Abanyamideli ni abantu bazwiho ubuzima bworoshye kandi bwiza,bugendana no kwambara ibigezweho bwa mbere, ingendo itangaje, amafoto n’amashusho biryoheye amaso hakiyongeraho uburanfa n’ibindi bijyanye no kuryoshya ubuzima.
Ubu buzima ntiburangirira aho gusa kuko bakuramo n’amafaranga nk’igihembo cy’ubugeni bwabo. Iyi nkuru irakwereka abanyamideli 10 bakize kurusha abandi ku isi n’ingano y’umutungo wa buri umwe.
10. Irina Abramovich

Irina Abramovich ni umunyamidelikazi w’Umurusiya uzwiho kuba yarahoze ari umugore w’umushoramari w’umuherwe akaba n’umunyapolitiki, Roman Abramovic usanzwe ari nyiri Chelsea yo mu Bwongereza. Irina Abromovic afite umutungo ugera kuri miliyoni $232 umushyira ku mwanya wa 10 mu banyamideli bakize kurusha abandi ku Isi.
9. Tamara Ecclestone

Tamara Ecclestone ni umunyamidelikazi w’Umwongereza akaba ari n’imfura y’uwahoze ari umunyamidelikazi Slavica Ecclestone. Tamara afite Televiziyo ye yitwa‘Tamara Ecclestone’ yatangije mu mwaka wa 2012. Tamara afite umutugo ubarirwa muri miliyoni $300 umushyira ku mwanya wa 9 mu bakize cyane ku isi.
8. Paris Hilton

Paris Hilton ni umunyamidelikazi w’Umunyamerika ukomoka mu mujyi wa New York. Akora ubucuruzi, agakina filimi akanagira inzu zicuruza imibavu. Hilton afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $300 umushyira ku mwanya wa 8 mu banyamideli b’ibihe byose bafite agatubutse ku isi.
7. Rande Gerber

Rande Gerber ni umunyamideli akaba n’umushoramari mu ngeri z’imyidagaduro. Gerber afite ibigo by’imyidagaduro nka Nightlife companies, Midnight Oil na The Gerber group. Gerber afite umutungo ungana na miliyoni $350 akaba ari na we mugabo rukumbi kuri uru rutonde.
6. Kim Kardashian

Kim Kardashian ni umunyamidelikazi w’Umunyamerika akaba n’umucuruzi. Yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu kiganiro ‘Keeping Up with the Kardashians’ we n’umuryango we banyuza kuri Televiziyo. Kim Kardashian yashakanye n’icyamare muri Hip Hop Nyamerika, Kanye West. Kardashian afite umutungo ungana na miliyoni $350 umushyira ku mwanya wa 6 mu banyamideli bakize kurusha abandi ku isi.
5. Gisele Bundchen

Gisele Bundchen ni umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Brazil. Guhera muri 2004 Bundchen ni we munyamideli wishyurwa agatubutse nk’uko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bikora imyidagaduro nka Vogue, GQ, ELLE, Flair na Newsweek. Bundchen afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $360.
4. Kathy Ireland

Kathy Ireland ni umunyamidelikazi ukomoka muri Amerika. Ni umukinnyi wa filimi akaba n’umucuruzi. Ireland afite ikigo cye abereye umuyobozi gikora ibijyanye n’imideli bituma ashyirwa ku mwanya wa 4 mu banyamideli bafite agatubutse n’umutungo ubarirwa muri miliyoni $360.
3. Petra Ecclestone

Petra Ecclestone ni Umwongerezakazi umurika imideli n’ubwiza. Ecclestone yakuze yifuza kuzaba umunyamidelikazi mbere y’uko ku myaka 19 ashinga iduka rigurisha imyenda y’abagabo kuva muri 2008. Ecclestone afite umutungo ungana na miliyoni $500.
2. Kylie Jenner

Kylie Jenner ni w’Umunyamerikakazi w’umunyamideli. Afite Televiziyo ye ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikunzwe. Jenner yakunzwe cyane mu kiganiro cy’uruhererekane gica kuri Televiziyo kizwi nka ‘E!’ ndetse na ‘Keeping Up With the Kardashians’ guhera muri 2007. Ni we uyobora kandi wanashinze ‘Kylie Cosmetics’ akaba ari n’umwe mu muryango w’aba Kardashians. Umutungo we ungana na miliyari $1 bimushyira ku mwanya wa kabiri mu banyamideli bafite agatubutse.
1. Slavica Ecclestone

Slavica Ecclestone ni umunyamidelikazi ukomoka mu gihugu cya Croatia. Ubutunzi bw’umuryango we bwinshi bwanditse ku mazina ya Slavica muri Jersey. Uyu mugore yakoranye n’ibigo bikomeye bikora ibijyanye no kumurika imideli n’ubwiza bituma aza ku mwanya wa mbere mu banyamideli b’abaherwe b’ibihe byose. Forbes Magazine ivuga ko Slavica afite umutungo ungana na miliyari $1.2.


