Kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yagejejwe imbere y’ubutabera, mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ku byaha akurikiranyweho yakoze mu nyungu za yari yarashinze, Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR).
Dr Habumuremyi w’imyaka 59 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku tariki 03 Nyakanga 2020 akurikiranyweho ibyaha bibiri aribyo icyaha cy’ubuhemu, n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye yagiye akora mu nyungu za kaminuza ye ya CHUR ubwo yatangiraga kugira ibibazo y’amikoro (ubu yamaze gufungwa izira kudatanga ireme ry’uburezi).
Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ni bwo yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruherereye Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, mu modoka ya RIB isanzwe itwara imfungwa. Akigera mu cyumba cy’urukiko umucamanza atangira kumusomera umwirondoro n’ibyaha aregwa.
Dr Habumuremyi yamaze gusomerwa ibyaha aregwa avuga ko atabyemera, maze umunyamategeko we asaba ko urubanza rwabera mu muhezo, kuko byatuma umukiriya we aburana atisanzuye mu gihe yaburanira mu ruhame, mu cyumba cyuzuye abantu baje kumva urubanza rwe, yongeraho ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso.
Dr Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva tariki 07 Ukwakira 2011 kugeza tariki 23 Nyakanga 2014. Muri Gashyantare 2015 Dr Habumuremyi yagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Impeta n’Imidali y’ishimwe (CHENO) ari nawo mwanya yari ariho kugeza ubwo yatabwaga muri yombi.
Iburanisha rirakomeje…

4 Responses
Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejejwe imbere y’urukiko
Niyihangane , icyo nibaza izo Cheques zitazigamiye ni zingahe? kuko iyo umuntu atanze imwe bahita bafunga comptes ze BNR ikamuhana ,icyo azagitsinda ,ibyo kuba KAMENUZA yarahombwe byo ntagitangaza kirimo ,dukeneye Justice ikora neza kuko nibikomeza gutya none niwe ejo ni undi,kuko umuntu akora icyaha 1 bakongeraho n’ibindi.

Sheki yo ntizamuhama.Keretse bank ariyo yazifashe ikamurega. Niba itarigeze igezwa kuri bank ntacyo byamutwara,
Dr Pierre Damien Habumuremyi yagejejwe imbere y’urukiko
Sheki yo ntizamuhama.Keretse bank ariyo yazifashe ikamurega. Niba itarigeze igezwa kuri bank ntacyo byamutwara,