ze witwa Chidinma Janefrances ezeh, ubwo yabonaga iyi nshuti ye yibarutse agasabwa n’ibyishimo agashyira ku […]

Kanye West yamaze gutanga ‘candidature’ imwemerera kwiyamamariza kuba Perezida wa USA

Umuraperi Kanye West uherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateraganyijwe mu Ugushyingo 2020, yamaze gutanga candidature ye muri Komisiyo ishinzwe amatora. Kanye Omar West w’imyaka 43 y’amavuko, ku itariki 04 Nyakanga uyu mwaka ni bwo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko ashaka kuba Perezida wa […]