MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Iguhugu cy’Itangazamakuru, yatangaje impinduka ziri mu byiciro by’ududehe bishya byasohotse kuri uyu wa 25 Kamena 2020 n’impamvu nyamukuru yatumye leta y’u Rwanda ishyiraho uburyo bwo kubivugurura.

Ubusanzwe ibyiciro by’ubudehe byariho ni bine: icya Mbere, icya Kabiri, icya Gatatu ndetse n’icya Kane. Minisitiri Shyaka yavuze ko uburyo byakoreshwagamo, umuco mubi wo gutega amaboko ndetse no kuba nta nyota yo kuva mu cyiciro cyo hasi ari zo mpamvu zatumye impinduka zitekerezwaho.

Ibyiciro bishya byashyizweho ni bitanu: A,B,C,D na E. Bitandukanye n’uko byumvikanaga, aho nk’icyiciro cya mbere cyumvikanishaga umuntu utishoboye, ubu uzaba ari muri A azaba ari we wishoboye, B amukurikire, mu gihe uwa E ari ufite ubushobozi buke cyane.

Minisitiri Shyaka yashyize ibi byiciro muri bitatu bikuru: Ibyiciro bifasha abandi kuzamuka (A na B), Ibyiciro bikeneye kuzamurwa (C na D) n’icyiciro gikeneye gutabarwa (E) kirimo abadafite imbaraga zo gukora nk’abafite ubumuga, abashaje cyane ndetse n’abadafite ikibatunga.

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ibyiciro bifashwa bigiye kujya bisinya imihigo y’imyaka ibiri umuturage azasinya n’umuyobozi wo mu rwego rw’ibanze. Umuturage azasabwa gukurikiza gahunda n’ubujyanama, ubufasha ahawe akabukoresha neza. Ibi bizafasha muturage kugira ubushake bwo kuzamuka kuri kindi cyiciro.

Muri ibi byiciro bishya kandi, ntabwo bizongera kuba ngombwa ko umuturage ategereza ko imyaka itatu ishira agahinduza, cyane mu gihe abona akwiriye kujya mu cyiciro cyisumbuye.

Hari serivisi zigenerwa umuturage zitazongera gushingira ku byiciro by’ubudehe nko gufasha abanyeshuri kwiga muri kaminuza ku nguzanyo, gusa Minisitiri Shyaka yavuze ko bizashingirwaho mu gufasha imiryango itishoboye nko muri gahunda ya VUP.

Ibyiciro byari bisanzwe byashyizweho mu 2015. Kuva icyo gihe, abaturage bakomeje kugaragaza uburyo babishyizwemo bidaciye mu mucyo ndetse n’uwifuza guhinduza bikaba bitari kumushobokera. Ibi byiciro bishya bizatangira gukoreshwa mu mezi atandatu ari imbere, bitanga icyizere ko hari byinshi bizakemura, cyane ko bivuguruwe habanje kurebwa ku bibazo byagaragaye mu bitambutse.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ndumva ibyiciro bitahindutse gs icyo nishimiye ni kubufasha nko kubanyeshuri cg ingusanyo ndetse nubufasha ubundi umuntu yahuraga n, ikibazo mbere yokumufasha ngo urimucyiciro cyskabgshe kd wenda ubona atakwifasha icyibazo yahuye nacyo

  2. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ndumva ibyiciro bitahindutse gs icyo nishimiye ni kubufasha nko kubanyeshuri cg ingusanyo ndetse nubufasha ubundi umuntu yahuraga n, ikibazo mbere yokumufasha ngo urimucyiciro cyskabgshe kd wenda ubona atakwifasha icyibazo yahuye nacyo

  3. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ndumva ibyiciro bitahindutse gs icyo nishimiye ni kubufasha nko kubanyeshuri cg ingusanyo ndetse nubufasha ubundi umuntu yahuraga n, ikibazo mbere yokumufasha ngo urimucyiciro cyskabgshe kd wenda ubona atakwifasha icyibazo yahuye nacyo

  4. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ndumva ibyiciro bitahindutse gs icyo nishimiye ni kubufasha nko kubanyeshuri cg ingusanyo ndetse nubufasha ubundi umuntu yahuraga n, ikibazo mbere yokumufasha ngo urimucyiciro cyskabgshe kd wenda ubona atakwifasha icyibazo yahuye nacyo

  5. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ndabona neza neza bimeze nk’ibyiciro byakoreshejwe ku bw’umwami Cyilima.
    Ahubwo se ni gute abo mucyiciro cya A na B bazajya bazamura abo hasi C an D?
    Iyo bahita batangaza ningamba zo kuzamurana uko zizakorwa.
    Naho hahindutse order na appellation

  6. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ndabona neza neza bimeze nk’ibyiciro byakoreshejwe ku bw’umwami Cyilima.
    Ahubwo se ni gute abo mucyiciro cya A na B bazajya bazamura abo hasi C an D?
    Iyo bahita batangaza ningamba zo kuzamurana uko zizakorwa.
    Naho hahindutse order na appellation

  7. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza gukora impinduka ariko harimo urujijo kubatazi gusoma umuturage wese yumvaga icyiciro cya 1,2,3,4
    Kubitandukanya bikamworohera ariko gusobanurira umuntu ngo A BIVUGA umuntu umeze gutya bizagorana
    Jye numvaga bari gutanga ubusobanuro kubyiciro basanzwe by’uko bazajya babifata

  8. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza gukora impinduka ariko harimo urujijo kubatazi gusoma umuturage wese yumvaga icyiciro cya 1,2,3,4
    Kubitandukanya bikamworohera ariko gusobanurira umuntu ngo A BIVUGA umuntu umeze gutya bizagorana
    Jye numvaga bari gutanga ubusobanuro kubyiciro basanzwe by’uko bazajya babifata

  9. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza gukora impinduka ariko harimo urujijo kubatazi gusoma umuturage wese yumvaga icyiciro cya 1,2,3,4
    Kubitandukanya bikamworohera ariko gusobanurira umuntu ngo A BIVUGA umuntu umeze gutya bizagorana
    Jye numvaga bari gutanga ubusobanuro kubyiciro basanzwe by’uko bazajya babifata

  10. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza gukora impinduka ariko harimo urujijo kubatazi gusoma umuturage wese yumvaga icyiciro cya 1,2,3,4
    Kubitandukanya bikamworohera ariko gusobanurira umuntu ngo A BIVUGA umuntu umeze gutya bizagorana
    Jye numvaga bari gutanga ubusobanuro kubyiciro basanzwe by’uko bazajya babifata

  11. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ibi byari bikwiye kubaho kuko abantu bamwe cyane cyane abo muri cat 1bumvagako izina ray’ kiciri ryabaye igikoresho kuruta kumvako inkunga bahabwa ariyo gikoresho ,naho kuvugako A na B bazazamura abandi byo ni ibisanzee,no kuba bitashingirwaho muri kamonuza no ikindi kiza iki nacyo cyazanaga amanyanga menshi mugutanga ibyiciri

  12. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Ibi byari bikwiye kubaho kuko abantu bamwe cyane cyane abo muri cat 1bumvagako izina ray’ kiciri ryabaye igikoresho kuruta kumvako inkunga bahabwa ariyo gikoresho ,naho kuvugako A na B bazazamura abandi byo ni ibisanzee,no kuba bitashingirwaho muri kamonuza no ikindi kiza iki nacyo cyazanaga amanyanga menshi mugutanga ibyiciri

  13. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza cyane ibyakozwe kuko byabangamiraga umunyeshuri ushaka kwiga, kandi amahirwe yahoranaga icyiciro 1,2 akaba ariyo mpamvu umuntu atifuzaga kuva muricyo cyiciro.gukora muri viup hagakenerwa byabyiciro gusa ibindi ntibijyemo mbese amahirwe ubona Ko yari ayicyiciro ,1,2.niyompamvu batifuzaga kubivamo. Naho ibyo A, B, C, D, E ibyo tuzabyigishwa tubimenye kuko nibindi twaritwarabyumvise

  14. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza cyane ibyakozwe kuko byabangamiraga umunyeshuri ushaka kwiga, kandi amahirwe yahoranaga icyiciro 1,2 akaba ariyo mpamvu umuntu atifuzaga kuva muricyo cyiciro.gukora muri viup hagakenerwa byabyiciro gusa ibindi ntibijyemo mbese amahirwe ubona Ko yari ayicyiciro ,1,2.niyompamvu batifuzaga kubivamo. Naho ibyo A, B, C, D, E ibyo tuzabyigishwa tubimenye kuko nibindi twaritwarabyumvise

  15. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza cyane ibyakozwe kuko byabangamiraga umunyeshuri ushaka kwiga, kandi amahirwe yahoranaga icyiciro 1,2 akaba ariyo mpamvu umuntu atifuzaga kuva muricyo cyiciro.gukora muri viup hagakenerwa byabyiciro gusa ibindi ntibijyemo mbese amahirwe ubona Ko yari ayicyiciro ,1,2.niyompamvu batifuzaga kubivamo. Naho ibyo A, B, C, D, E ibyo tuzabyigishwa tubimenye kuko nibindi twaritwarabyumvise

  16. MINALOC yatangaje impinduka zabaye mu byiciro by’ubudehe
    Nibyiza cyane ibyakozwe kuko byabangamiraga umunyeshuri ushaka kwiga, kandi amahirwe yahoranaga icyiciro 1,2 akaba ariyo mpamvu umuntu atifuzaga kuva muricyo cyiciro.gukora muri viup hagakenerwa byabyiciro gusa ibindi ntibijyemo mbese amahirwe ubona Ko yari ayicyiciro ,1,2.niyompamvu batifuzaga kubivamo. Naho ibyo A, B, C, D, E ibyo tuzabyigishwa tubimenye kuko nibindi twaritwarabyumvise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *