Minisitiri Gatete avuga ko u Rwanda rumaze gukataza mu iterambere ry’imijyi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Gatete Claver avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere ry’imijyi haba mu miturire ndetse n’imibereho.

Ibi Minisitiri Gatete yabitangarije mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ku miturire,yabaye mu buryo bw’amashusho kuwa Gatatu, mu ijambo yagejeje ku bagize uyu muryango.

Minisitiri Gatete yashimye uyu muryango ku mahirwe abawugize babonamo yo guhuza ibitekerezo no kuba bamwe bigira ku bandi. Yagize ati: “U Rwanda rwishimira cyane kuba ruri muri iyi gahunda.”

Mu ntego u Rwanda rufite, harimo kuzamura iterambere ry’imijyi n’urwego rw’imiturire bikava kuri 18.4% byari biriho mu mwaka wa 2017, bikagera kuri 35%. Ibi bizanajyana no gushora imari mu iterambere ry’imijyi yunganira Kigali.

Mu mishinga u Rwanda rufite harimo uwa Green City Kigali nka gahunda igihugu gikomeje kugenzura ndetse kikaba n’igikorwa giterwa inkunda n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ucunga imiturire(Commonwealth Association od Architects).

Mu Rwanda 16.5% by’abaturage bose bari batuye mu duce tw’umujyi mu mwaka wa 2012 n’aho muri 2018 ,abari batuye mu mijyi ni 17.2% by’abanyarwanda muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *