Muhanga: Abaturage bubatse amashuri bamaze imyaka 4 batarishyurwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mbuga, Umurenga wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga barasaba kurenganurwa bakishyurwa amafaranga bakoreye muri 2016 ubwo bubakaga ibyumba bitandatu by’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Gitumba, imyaka ikaba ibaye ine amaso yaraheze mu kirere.

Bavuga ko bakoreshejwe na rwiyemezamirimo witwa Munyanziza Boneventure wari uhagarariye kompanyi yitwa Goods Suppliers Ltd ariko imirimo yo kubaka ibi byumba by’amashuri ikaba yararangiye agahita agenda atabishyuye, bakaba batazi aho aherereye kuko ngo banamuhamagara ku murongo wa telefoni bakamubura.

Amafaranga yose hamwe aba baturage basaba kwishyurwa ni 1,368,300frw bari bakoreye ku byuma bitatu bya nyuma kuko ibindi bitatu bya mbere bari baramaze kubyishurwa nk’uko umwe mu bahaye amakuru Bwiza.com, witwa Barekeriyo Ildephonse abivuga.

Bavuga ko kuri 29 Ugushyingo 2017 bandikiye ubuyobozi bw’umurenge bawusaba kubishyuriza ndetse bageza ikibazo cyabo k’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, kabizeza kugikurikirana ariko ngo ntacyo byigeze bitanga.

Bakomeza bavuga ko ku itariki 16 Mutarama 2019 ubwo Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane yagiririraga uruzinduko muri uyu murenge nabwo bayigejejeho iki kibazo.

Bwiza.com yagerageje kuvugana na Nsanzimana Vedaste uyobora umurenge wa Nyabinoni ntibyakunda kuko mu butumwa bugufi yatubwiye ko ari mu nama, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru twari turarabasha kuvugana.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunee we yabwiye Bwiza.com ko ibi byumba byari byubatswe ku nkunga y’Umuryango w’ivugabutumwa mu Rwanda witwa A.E.E ari nawo wari wahaye rwiyemezamirimo isoko bityo amafaranga akaba atarigeze anyuzwa kuri konti y’akarere, ubu akarere gafatanyije n’umufatanyabikorwa wako A.E.E bakaba bakiri gushakisha rwiyemezamirimo kuko batazi aho aherereye.

Mukagatana yagize Ati ”Ni umufatanyabikorwa wari watwubakiye ibyumba, kuko iyo umufatanyabikorwa arimo kutwubakira ntabwo amafaranga ayanyuza ku karere. Hanyuma ibyumba barabyubaka birarangira arangije agenda atabishyuye.
Twahisemo kumushakisha na AEE. Twandikiye AEE ngo itwishyurize baratubwira ngo bagiye kumushaka, kugeza ubu turacyamushakisha nitumubona azaza yishyure.”

Uyu rwiyemezamirimo yagiye atishyuye aba baturage avuga ko azahita agaruka kuko yababwiraga ko imirimo yo kubaka igikomeje kuko ngo yari agiye kubaka ibindi byumba by’amashuri nyamara kuva icyo gihe ntiyigeze agaruka na telefoni yayikuyeho nk’uko akarere ka Muhanga kabivuga.

Kugeza ubu akarere kavuga ko katazi aho rwiyemezamirimo aherereye kuko na AEE bamushakishije bakamubura gusa icyo bemeza ni uko ari mu gihugu akaba agomba gushakishwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo na RIB.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *