Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejejwe imbere y’urukiko
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yagejejwe imbere y’ubutabera, mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ku byaha akurikiranyweho yakoze mu nyungu za yari yarashinze, Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR). Dr Habumuremyi w’imyaka 59 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku tariki 03 […]
Impunzi z’Abarundi muri Tanzania na Uganda zirashinja UNHCR gushaka kuzicisha inzara ngo zikunde zitahuke
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zo muri Tanzania na Uganda zirashinja UNHCR gushaka kuzicisha inzara kugirango zikunde zitahuke mu gihugu cyabo, gusa ngo ntiziteguye gusubira i Burundi. Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi zo muri Tanzania zitangaza ko kuva mu ntangiro za Nyakanga 2020 zagabanyirijwe 17% ku mafunguro zari zisanzwe zigenerwa mugihe izo nkambi Nakivale muri […]
Ibigo birimo RDB, RRA, WASAC na tumwe mu turere bagiye kwitaba Pac kubera imicungire mibi y’umutungo
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe umutungo n’imari by’igihugu mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yahamagaje ibigo n’inzego za Leta bigera kuri 50 ngo bitange ibisobanuro mu magambo ku makosa n’imicungire mibi yabigaragayeho mu mwaka wa 2018/2019. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagejeje ku Nteko ishinga amategeko imitwe yombi raporo y’imicungire […]
Covid-19: Ukwiyongera kw’inguzanyo muri Afurika kuzaba umutwaro ukomeye
Kuva mu myaka isaga 30 ishize Umugabane w’Afurika waranzwe no kugirana umubano wihariye n’u Bushinwa, ahanini bishingiye ku ishoramari, inkunga n’inguzanyo zitari nkeya iki gihugu cyahaye ibihugu by’Afurika aho kugeza na n’ubu bimwe mu bihugu bigifite imyenda yacyo yaje no kwiyongera nyuma y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19. Icyorezo cya Covid-19 cyugarije Afurika n’Isi muri rusange cyakomye […]
ONU yihanganishije umuryango w’umusirikare w’u Rwanda wiciwe muri Central Africa
Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres yihanganishije u Rwanda n’umuryango w’umusirikare w’ingabo z’u Rwanda wiciwe muri Repubulika ya Centrafrica aho yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020 nibwo Ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Centrafurika zagabweho igitero n’abarwanyi b’inyeshyamba z’umutwe wa R3 zica umusirikare umwe wo […]
Utugari dutandukanye muri Nyamasheke na Nyamagabe twashyizwe muri ‘Guma mu Rugo’
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashyize tumwe mu tugari two turere twa Nyamasheke muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko ubusesenguzi bwakozwe ku cyorezo cya Coronavirus bwagaragaje ko kimaze kugaragara muri utu tugari. Itangazo ryatanzwe na MINALOC ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri rivuga ko “Guhera kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020, utugari dukurikira […]
Diamond Platnumz yahishuye ko afite umukunzi mushya bitegura kurushingana
Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Diamond yatangaje ko yamaze kubona umukunzi mushya yifuza no kuzarushingana nawe nyuma y’amezi agera kuri atanu yari amaze atandukanye na Tanasha Donna baherukanaga. Nasseb Abdul w’imyaka 30 uzwi ku bwamamare bwe Diamond Platnumz yatangaje ko nyuma yo kubona umukunzi mushya, yahise yiyemeza gushinga urugo kuko arambiwe imikino yo gutereta no kwiruka mu bakobwa […]
USA: Gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu Daniel Lewis yagombaga guhabwa byasubitswe
Umucamanza muri Amerika yategetse ko gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyari cyakatiwe Daniel Lewis Lee bisubikwa mu gihe haburaga amasaha macye ngo yicwe. Daniel Lewis Lee yagombaga kwicwa kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nyakanga 2020 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umuryango w’abantu batatu muri Leta ya Arkansas mu 1996 abahoye ko ari abirabura. […]
Umugande wavugwaga ko yashimuswe na RDF yatawe muri yombi azira gucuruza ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yanyomoje amakuru yari yatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byavugaga ko umuturage wa Uganda witwa Byomuhangi Leevi yashimuswe n’abasirikare b’u Rwanda, ahubwo ko yatawe muri yombi na polisi arimo gucuruza ibiyobyabwenge yari yambukije mu Rwanda. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 12 Nyakanga nibwo Umuyobozi […]
Nkore iki? Nafatiye umugabo wanjye ku buriri aryamanye na mushiki we
Inkuru ibabaje y’umugore wasanze umugabo we mu buriri aryamanye na mushiki we babanaga mu rugo, none ubu akaba yarabuze icyo akora n’icyo nyuma y’uko umugabo we amuciye inyuma akaryamana n’uwari muramukazi we. Igira iti: Ndi umugore umaze imyaka ine nshakanye n’umugabo wanjye tukaba dufitanye abana babiri. Umugabo wanjye naramukundaga, na we akankunda ariko ubu mfite […]
Gen. Kabarebe asanga abarwanya u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga barabuze ishingiro
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen. James Kabarebe asanga abarwanya u Rwanda bifashishije ikoranabuhanga barabuze aho bashingira intego yabo kuko ibyo bashatse kugira urwitwazo basanga u Rwanda rwarangije kubikemura. Gen. James Kabarebe yabivugiye mu kiganiro cyo Kwibohora ku nshuro ya 26 bamwe mu bayobozi bagiranye n’Abanyarwanda batuye ku mugabane wa Aziya, Uburasirazuba […]
#BlackLivesMatter ntiyakabaye iyo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura gusa-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga ubukangurambaga bwiswe “Black Lives Matter” mu by’ukuri intego yabwo itakabaye iyo kurwanya ivangura rikorerwa abirabura gusa, ahubwo ari ukurwanya ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa ikiremwamuntu. Black Lives Matter ni ubukangurambaga bwatangijwe n’abarwanya ivangura rikorerwa abirabura muri Amerika aho benshi batotezwa abandi bakicwa na polisi nta mpamvu, bukaba bwaratangijwe […]
Imirambo y’abantu batatu bataramenyekana yasanzwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi
Kuri uyu wa Gatanu, imirambo y’abantu batatu batari bamenyekana yasanzwe muri metero eshanu gusa uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, mu kagari ka Nemba, Umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bikekwa ko yaba yaturutse mu Burundi. Iyi mirambo yabonywe n’Inkeragutabara zari ziri gutema ibihuru hafi y’imbibi z’u Rwanda n’u Burundi. Ubuyobozi bw’Umurenge […]
Umubare w’abazajya bicwa n’inzara icyorezo cya COVID-19 cyateje uzaruta uw’abo cyica ku munsi-OXFAM
Umuryango mpuzamahanga urwanya ubukene, Oxfam watangaje ko nyuma y’uyu mwaka, imibare y’abantu bazajya bicwa n’inzara yaturutse ku cyorezo cya Coronavirus buri munsi, uzaba munini kurusha uw’abicwa n’iki cyorezo ubwacyo ku munsi kuva cyagera ku Isi. Oxfam muri raporo yayo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga, yaburiye abatuye Isi ko imwe mu ngaruka […]
U Rwanda ruzakurikiranira hafi urubanza rwa Kabuga-Minisitiri Busingye
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’urubanza rwa Kabuga Felicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu. Yavuze ko n’ubwo Kabuga atoherejwe ngo aburanishwe n’ubutabera bw’u Rwanda, Leta y’u Rwanda […]
Canada yaburiye irengero abimukira 34000 yiteguraga gusubiza mu bihugu byabo
Leta ya Canada yatangaje ko yabuze irengero ry’Abanyamahanga basaga 34000 bari baragiye gusaba ubuhungiro muri iki gihugu ariko ntibabuhabwe, ikaba yarabashakishije ngo ibasubize mu bihugu byabo ariko ikababura. Canada ivuga ko muri aba harimo n’abarenga 3000 bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoreye mu bihugu byabo bakaba bari barashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi nk’uko ibiro by’Umugenzuzi […]
Urukingo rwa Covid-19 ruzatuma abantu badakandagira ku marembo y’Ijuru-Kanye West
Umuhanzi Kanye West uherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Amerika muri uyu mwaka, yatangaje ko adashyigikiye gahunda yo gushakisha urukingo rw’icyorezo cya Coronavirus kuko “ari igihano Imana yahaye abantu ku bw’ibikorwa bibi byabo.” Mu kiganiro n’ikinyamakuru Forbes kuri uyu wa Gatatu, Kanye West yavuze ko kuba hari abantu muri iyi minsi bahugiye mu gukora ubushakashatsi bugamije […]
Covid-19 izatuma abari mu bukene bukabije bagera kuri miliyoni 49.2 muri Afurika mu 2021
Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD itangaza ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye ubukungu bw’Isi busubira inyuma kizatuma umubare w’abantu bari mu murongo w’ubukene bukabije muri Afurika biyongera bakava kuri miliyoni 28 bakagera kuri miliyoni 49.2 mu mwaka wa 2021. Raporo ya ‘Africa Economic Outlook 2020’ yasohowe n’iyi Banki kuri uyu wa Kabiri yakozwe hibanzwe ku gusuzuma […]
Perezida Kagame yasubije ku mirimo Guverineri Gatabazi, Kayitesi agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, agira Madame Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Tariki ya 25 Gicurasi 2020 ni bwo Perezida Kagame yari yahagaritse ku mirimo Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Guverineri Gasana Emmanuel wayoboraga Intara y’Amajyepfo, kugeza uyu […]
Umufasha wa Perezida w’u Bushinwa yashyikirije Jeannette Kagame impano igenewe abatishoboye

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga, ibiro by’Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame byakiriye impano y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bwa Covid-19 byatanzwe na Madame wa Perezida w’u Bushinwa, Prof. Peng Liyuan bigenewe kwita ku miryango itishoboye. Ibi bikoresho byashyikirijwe ibiro bya Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, binyuze kuri […]
Ibihugu 18 by’Afurika byiteguye gusubukura ingendo z’indege rusange mu minsi ya vuba
Bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika byari byarafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bimaze gutangaza ko zabyoroheje harimo no kongera gusubukura ingendo z’indege rusange zari zarahagaritswe. Tariki ya 4 Nyakanga ni bwo u Rwanda rwatangaje ko guhera ku wa 1 Kanama 2020 ibibuga by’indege byo mu Rwanda bizongera gufungurwa bikakira indege zitwara […]
Abandi Banyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda barekuwe-amafoto

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2020, Uganda yashyikirije u Rwanda irindi tsinda ry’Abanyarwanda 12 bari bafungiweyo mu buryo budakurikije amategeko. Aba Banyarwanda bose bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba, bakaba barekuwe mu rwego rwo kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amazezerano ya Luanda nk’uko Uganda yari yarabisabwe mu biganiro byo ku wa […]
Umubyeyi yifuza ko umwana we yazapfa mbere ye
Umunyamideli akaba n’umunyamakuru w’icyamamare mu Bwongereza, Katie Price avuga ko yifuza ko umwana we Harvey Price yapfa mbere ye kugira ngo atazasigara ari imfubyi akabura umuntu wo kumwitaho. Uyu mwana Harvey Price aherutse gupimwa na muganga asanga afite uburwayi bukomeye bushobora gutuma afatwa n’indwara y’umutima, bityo uyu mubyeyi akavuga ko nta cyizere ku buzima bwe […]
Abaturuka mu ntara bagiye kujya bapimwa Covid-19 mbere yo kwinjira muri Kigali
Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yatangaje ko igiye gukomereza gahunda yayo yo gukora ubushakashatsi ku cyorezo cya Covid-19 hapimwa abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu binjira mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko imaze iminsi hapimwa abo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali. Ikigo cy’Ubuzima gitangaza ko gupima icyorezo cya Coronavirus […]
Tanzania: Kontineri zirenga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byarafatiriwe zarekuwe
Kontineri zisaga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byaraheze ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, zarekuwe nyuma yo kumara amezi menshi zarafatiriwe kubera amande y’umurengera yazishyuzwaga y’ububiko na gasutamo, ubu ubuyobozi bushinzwe ibyambu muri iki gihugu bukaba bwemeye kuyakuraho. Kuva mu mpera za 2019, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF rwatangazaga ko kontineri z’ibicuruzwa zuzuyemo ibicuruzwa […]
Perezida w’u Bufaransa yijeje Perezida Kagame gushyikiriza u Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje Perezida Kagame ko u Bufaransa bugiye gutangira gushyikiriza u Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ababarizwa muri iki gihugu. Perezida Emmanuel Macron yabivuze mu butumwa yageneye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora wabaye kuri uyu wa 4 Nyakanga […]
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arafunze
Dr Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Prof. Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK), bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze binyuze mu mashuri ya Kaminuza bari bayoboye. Dr Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza tariki 23 Nyakanga 2014, akaba ari we washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda […]
Kanye West yatangaje ko agiye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa USA
Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Kanye Omar West uzwi nka Kanye West kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020 yatangaje ko ari kwitegura kuzaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka. Kanye West uherutse gushyirwa n’ikinyamakuru cya Forbes Magazine ku rutonde rw’abahanzi batanu ba mbere bakize ku Isi, mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa […]
Abadepite ba EALA basabiye u Burundi na Sudani y’Epfo kwirukanwa muri EAC
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yasabiye ibihugu by’u Burundi na Sudani y’Epfo kwirukanwa mu Muryango wa EAC kubera ko bimaze imyaka byaranze gutanga umusanzu wabyo. Mu nama y’Inteko Rusange yabaye tariki ya 29 Kamena 2020, abadepite bagize iyi Nteko bagaragaje ikibazo cyo kuba mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba harimo ikibazo cy’amikoro make […]
Intambwe imaze guterwa mu Bumwe n’Ubwiyunge mu myaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye
Kuva mu myaka y’1990 kugeza 1994, ubwo ingabo zahoze ari iza RPA zari ziri mu rugamba rwo kubohora igihugu no gushaka guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, igihugu cyari mu icuraburindi, Abanyarwanda baracitsemo ibice bitewe n’ubutegetsi bubi bwari bushyize imbere itonesha n’ivanguramoko. Tariki ya 7 Nyakanga 1994 ubwo RPA yari imaze kubohora igihugu ku buryo budasubirwaho, rwari […]
Ibikorwa by’ingenzi byaranze imyidagaduro mu mezi 6 ashize
Umwaka w’2020 waratunguranye cyane uwugereranyije n’uko abantu bari bawiteze mu myaka yawubanjirije. Gutungurana kwawo gushingiye ku cyorezo cya Coronavirus cyadutse mu Bushinwa mu ntangiriro zawo bikarangira gisakaye ku Isi yose. Hafashwe ingamba zo guhangana nacyo zirimo no guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi, harimo n’imyidagaduro ari nayo tugiye kugarukaho. Bikiri mu ntangiriro z’uyu mwaka ibikorwa […]
Ibihugu 2 bya EAC ku rutonde rw’10 bikize muri Afurika
Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu ku Isi, IMF cyasohoye urutonde rw’ibihugu 10 byazamutse mu bukungu mu mwaka wa 2019, rukaba rwagaragayeho ibihugu bibiri byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ari byo Tanzania na Kenya. Ni urutonde rwakozwe hagendewe ku ngano y’amafaranga agize umusaruro mbumbe abaturage b’igihugu binjije mu mwaka wa 2019 (DGP) ndetse n’ikigereranyo cy’umusaruro w’ibyo buri […]
U Bufaransa bwahagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2020, rwemeje ko dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda ihagaritswe burundu kuko nta bimenyetso bifatika bihari. Urukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma y’uko mu Kuboza 2018, abacamanza babiri bari bashinzwe gukora iperereza ku muntu waba yarahanuye […]
Tanzania yatanze icyizere cyo kurekura kontineri z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda zirenga 2000 zafatiriwe
Ubuyobozi bw’ibyambu bya Tanzania bwemeye kugirana ibiganiro n’abahagarariye abacuruzi bo mu Rwanda bafite kontineri z’ibicuruzwa byaheze muri Tanzania kubera icyorezo cya Covid-19 cyakumiriye urujya n’uruza hagati y’ibihugu, bigatuma amafaranga y’ububiko, gasutamo ndetse n’ibihano aba menshi cyane ku buryo hari impungenge z’uko byatezwa cyamunara. Ibi biganiro bibaye nyuma y’iminsi ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF rwandikiye […]
MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF yanyomoje amakuru ya Maniraguha w’i Musanze wari umaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru ko ariwe wa mbere mu Rwanda utunze abagore benshi aho yivugiraga ko afite barindwi akaba afite intego yo kurambagiza abandi bane akuzuza 11. Maniraguha Protais usanzwe ari umuvuzi gakondo uzwi nka Salongo Mayanja atuye […]
Benin: Abasirikare 15 bafunzwe bazira gushaka guhirika ubutegetsi
Abasirikare 15 ba Benin bafunzwe bazira gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon binyuze muri Coup d’Etat yaburijwemo mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira 26 Kamena 2020. Aba basirikare batawe muri yombi barimo Col. Montan Kerekou usanzwe ukora mu biro bya Mnisitiri w’Umutekano, uyu akaba ari umuhungu wa Matheu Kerekou wahoze ari perezida wa Benin […]
EALA yategetse ibihugu bya EAC kwihutira gutanga umusanzu wa 2020/2021
Inteko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, EALA yahamagariye ibihugu byose bigize Umuryango wa EAC kwihutira gutanga umusanzu wabyo ari na wo ugomba kuzakoreshwa mu ngengo y’imari uzakoresha muri uyu mwaka wa 2020/2021. Uyu ni umwanzuro wafatiwe mu nteko rusange y’abadepite bagize uyu muryango yabaye tariki ya 29 Kamena 2020, igamije kwiga ku itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka […]
Umushinjacyaha mu rukiko rw’i Paris ategerejwe mu Rwanda mu iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa
Umushinjacyaha wungirije mu rukiko rukuru rwa Pais mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda mu rugendo rugamije gukora iperereza ku byaha Kabuga Felicien akurikiranyweho by’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Africa Inteligence yatangaje ko umushinjacyaha Aurelia Devos, akaba anasanzwe akuriye ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu, ategerejwe mu Rwanda mu byumweru bike biri imbere aho azaba […]
Ibyaranze igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 ku Banyarwanda baba muri UAE (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’inshuti zabo bibutse ku ncuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, umuhango ukaba wabereye mu Mujyi wa Dubai. Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iyi ncuro wabaye mu bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye witabirwa n’abantu bakeya […]
Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera kuko aribo bakomeje guha urwaho abakora ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ubutabera ntibubaryoze ibyaha baba bakoze. Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena, ubwo yari ayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku […]
Hari byinshi u Rwanda rwakuramo ingufu kurusha kwizirikaho igisasu -Depite Habineza
Depite Dr Frank Habineza akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party (DGPR) avuga ko u Rwanda rufite ahantu henshi rwakura ingufu zo guteza imbere inganda kurusha kubaka ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri ku butaka bwarwo ngo kuko kwaba ukwizirikaho igisasu cya kirimbuzi bitewe n’ingaruka iki kigo cyazateza. Tariki 15 Kamena 2020, […]
Perezida Kagame yayoboye inama ya FPR Inkotanyi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yayoboye Inama yaguye ya Komite Nyobozi y’uyu muryango. Ni inama yahuje abanyamuryango bagera kuri 250 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’Umuryango wa FPR Inkotanyi, bakaba bateraniye ku cyicaro gikuru cyawo, mu nyubako ya Intare […]
Gisagara: SEDO w’Akagari arashinjwa gukura umwana mu ishuri, umugabo we akamutera inda
Umwana w’imyaka 16 wo mu mudugudu wa Kanombe, akagari ka Nyabitare mu murenge wa Gishubi w’Akarere ka Gisagara avuga ko Umukozi ushinzwe iterambere muri aka kagari (SEDO) witwa Mukasine Dathiva yamukuye mu ishuri akaza kumugira umukozi mu rugo bikamuviramo guterwa inda n’umugabo we (umugabo wa SEDO). Uyu mwana twise Mutesi mu nkuru ya Kigali Today […]
Abakekwaho uruhare muri Jenoside barenga 1140 bacumbikiwe mu bihugu 33 ku Isi -Minijust
Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko abantu barenga 1140 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kugeza ubu bakihishe mu bihugu 33 ku isi aho bagenda bimuka mu rwego rwo guhunga ubutabera. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ku Nteko rusange ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano […]
U Rwanda rwemerewe kwinjira mu kigo ‘Africa Finance Corporation’
Kuri uyu wa Gatatu sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano yo kwinjira k’u Rwanda mu kigo Mpuzamahanga cy’iterambere, Africa Finance Corporation yashyizweho umukono kuwa 20 Kamena 2019. Ikigo ‘Africa Finance Corporation (AFC)’ ni ikigo cy’imari cy’umuryango Nyafurika gishinzwe iterambere Mpuzamahanga, cyashinzwe mu 2007 kikaba kigamije gutanga ibisubizo bihamye ku bukene bw’Afurika […]
Prof. Nshuti Manasseh yagizwe Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri ba EAC
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi w’Akanama k’Abaminisitiri ba EAC. Prof. Nshuti Manasseh yahawe izi nshingano kuri uyu wa Kabiri ubwo yari amaze kurahirira guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko y’uyu muryango, mu Nteko Rusange yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe na Perezida w’Inteko y’Umuryango w’Afurika […]
Depite Habineza ntashyigikiye itegeko riha Perezida wa Repubulika ububasha ku bigo bya Leta
Depite Frank Habineza uhagarariye ishyaka Riharanira Demokorasi no Kurengera Ibidukikije Green Party ( DGPR) , rifite imyanya mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda atangaza ko adashyigikiye umushinga w’itegeko riherutse gutorwa mu Nteko riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gushyiraho cyangwa gusesa ibigo bya Leta bikora ubucuruzi n’ibitabukora. Itegeko riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gushyiraho […]
Ubudage bwasubijeho ‘Guma mu Rugo’ nyuma yo kuboneka k’ubwandu bushya 1500
Nyuma y’ukwezi Guverinoma y’u Budage yoroheje ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, ubu iki gihugu cyongeye gusubizaho gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko hongeye kugaragara ubwandu bw’abantu barenga 1500 bose baranduye iki cyorezo. Aba bantu bose banduye ni abakozi b’uruganda rwitwa Tonnies rusanzwe rutunganya inyama rukazifunga mu mapaki, ruherereye muri Leta ya North Rhine-Westphalia […]
Kigali: Hari abaturage bafite impungenge z’uko ‘Guma mu Rugo’ yasubizwaho
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bafite impungenge z’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera, bakaba batekereza ko Leta ishobora gusubizaho gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’uko imibare y’abandura yongeye kuzamuka haba mu Mujyi wa Kigali no mu ntara. Kuri uyu wa Mbere nibwo bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi benshi kuva iki […]
Miliyari 1275.9 frw z’inkunga n’inguzanyo by’amahanga mu bigize ingengo y’Imari ya 2020/2021
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa 22 Kamena 2020 yatangarije imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ko mu ngengo y’imari igihugu kizakoresha mu mwaka wa 2020/2021 hazaba harimo miliyari 492.5 z’inkunga z’amahanga naho miliyari 783.4 zikaba inguzanyo, igiteranyo cyayo kingana na miliyari 1275.9 frw Muri rusange ingengo y’imari ya 2020/2021 izaba ingana na […]
Minisitiri Ndagijimana arageza ku Nteko ishinga amategeko Ingengo y’Imari ya 2020/2021
Kuri uyu Mbere tariki 22 Kamena 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda (MINECOFIN) yatangaje ko iramurika ku mugaragaro ingengo y’imari igihugu kizakoresha mu mwaka wa 2020-2021. Ni igikorwa kiraza kubera mu nteko ishinga amategeko ku isaaha ya saa Cyenda zuzuye (3h00’), aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ariwe uraza kuba amurikira abadepite n’abasenateri umushinga […]
Abamotari banduye Covid-19 babonetse muri Kigali bateye impungenge -RBC
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu barwayi 26 ba Coronavirus babonetse kuri iki Cyumweru harimo abamotari babiri bo mu Mujyi wa Kigali, bakaba bahangayikishije cyane kuko bashobora gukomeza gukwirakwiza iki cyorezo cyari kimaze kugenza gake muri Kigali. Muri rusange abarwayi 26 babonetse kuri iki Cyumweru harimo 18 bagaragaye i Rusizi, […]
Sudani y’Epfo yafatiwe ibihano izira kudatanga umusanzu muri AU
Igihugu cya Sudani y’Epfo cyamaze gufatirwa ibihano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kizira kuba kimaze imyaka itatu kidatanga umusanzu wacyo muri uyu muryango. Iki gihugu cyo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyahanishijwe kutazongera kwitabira inama z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) mu gihe cyose kizaba kitaratanga ibirarane by’umusanzu w’imyaka itatu ungana na $9,191,234.4. […]
Burundi: Hemejwe itariki Pierre Nkurunziza azashyingurirwaho
Guverinoma y’u Burundi yamaze kwemeza ko uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza azashyingurwa kuwa Gatanu tariki 26 Kamena 2020. Itariki yo gushyinguriraho Pierre Nkurunziza yemejwe mu nama yahuje abagize Guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, akaba azashyingurwa mu murwa mukuru w’ubutegetsi wa Gitega. Irimbi azashyingurwamo rikaba riherereye muri Komini ya […]
U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere ku Isi byemerewe koroshya ingamba zo gukumira Covid-19
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza bwashyize u Rwanda mu bihugu 10 bya mbere ku isi bitarimo ibyago byo kwiyongera kw’icyorezo cya Covid-19 ku buryo byo byemerewe no koroshya ingamba zimwe na zimwe zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo. Uru rutonde ruriho ibihugu 195 byakoreweho ubushakashatsi hagendewe ku mabwiriza mpuzamahanga yo […]
Mwarimu uzongera kwimura umunyeshuri utaratsinze neza azajya abihanirwa-Minisitiri Uwamariya
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda itangaza ko mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi igiye guca burundu gahunda yo kwimura umunyeshuri utatsinze amasomo neza ndetse mwarimu uzongera kugaragara yabikoze akazajya abihanirwa. Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ku ngamba zo kuteza imbere uburezi no kwitegura umwaka w’amashuri 2020/2021 uzatangira […]
Muhanga: Abaturage bubatse amashuri bamaze imyaka 4 batarishyurwa
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mbuga, Umurenga wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga barasaba kurenganurwa bakishyurwa amafaranga bakoreye muri 2016 ubwo bubakaga ibyumba bitandatu by’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Gitumba, imyaka ikaba ibaye ine amaso yaraheze mu kirere. Bavuga ko bakoreshejwe na rwiyemezamirimo witwa Munyanziza Boneventure wari uhagarariye kompanyi yitwa Goods Suppliers […]
Ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga hakoresheje ikoranabuhanga kigiye gusubiraho
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yatangaje ko ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga kuri telefoni, kuyakura kuri telefoni uyohereza kuri konti ya banki, cyangwa kuyakura kuri konti ya banki uyashyira kuri telefoni (Mobile Banking) kigiye gusubizwaho nyuma y’amezi atatu byari bimaze byaragizwe ubuntu. Iki kiguzi cyari cyakuweho na BNR mu itangazo ryo kuwa 18 Werurwe 2020 mu […]
Hakenewe abarimu bashya basaga 7200 mbere y’uko amashuri atangira muri Nzeri -REB
Mu gihe amashuri mu Rwanda yahagaze bitewe n’icyorezo cya Covid-19, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) cyatangaje ko abarimu bashya basaga 7200 bazahabwa akazi mu mashuri abanza n’ayisumbuye ubwo umwaka w’amashuri uzaba utangiye mu kwezi kwa Cyenda. REB itangaza ko gushyira mu myanya abarimu benshi byatewe n’umubare w’abanyeshuri benshi bazatangira amashuri muri […]
Perezida Magufuli agiye gusesa Inteko ishinga amategeko ya Tanzania
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2020, Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli agiye gusesa Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu, mbere y’uko ibikorwa byo gutangira kwiyamamariza manda ye ya kabiri bitangira. Perezida Magufuli wageze ku butegetsi bwa Tanzania mu Ugushyingo 2015 biteganyijwe ko muri uyu muhango wo gusesa Inteko araza no kugeza ijambo […]