Umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya mbere cya 2020 wiyongereyeho 8%

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR cyagaragaje ko ubutaka bwahinzweho mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2020 bungana na hegitare miliyoni 1.39, umusaruro wabonetse ukaba wariyongereyeho 8% ugereranyije n’uwari wabonetse mu gihembwe cya mbere cya 2019.

Iyi ni imibare ikubiye mu bushakashatsi ku buhinzi bwakozwe n’iki kigo ku migendekere y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020, bukaba bwarakozwe hagati y’itariki ya 2 Ukuboza 2019 na tariki ya 4 Gashyantare 2020, ubushakashatsi bukaba bwarakorewe mu duce 1200 dutandukanye tw’igihugu no ku bahinzi 308 bafite imirima minini bahingaho.

Iki kigo cyagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ubutaka bwahinzwe bwose bungana na hegitare miliyoni 1.39, bingana na 59% by’ubutaka bwose buhingwaho mu gihugu. Ibihingwa bya buri gihembwe (ni ukuvuga bisarurwa bikava mu butaka) byahinzwe ku buso bwa hegitare miliyoni 1.04 mu gihe ubuso bungana na miliyoni 0.5 Ha ari ubuhinzweho ibihingwa bitindamo (ikawa, ibisheke, urutoki, Macadamia, imbuto, icyayi,..).

Bimwe mu bihingwa byari byitabiriwe guhingwa muri iki gihembwe kurusha ibindi harimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, urutoki n’ibijumba.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu gihembwe cya mbere cy’ihinga (A) cya 2020, ubuso bwari bwahinzweho ibigori mu gihugu bungana na hegitari (ha) 221,521 bungana n’inyongera ya 3% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019. Umusaruro w’ibigori wabonetse ungana na toni 353,999 bingana n’inyongera ya 7% by’uwari wabonetse mu cya mbere cya 2019. Muri rusange ibiro 1598 ni byo byagiye bisarurwa kuri hegitare imwe (1598kg/ha).

Ibirayi byahinzwe ku buso bungana na 89,427 Ha, bukaba bwaragabanyutseho 8% ugereranyije n’ubwari bwahinzwe mu gihembwe cya mbere cya 2019. Imibare igaragaza ko muri izi hegitare, nibura hagiye hasarurwa 7,223kg/ha. Ni mugihe ibijumba byahinzwe ku buso bungana na 51,516 bwiyongereyeho 4% ugereranyije na 2019 (A). Toni 427,471 nizo zasaruwe, zikaba zingana n’inyongera y’9% ugereranyije na 2019 (A). ibiro 8,298 by’ibijumba nibyo byasaruwe kuri buri hegitarimuri iki gihembwe.

Ibishyimbo byahinzwe ku buso bungana na 362,199ha bingana n’inyongera ya 21% ungereranyije na 2019 (A). Umusaruro w’ibishimbo wabonetse ungana toni 226,570 ukaba waragabanyutseho 10%. Nibura 626kg nibyo byeze kuri hegitari.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko abahinzi bari bakoresheje imbuto igezweho/itungayije bangana na 34.0% ku bahinga ku buso buto, na 87.0% ku bahinga ku buso bunini. Ni mu gihe muri rusange 63.5% by’abahinzi bose mu gihugu bakoresheje ifumbire isanzwe (imborera), naho 34.2% bakaba ari bo bakoresheje imvaruganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *