U Rwanda n’ubwami bwa Marroc basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu butabera, aho umunyabyaha ashakishwa na kimwe muri ibi bihugu azajya atabwa muri yombi akaburanishirizwa aho ari.
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena, Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, yatoye yemeza amategeko abiri yerekeye gufashanya mu bucamanza mu bibazo byerekeye abakoze ibyaha no kwemeza amasezerano yo kubohererezanya hagati y’u Rwanda na Maroc yashyiriweho umukono i Rabat ku wa 19 Werurwe 2019.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ubutabera, Solina Nyirahabimana, asobanura ayo amasezerano agizwe n’ingingo eshatu, yavuze ko gusinya ariya masezerano bisobanuye ko abantu bose bashakishwa bakoze ibyaha by’ubunura, ubwicanyi n’ibyaha bya Jenoside bazajya baburanishirizwa aho bari cyangwa bakoherezwa mu bihugu byabo.
Yagize ati: “Abakekwaho ibyaha bari mu Rwanda bazajya boherezwa muri Marroc mu buryo bworoshye n’abari muri Maroc boherezwe mu Rwanda. Ibi bije gushimangira ubufatanye dufitanye.”
Minisitiri Nyirahabineza yongeyeho ko ariya masezerano azafasha u Rwanda gukurikirana abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kuba bihishe muri Marroc.
Yasobanuye kandi ko ariya masezerano nyuma yo gusinywa agiye guhita atangira gushyirwa mu bikorwa, akemeza ko ari igikoresho cyiza mu gushaka amakuru, gukusanya ibimenyetso ndetse no gukora iperereza ku byaha ariko kizanorohereza abakekwaho icyaha n’abatangabuhamya.
Abadepite bagaragaje impungenge ku kiguzi cy’amafaranga n’umutekano w’abatangabuhamya bagomba kurebwa n’amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, babaza Minisitiri Nyirahabineza impamvu iryo tegeko ari ingirakamaro ku Rwanda rudafite abanyabyaha muri Maroc no mu bindi bihugu bya Afurika.
Depite Pierre Rwaka Claver yabajije ikigomba gukurikiraho mu guhiga no guta muri yombi abakekwaho Jenoside nyuma y’uko u Rwanda na Maroc basinyanye ariya masezerano, bijyanye n’uko hari abakekwaho Jenoside bagenda mu bwisanzure mu bihugu bitandukanye yemwe bakaba banafashwa guhindura imyirondoro.
Depite Elisabeth Mukamana we yasabye ko hasobanurwa aho amafaranga yo gutwara no gucunga umutekano w’abatangabuhamya azava.
Minisitiri Nyirahabimana yasobanuye ko igihugu gifite umunyabyaha gishobora kumuburanisha mu izina ry’ikindi, gusa icy’ingenzi kikaba atari uguteza imbere umuco wo kudahana, ahubwo hakaba hakenewe guteza imbere ubutabera.
Ati: “Ibiciro ni binini mu kubatwara n’ibikoresho bisaba amafaranga menshi, ariko mu guta muri yombi ukekwaho icyaha ntabwo amafaranga ari ngombwa cyane ugereranije n’amasezerano y’ubufatanye y’ibihugu afitiye inyungu impande zombi.”
Nyirahabimana yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukemura ibibazo by’ingengo y’imari bishobora kuzabaho mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano, nk’uko byagenze ku bindi bihugu rufitanye na byo amasezerano.
Ku bijyanye no kwagurira amasezerano mu bindi bihugu byihishemo abenshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyirahabimana yavuze ko hari aho Politiki yagiye yitambika amasezerano n’ubwo u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu.
Marroc yiyongereye mu bindi bihugu byinshi byasinyanye n’u Rwanda amasezerano yerekeye abanyabyaha, ibirimo Canada, Norvège, Ubudage na Malawi bikaba byarateye intambwe yo kohereza mu Rwanda abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


