Umwana w’imyaka 16 wo mu mudugudu wa Kanombe, akagari ka Nyabitare mu murenge wa Gishubi w’Akarere ka Gisagara avuga ko Umukozi ushinzwe iterambere muri aka kagari (SEDO) witwa Mukasine Dathiva yamukuye mu ishuri akaza kumugira umukozi mu rugo bikamuviramo guterwa inda n’umugabo we (umugabo wa SEDO).
Uyu mwana twise Mutesi mu nkuru ya Kigali Today avuga ko SEDO w’akagari yamukuye iwabo avuga ko agiye kumufasha kuko iwabo bari abakene, ariko aho kumufasha amuhindura umukozi we wo mu rugo atanamuhemba, birangira adasubiye no ku ishuri.
Ati ”Nigaga muwa Kane mu mashuri abanza, yaje kunkura mu rugo ngo ashaka kumfasha kuko iwacu turi abakene, aranjyana ngezeyo yanga ko nongera gusubira kwiga angira umukozi nkajya nkora akazi ko mu rugo ko guteka no kumesa imyenda.”
Mutesi avuga ko amaze ukwezi mu rugo rwa SEDO, umugabo we yamusabye ko baryamana arabyanga bigeze aho amwemerera ko aramuha ibihumbi 50frw, umwana ageze aho aremera kuko ngo yumvaga ko azahita agurira nyina imyenda myiza kuko ntayo yagiraga kubera ubukene kuko bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.
Avuga ko yemeye kuryamana nawe bikaza kumugwa nabi cyane bikarangira na bya bihumbi 50frw atabimuhaye. Ati: ”Kuryamana nawe byamereye nabi cyane kuko amaraso yanze gukama, ntegereza ko ampa bya bya bihumbi 50 arabinyima, bucyeye anyohereza kwa muganga, umukobwa bavukana ukorayo ampa imiti.”
Akomeza avuga ko amaze gukira umugabo yongeye akamusaba ko baryamana akabona noneho kumuhaya mafaranga, arabyemera ariko nabwo ntiyayamuha. Ati: “Noneho ntabwo nababaye cyane, ariko n’amafaranga ntayo yampaye.”
SEDO yamenye ko umwana atwite ahita amwirukana mu rugo
Bivugwa ko abakecuru bari baturanye na SEDO w’aka kagari baje kwitegereza uyu mwana bakabona ko atwite, niko kubibwira nyirabuja nawe yitegereje abona koko aratwite ahita amwirukana ngo nasubire kwa nyina.
Mutesi avuga ko yabanje gutinya kubibwira nyina kuko yatinyaga ko yamukubita ariko inda igeze mu mezi atandatu aratinyuka arabivuga kuko yabonaga ko byatangiye kumenyekana, kandi nta bikoresho abona yari yahabwa n’uwamuteye inda.
Ubu Mutesi afite uruhinja rw’ukwezi kumwe n’ibyumweru bibiri. Avuga ko imibereho ye itameze neza kuko we na nyina batunzwe no kubyuka bajya guca incuro, ibyo bakoreye bikabatunga we na barumuna be batatu. Ni mugihe kumureba ahetse uruhinja ushobora kwibwira ko atari urwe kuko bigaragara ko ari umwana muto.
Mutesi avuga ko yibaza uko ubuzima bwe n’ubw’umwana we buzamera kuko no kubona isabune yo gukaraba bimugora, akaba nta n’icyizere cy’uko yazasubira mu ishuri afite.
Mukasine Dathive we avuga ko ibyo Mutesi ashinja umugabo we ari ibinyoma, akavuga ko n’ubundi Mutesi yari yarananiranye kuko yarangwaga n’ingeso mbi z’uburaya. Avuga ko bishoboka ko iyi nda yaba yarayitewe n’ibirara yajyaga abasangana nawe. Asaba ko hazakorwa ibizamini bya ADN kuko aribyo byashinjura umugabo we ho icyaha avuga ko ari icyo kumuharabika.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza, Gasengayire Clemence yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo ubuyobozi bw’akarere bukizi ndetse dosiye ya Namahoro ushinjwa gutera uyu mwana inda ikaba yaragejejwe mu butabera hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza.
Ku kijyane no kuba SEDO Mukasine yari yakuye uyu mwana mu ishuri amushukishije akazi, Gasengayire avuga ko batari babizi kuko mu kirego umwana yabagejejeho atigeze avuga ko uyu muyobozi yamukuye mu ishuri. Ati ”Icyo yari yatubwiye ni uko yahohotewe n’umugabo. Umuntu yakurikirana ko ariko byagenze ariko njye nakira ikirego cy’umwana yambwiraga ko yahohotewe n’umugabo.”

12 Responses
Gisagara: SEDO w’Akagari arashinjwa gukura umwana mu ishuri, umugabo we akamutera inda
Iyi nkuru irababaje pe,hakorwe iperereza ryimbitse Kd vuba kugeza no kuwamuhaye umuti.
Bariya bantu bavugwa bacungirwe hafi.
Nyakubahwa V/Mayor uriya mwana na nyina n’ abo gufashwa no kurengerwa cyane ko ari abakene.
Murakoze.

Iyi nkuru irababaje cyane pe.
Abavugwa muri iki ikibazo bacungirwe hafi,maze iperereza rikorwe mû buryo bwimbitse rigere no kuri uriya wamuhaye umuti bwa mbere.
Nyakubahwa V/M,uriya mwana na nyina n’ abo kurengerwa no gufashwa cyane ko bagaragaje ko ari abakene.
Murakoze

ark c abagabo nk aba baracyabaho?

ibi bibaye arukuri byaba bibabaje ariko nukureba icyakorwa kugirangoiperereza ryihute hamenyekane ukuri kukovabakobwa benshi bakunze kubeshyera ba boss babo akenshi harinigihe baba bararyamanye akajya anajya no mutundi duhungu noneho yatwara inda ntamenye nyirizina uwamuteye inda noneho kugira uwo abishinja bikamugora buriya ninayo mpamvu muzanasanga arinayo mpamvu yanatinze no gutanga ikirego biriya bikaba arugushakisha kuko muriyi nkuru ntqhantu nahamwe agaragaza ko yaba yarapfukiranwe kugirango agaragaz ikibaz cyamubayeho kugeza abyaye gusa iperereza nicyo ribereho

Birababaje Uwo mudamu wamukuye mu ishuli niwe nyirabayazana bamufunge hamwe nu MUGABO we kandi bamufashe kuko bamuteye ibibazo