Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare babiri bacyo bakurikiranweho kwicira umuvugabutumwa mu gace ka Kasese.
Abatawe muri yombi ni Lt. Talent Akampurira wari uyoboye irondo ubwo uwo muvugabutumwa yaraswaga n’undi uri ku rwego rwa Private witwa Lokwapa Abraham.
Uyu witwa Private Lokwapa Abraham bivugwa ko ari we warashe mu kico Benon Musimenta wari umuyobozi wa Paruwasi ya Kogere ibarizwa muri Diyosezi ya Rwenzori y’Epfo.
Amakuru avuga ko mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 24 Kamena, Nyakwigendera Benon ubwo yari atwaye umugore we kuri moto berekeza ku rusengero rwabo, bahagaritswe n’abasirikare ba Uganda bari bari ku irondo ngo basobanure impamvu bahekanye, nyamara muri Uganda hari amabwiriza abuza moto gutwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Nyakwigendera Benon Musimenta ngo yanze guhagarara nk’uko abasirikare bari babimusabye, umwe muri bo ahita amurasa mu gituza ahita apfa. Umugore we ngo yahise yitura muri kaburimbo akomereka bikomeye nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bo mu muryango wabo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, abinyujije kuri Twitter ye yemeje ko bariya basirikare babiri bamaze gutabwa muri yombi, ashimangira ko bagomba kuryozwa amakosa akomeye bakoze.
Karemire yagize ati”Umuyobozi (Commander) n’umusirikare barasiye umuyobozi w’idini muri Kasese batawe muri yombi ejo mu gihe iperereza ryamaze gutangira. Bazagezwa mu rukiko rwa gisirikare.”
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko kuba bariya basirikare barishe uriya mukozi w’Imana ari amakosa akomeye cyane bakoze, asabira imbabazi ibyabaye ndetse avuga ko”UPDF yihanganishije cyane umuryango wa Nyakwigendera.”


