Perezida w’u Burundi, Gen. Maj Ndayishimiye Evariste, kuri uyu wa kane tariki ya 25 Kamena, yemeje Jean Claude Karerwa Ndenzako wari usanzwe ari umuvugizi wa Pierre Nkurunziza kuba umuvugizi we mushya.
Ndenzako yashyizweho kuri uyu wa 25 Kamena 2020, n’iIteka rya Perezida wa Repubulika y’u Burundi rigena umuvugizi wa Perezida wa Repubulika, nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga ry’iki gihugu ryo mu 2005.
Perezida Evariste Ndayishimiye kandi yagize CĂ´me Nahabakomeye Umuyobozi mukuru ushinzwe imbonezamubano mu biro bye, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida N • 100/005 ryo ku ya 25 Kamena 2020 ryerekeye ishyirwaho ry’umuyobozi mukuru muri Guverinoma ushinzwe imbonezamubano ya Perezida wa Repubulika y’u Burundi.
Ndenzako na Nahabakomeye biyongereye ku bandi bantu babiri Perezida Ndayishimiye aheruka guha inshingano kuva yarahirira kuyobora u Burundi mu cyumweru gishize, nyuma ya Gen. Allain Guillaume Bunyoni yagize Minisiteri w’Intebe na Prosper Bazombanza yagize Visi Perezida we.
Biteganyijwe kandi ko mu gihe cya vuba uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi agomba gushyiraho abandi bazaba bagize Guverinoma ye.


