Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere

Sangiza iyi nkuru

Umuvuzi gakondo, Maniraguha Protais uzwi nka Dogiteri Salongo Mayanja avuga ko ku bagore 7 abana nabo azongeraho abandi 4 bakaba 11 mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’abakurambere.

Maniraguha mu bagore 7 afite, umukuru muri bo yitwa Umutesi Nadia bamaranye imyaka 16, bakaba bafitanye abana 4. Uyu mugore wa mbere yamuharitse Uwimana Francine nyuma y’imyaka ibiri ndetse agenda azaniraho n’abandi kugeza ubwo babaye 7.

Maniraguha avuga ko abagore be babanye neza kuko abaringaniza kandi akagerageza kubitaho mu buryo bungana. Yagize ati: “Abagore banjye babayeho neza. Ndabambika kandi batuye heza, ikindi kandi bose basangirira hamwe.”

Umugore mukuru, Umutesi kimwe na bagenzi be ,yemeza ibyo umugabo we avuga ashimangira ko bari babayeho neza. Ati: “Umugabo afata imodoka twese akatujyana mu isoko tugafata icyo dushatse. Iyo yahashye inyama ndetse no mu bihe bisanzwe dutekera hamwe ,tukarira hamwe. Nta shyari tujya tugira kuko atwitaho kimwe.”

Maniraguha avuga ko ateganya kugeza ku bagore 11 ndetse uwa 8 akaba azamuzana ku wa 9 Kanama 2020, ibi abyumva kimwe n’abagore be bavuga ko biteguye kuzakira bagenzi babo.

Imbaraga zibyihishe inyuma

Mu buryo butangaje ,abagore bagiye bagerageza gutandukana na Maniraguha bagiye bigarura mu rugo bidatinze kandi bitamusabye kujya kubacyura.

Umutesi nk’umugore mukuru avuga ko bidatangaje kuba hari umuti umugabo we aha abagore kuko uburyo babanyemo n’urukundo bafitanye bitaba ari ibya kamere. Yagize ati: “Umuti ntiwabura. Abagore bagerageje gutandukana na we bose bararaga bagarutse kandi bitamusabye kujya kubazana

Umugore wa 4 na we avuga ko yigeze kumwiba amafaranga agamije kumucika ngo ajye kubaho ubuzima bwe, bikarangira abuze amahoro kuko yumvaga amajwi amusaba gusubira iwe buri kanya. Ati: “Naraye ngenda ijoro ryose kandi amafaranga nyamusubiza ntakuyemo n’igihumbi.”

Maniraguha ubwe yemera ko afite imiti ituma nta mugore we wagenda burundu kuko akoresha uburyo butandukanye akamugarura. Ati: “Mfite ihembe narazwe na sogokuru, hari n’ubwo nkoresha inkoni yanjye cyangwa uruyuzi bakagaruka.”

Ubuvuzi bwa Maniraguha buramutunze kandi abayeho neza, akaba avuga ko uretse we n’umuryango, ibyo akora binafasha umuryango nyarwanda kubonera ibibazo bimwe na bimwe ibisubizo.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    Utazi icyo itegekonshinga rivuga nakazi ke

  2. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    Utazi icyo itegekonshinga rivuga nakazi ke

  3. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    MWADUHAYE NAMBAYE KOTUYIKENEYE

  4. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    MWADUHAYE NAMBAYE KOTUYIKENEYE

  5. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    reka reka ahubwo arakomeye.

  6. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    reka reka ahubwo arakomeye.

  7. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    reka reka ahubwo arakomeye.

  8. Musanze: Maniraguha afite abagore 7 akesha imbaraga z’abakurambere
    reka reka ahubwo arakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *