Umwami w’injyana ya Pop, Michael Joseph Jackson yavukiye mu mujyi wa Gary ho muri Leta ya Indiana,imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 29 Kanama 1958. Michael Jackson yavutse ku babyeyi bombi, Joe Jackson na Katherine Jackson.
Aba babyeyi bareze abana babo babakundisha umuziki ku buryo batatu bakuru; Jackie, Tito na Jermaine batangiye gukora umuziki no kwitabira ibitaramo mu mwaka wa 1960 ndetse nyuma Michael na Marlon babiyungaho.
Michael yakuranye impano itangaje yo kuririmba no kubyina biza kurangira abaye umuhanzi ukunzwe kurusha abandi mu itsinda ryabo ryitwaga ‘The Jackson 5’ ryaririmbaga injyana ya Pop.
Mu mwaka wa 1969, iri tsinda ryari rimaze gushinga imizi no kwigarurira imitima y’abafana nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka “I Want You Back,” “ABC,” “Never Can Say Goodbye,” “Got to Be There,” n’izindi zakunzwe cyane.
Mu mwaka wa 1980, Michael Jackson yabaye icyamamare bidasubirwaho ndetse asiga bigaragara abavandimwe be babanaga mu itsinda. Ibi byarakomeje kugeza ubwo alubumu ye”Thriller” ibaye alubumu y’ibihe byose yagurishijwe cyane mu mwaka wa 1982.
Uwari umuganga we mu minsi y’urupfu rwe, Conrad Robert Mauray yashinjwe kugira uruhare mu rupfu rwe atabigambiriye aho byavugwaga ko urupfu rwaje nyuma y’ubwoko bw’umuti yamuhaye.
Michael Jackson yapfuye kuwa 25 Kamena 2009 aguye mu bitaro biri i Los Angeles, California azize indwara y’umutima.Yabaye umuririmbyi,umubyinnyi, umwanditsi n’umucuruzi utazava mu mitima ya benshi kubera ijwi rye n’uburyo yabyinagamo.
Michael yabyaye abana batatu ari bo Paris Jackson, Prince Michael Jackson II, Michael Joseph Jackson, Jr. Umwana we mukuru Paris yashyize amashusho ya Michael hanze atigeze agaragara mu rwego rwo kumwibuka ku munsi yapfiriyeho.

8 Responses
Amateka ya Michael Jackson wapfuye ku itariki nk’iyi mu 2009
Murakoze! Kubwamakuru nkaya mubamwaranditse kugirango abakunzi banyakwigendera jackion bayamenye murakoze ndi irubavu !!!

Nibyiza kumakuru muha abafa ba michael jakson gusa murinjew nabuze ukuri guhagije ex izina ryuburgwayi yarargwaye

Nibyiza kumakuru muha abafa ba michael jakson gusa murinjew nabuze ukuri guhagije ex izina ryuburgwayi yarargwaye ndi kajansi muri kampala