Minisitiri wâImari nâIgenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa 22 Kamena 2020 yatangarije imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ko mu ngengo yâimari igihugu kizakoresha mu mwaka wa 2020/2021 hazaba harimo miliyari 492.5 zâinkunga zâamahanga naho miliyari 783.4 zikaba inguzanyo, igiteranyo cyayo kingana na miliyari 1275.9 frw
Muri rusange ingengo yâimari ya 2020/2021 izaba ingana na miliyari 3245.7frw avuye kuri miliyari 3017.1frw yari agize ingengo yâimari yâuyu mwaka urangiye, bivuze ko iziyongeraho miliyari 228.6frw angana na 7.5%.
Muri iyi ngengo yâimari yahawe insanganyamatsiko igira iti âUkuzahura ubukungu hagamijwe hagamijwe gusigasira imibereho myiza, umurimo nâingandaâ Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko inkunga zâamahanga zizaba zingana na miliyari 492.5frw angana na 15%, naho miliyari 783.4frw angana na 24.1% zikazaba ari inguzanyo zâamahanga igihugu kizishyura.
Ati âMuri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zâamafaranga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6% mu ngengo yâimari yâumwaka wose utaha.â
Amafaranga azakoreshwa mu ngengo yâimari isanzwe azagera kuri miliyari 1583frw bingana na 48.8% byâingengo yâimari yose naho miliyari 1298.5frw bingana na 40% akakoreshwa mu mishinga yâiterambere.
Mu bikorwa bizibandwaho harimo gushyira mu bikorwa ingamba za Leta yâu Rwanda zo kuzahura ubukungu bugasubira ku muvuduko nkâuwo bwariho mbere yâicyorezo cya Covid-19, no kwihutisha gahunda yâimyaka irindwi yâiterambere 2017-2024.
Hari kandi ukubaka ibikorwaremezo byâubuzima no kuzamura urwego rwabwo,guteza imbere ubuhinzi, kwita ku batishoboye, guteza imbere gahunda ya âMade in Rwandaâ nâibindi.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko bitewe nâicyorezo cya Covid-19 ubukungu bwâu Rwanda muri rusange buzagabanuka ugereranyije nâumwaka urangiye kuko buzazamukaho 2% buvuye ku 9.4% bwari bwazamutseho mu mwaka dusoje.


