Abakekwaho uruhare muri Jenoside barenga 1140 bacumbikiwe mu bihugu 33 ku Isi -Minijust

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko abantu barenga 1140 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kugeza ubu bakihishe mu bihugu 33 ku isi aho bagenda bimuka mu rwego rwo guhunga ubutabera.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ku Nteko rusange ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye mu butabera mpanabyaha hagati y’u Rwanda n’ubwami bwa Maroc, yashyiriweho umukono i Rabat muri Maroc kuwa 19 Werurwe 2019.

Madame Nyirahabimana yavuze ko mu bantu 1140 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abagera kuri 950 babarizwa mu bihugu bya Afurika, iyi ikaba imwe mu mpamvu zatumye Inteko ishinga amategeko yemera umushinga w’ubu bufatanye bw’u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc bitewe n’uko hakubiyemo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha bitandukanye hagati y’ibihugu byombi.
Ni mugihe u Rwanda rwitegura kusoza iminsi ijana yo kwibuka ku ncuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2019 imibare yatangwaga n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yagaragazaga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda aribyo bihugu byabarizwagamo abakwekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi. RDC yabarizwaho abantu 356, Uganda ikabarizwamo 250 naho Malawi ikagira 46.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *