Kigali: Imidugudu 6 yashyizwe muri Guma mu Rugo, abandi bahabwa integuza

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu ijoro ry’uyu wa 25 Kamena 2020 ishyize Imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo, itanga integuza ko n’ahandi hashobora gushyirwa muri iyi gahunda nibiba ngombwa. Iyo midugudu irimo: Kamabuye mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Nyenyeri mu Kagari ka Bwerankori, Kigarama muri […]

Rusizi, Kirehe na Kigali habonetse abantu 20 banduye Covid-19

img-20200625-wa0027.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 25 Kamena 2020 yatangaje ko mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rusizi na Kirehe hagaragaye abantu 20 banduye Covid-19 mu bipimo 4757 byafashwe. Mu mujyi wa Kigali habonetse abarwayi 4, muri Rusizi haboneka 14, muri Kirehe haboneka 2. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 385 barimo 9 b’uyu […]

Amateka ya Michael Jackson wapfuye ku itariki nk’iyi mu 2009

Umwami w’injyana ya Pop, Michael Joseph Jackson yavukiye mu mujyi wa Gary ho muri Leta ya Indiana,imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 29 Kanama 1958. Michael Jackson yavutse ku babyeyi bombi, Joe Jackson na Katherine Jackson. Aba babyeyi bareze abana babo babakundisha umuziki ku buryo batatu bakuru; Jackie, Tito na Jermaine batangiye […]

U Rwanda na Marroc byemeranyije gufatanya mu gufata abanyabyaha

U Rwanda n’ubwami bwa Marroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu butabera, aho umunyabyaha ashakishwa na kimwe muri ibi bihugu azajya atabwa muri yombi akaburanishirizwa aho ari. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, yatoye yemeza amategeko abiri yerekeye gufashanya mu bucamanza mu bibazo byerekeye abakoze ibyaha no kwemeza amasezerano […]

MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Iguhugu cy’Itangazamakuru, yatangaje impinduka ziri mu byiciro by’ududehe bishya byasohotse kuri uyu wa 25 Kamena 2020 n’impamvu nyamukuru yatumye leta y’u Rwanda ishyiraho uburyo bwo kubivugurura. Ubusanzwe ibyiciro by’ubudehe byariho ni bine: icya Mbere, icya Kabiri, icya Gatatu ndetse n’icya Kane. Minisitiri Shyaka yavuze ko […]

Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abongereza nyuma y’imyaka 30 itagitwara

Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abongereza yaherukaga gutwara mu myaka 30 ishize, nyuma y’uko Chelsea itsinze Manchester City bari bagihanganiye ibitego 2-1. Ibitego bya Christian Pulisic ku munota wa 34 na Willian ku wa 79 w’umukino byari bihagije kugira ngo Liverpool yegukane igikombe cya shampiyona y’Abongereza, dore ko yasabwaga amanota abiri yonyine kugira […]

Gisagara: SEDO w’Akagari arashinjwa gukura umwana mu ishuri, umugabo we akamutera inda

Umwana w’imyaka 16 wo mu mudugudu wa Kanombe, akagari ka Nyabitare mu murenge wa Gishubi w’Akarere ka Gisagara avuga ko Umukozi ushinzwe iterambere muri aka kagari (SEDO) witwa Mukasine Dathiva yamukuye mu ishuri akaza kumugira umukozi mu rugo bikamuviramo guterwa inda n’umugabo we (umugabo wa SEDO). Uyu mwana twise Mutesi mu nkuru ya Kigali Today […]

Dore abanyamideli 10 bakize kurusha abandi ku isi

0_pay-irina-abramovich-3-east2west-news-2.jpg

Abanyamideli ni abantu bazwiho ubuzima bworoshye kandi bwiza,bugendana no kwambara ibigezweho bwa mbere, ingendo itangaje, amafoto n’amashusho biryoheye amaso hakiyongeraho uburanfa n’ibindi bijyanye no kuryoshya ubuzima. Ubu buzima ntiburangirira aho gusa kuko bakuramo n’amafaranga nk’igihembo cy’ubugeni bwabo. Iyi nkuru irakwereka abanyamideli 10 bakize kurusha abandi ku isi n’ingano y’umutungo wa buri umwe. 10. Irina Abramovich […]

Burundi: Uwavugiraga Nkurunziza yagizwe umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Gen. Maj Ndayishimiye Evariste, kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena, yemeje Jean Claude Karerwa Ndenzako wari usanzwe ari umuvugizi wa Pierre Nkurunziza kuba umuvugizi we mushya. Ndenzako yashyizweho kuri uyu wa 25 Kamena 2020, n’iIteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi rigena umuvugizi wa Perezida wa Repubulika, nk’uko biteganywa n’Itegeko […]

Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere

Umuvuzi gakondo, Maniraguha Protais uzwi nka Dogiteri Salongo Mayanja avuga ko ku bagore 7 abana nabo azongeraho abandi 4 bakaba 11 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’abakurambere. Maniraguha mu bagore 7 afite, umukuru muri bo yitwa Umutesi Nadia bamaranye imyaka 16, bakaba bafitanye abana 4. Uyu mugore wa mbere yamuharitse Uwimana Francine nyuma y’imyaka ibiri […]

Umuturage yandikiye Inteko asaba ko Perezida Kagame yagirwa Umwami w’u Rwanda

Manirareba yashyikirije Inteko iyi baruwa muri Gucurasi 2018

Manirareba Herman utuye mu mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yandikiye Inteko ishinga amategeko ayisaba ko yavugurura itegekonshinga, Perezida Paul Kagame akagirwa Umwami w’u Rwanda gusa ngo imyaka imaze kurenga ibiri atarabona igisubizo. Iyi baruwa Manirareba yayandikiye umutwe w’Abadepite tariki ya 12 Gicurasi 2018, avuga ko ubwami bwakuweho […]

Abasirikare ba Uganda bakurikiranweho kwica umuvugabutumwa

Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare babiri bacyo bakurikiranweho kwicira umuvugabutumwa mu gace ka Kasese. Abatawe muri yombi ni Lt. Talent Akampurira wari uyoboye irondo ubwo uwo muvugabutumwa yaraswaga n’undi uri ku rwego rwa Private witwa Lokwapa Abraham. Uyu witwa Private Lokwapa Abraham bivugwa ko ari we warashe mu kico Benon […]

Abakekwaho uruhare muri Jenoside barenga 1140 bacumbikiwe mu bihugu 33 ku Isi -Minijust

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko abantu barenga 1140 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kugeza ubu bakihishe mu bihugu 33 ku isi aho bagenda bimuka mu rwego rwo guhunga ubutabera. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ku Nteko rusange ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano […]

Minisitiri Gatete avuga ko u Rwanda rumaze gukataza mu iterambere ry’imijyi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Gatete Claver avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere ry’imijyi haba mu miturire ndetse n’imibereho. Ibi Minisitiri Gatete yabitangarije mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ku miturire,yabaye mu buryo bw’amashusho kuwa Gatatu, mu ijambo yagejeje ku bagize uyu muryango. Minisitiri Gatete yashimye uyu muryango ku mahirwe abawugize babonamo yo […]

Nyamagabe: Umwana w’imyaka 15 yakubitiwe mu kabari ashinjwa kwiba inyama

Nkurunziza Simon w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 24 Kamena 2020 yakubitiwe mu kabari ka Kalinda Vincent ashinjwa kwiba inyama. Mukuru w’uyu mwana, Niyonsaba Theoneste avuga ko murumuna we yari ajyanye na nyina mu masaka, nyuma agaruka mu rugo […]

Intambara ya Koreya yatangiye ku itariki nk’iyi mu 1950

Ku munsi nk’uyu, ingabo za Koreya ya Ruguru zagabye igitero gitunguranye kuri Koreya y’Epfo, bitangiza intambara ya Koreya zombi mu 1950. Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, u Burusiya bwahoze ari ubumwe bw’Abasoviyete bwahise butangira gufasha Koreya ya Ruguru, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zitanga ubufasha mu by’ubukungu n’ubwa gisirikarare kuri Koreya y’Epfo. Ku […]

Perezida Macky Sall yishyize mu kato

Umuvugizi wa Perezida Macky Sall wa Sénégal, yatangaje ko uyu mukuru w’igihugu yamaze kwishyira mu kato nyuma yo guhura n’umuntu wanduye icyorezo cya Covid-19. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Sall rigatambuka kuri Televiziyo y’igihugu, rivuga ko Perezida Sall bamupimye bagasanga nta Covid-19 yanduye, gusa akaba yahisemo kwishyira mu muhezo mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’ingamba yo […]

Nyamasheke: Ushinzwe inguzanyo muri SACCO yatawe muri yombi

Mu ma saa yine n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kamena, ni bwo Tekereza Israel, umukozi ushinzwe inguzanyo muri Bushekeri SACCO yatawe muri yombi, akurikiranyweho na RIB kunyereza amafaranga y’abaturage arenga 3,410,000 Rwf, iperereza ryahise ritangira ngo harebwe niba nta yandi yaba yaranyereje. Umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO, yabwiye Bwiza.com ko […]