Umubare w’abazajya bicwa n’inzara icyorezo cya COVID-19 cyateje uzaruta uw’abo cyica ku munsi-OXFAM

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga urwanya ubukene, Oxfam watangaje ko nyuma y’uyu mwaka, imibare y’abantu bazajya bicwa n’inzara yaturutse ku cyorezo cya Coronavirus buri munsi, uzaba munini kurusha uw’abicwa n’iki cyorezo ubwacyo ku munsi kuva cyagera ku Isi.

Oxfam muri raporo yayo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga, yaburiye abatuye Isi ko imwe mu ngaruka zikomeye icyorezo cya Covid-19 kizasiga ari inzara ubwo kizaba kirangiye cyangwa kimaze kugenza gake ku buryo bugaragara.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko nibura mu mpera z’umwaka wa 2020 abantu bagera ku 12,000 ku Isi bazaba bari gupfa buri munsi bazize inzara yakomotse ku cyorezo cya Covid-19 cyagaragaye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kigakwirakwira ku Isi yose. Uyu mubare w’abazaba bahitanwa n’inzara uruta uw’abari gupfa buri munsi bazize icyorezo ubwacyo.

Imibare itangwa na Kaminuza ya John Hopkins ikora ubushakashatsi ku makuru y’icyorezo cya Covid-19 igaragaza ko umubare munini w’abigeze guhitanwa nacyo ku munsi ari 10,000, bakaba baheruka kugaragara mu kwezi kwa Kane.

Ubusanzwe raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (World Food Program) iheruka gusohoka muri uyu mwaka yavugaga ko mu myaka ine ishize 70% by’abantu babuze ibyo kurya bihagije babaga babitewe n’ibibazo bishingiye ku ihindagurika ry’ikirere, intambara n’amakimbirane hagati mu bihugu ndetse n’ibibazo byihariye by’ubukungu.

Oxfam ikomeza ivuga ko ibihugu bizagaragaramo abantu bibasirwa n’inzara cyane kurusha ibindi ari Yemen, Afghanistan, Venezuela, na Ethiopia, u Buhinde na Brazil.
Ni mugihe abagore n’ingo zihagarariwe n’abagore (ni ukuvuga izitarimo abagabo) zagaragajwe ko arizo zizibasirwa n’inzara cyane kurusha izindi mu bihugu byinshi.

Guverinoma z’ibihugu ziragirwa inama yo gukomeza guhangana n’icyorezo ariko zinashyiraho ingamba zazafasha abaturage babyo kwivana mu bukene nyuma y’icyorezo nk’uko Umuyobozi w’agateganyo wa Oxfam, Chema Vera abivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *