MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF yanyomoje amakuru ya Maniraguha w’i Musanze wari umaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru ko ariwe wa mbere mu Rwanda utunze abagore benshi aho yivugiraga ko afite barindwi akaba afite intego yo kurambagiza abandi bane akuzuza 11.

Maniraguha Protais usanzwe ari umuvuzi gakondo uzwi nka Salongo Mayanja atuye mu kagari ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze. We ubwe yemera ko afite imbaraga zidasanzwe zikomoka ku bakurambere ari nazo zimufasha gutunga aba bagore nk’uko yabyemereye itangazamakuru mu mashusho yafashwe na IGIHE ndetse na Afrimax TV.

Maniraguha yemezaga ko aba bagore uko ari barindwi abatungisha amafaranga akura mu buvuzi gakondo kandi bakaba babayeho neza nk’uko nabo babyiyemerera. Umugore mukuru witwa Umutesi Nadia avuga ko bamaranye imyaka 16 akaba banafitanye abana bane kandi kimwe n’abandi bagore bagenzi be bakaba batajya bagira ikibazo cyo guharikwa na Maniraguha.

Nyuma y’uko aya makuru asakaye hose, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, yatangaje ko inzego z’ibanze zahise zitangira gukora ubugenzuzi mu karere ka Musanze zigasanga ibyo Maniraguha avuga ari ibinyoma.

Minisiteri ikoresheje Twitter yagize iti: ”(Maniraguha) Afite abagore 2 babana batarasezeranye, abandi bagaragaye mu mashusho si abe ahubwo bemerewe ikiguzi kugirango bafatwe amashusho bemeza ko ari abagore be.”

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Abayobozi bakoze rwose.

  2. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Abayobozi bakoze rwose.

  3. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Abayobozi bakoze rwose.

  4. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Abayobozi bakoze rwose.

  5. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Ariko se ibi bintu bibamarira iki kweri? Kwishyura ngo bace ibikuba?

  6. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Ariko se ibi bintu bibamarira iki kweri? Kwishyura ngo bace ibikuba?

  7. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Uwo arabeshya uwo nzi neza ni Nzirorera Francois utunze abagore 17 numuvuzi gakondo atuye mu Karere ka Burera umurenge wa Gatebe Akagari ka Musenda mumudugudu wa Rushaki hafi y’urugezi.

  8. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Uwo arabeshya uwo nzi neza ni Nzirorera Francois utunze abagore 17 numuvuzi gakondo atuye mu Karere ka Burera umurenge wa Gatebe Akagari ka Musenda mumudugudu wa Rushaki hafi y’urugezi.

  9. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    njyewe mbabwije ukuri ibyo migeprof yatangaje nibyo kuko uriya mugabo yarabeshye kuko dutuye mu murenge umwe bariya bagore yarabaguriye ngo bajye muri video.

  10. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    njyewe mbabwije ukuri ibyo migeprof yatangaje nibyo kuko uriya mugabo yarabeshye kuko dutuye mu murenge umwe bariya bagore yarabaguriye ngo bajye muri video.

  11. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Ariko nkubu uyumugabo aba agambiriye kugera kuki Koko.ibi si ubusazi Koko

  12. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Ariko nkubu uyumugabo aba agambiriye kugera kuki Koko.ibi si ubusazi Koko

  13. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Hhh gusa nange numvaga ko nzashaka amafaranga nkibiguhumbi mirongo itanu nkajya gukora ubushakashatsi kuruyu mugabo ndetse nundi uri mubugesera na karuma nkanajya kwirebera ukuri kwibi bintu niba arukuri kuko ge nemera ibyo nigereyeho imbona nkubone…

  14. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Hhh gusa nange numvaga ko nzashaka amafaranga nkibiguhumbi mirongo itanu nkajya gukora ubushakashatsi kuruyu mugabo ndetse nundi uri mubugesera na karuma nkanajya kwirebera ukuri kwibi bintu niba arukuri kuko ge nemera ibyo nigereyeho imbona nkubone…

  15. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Uriya munyamakuru akwiye guhanwa! Ikikintamakuru Afrimax nacyo gukwiye gufungwa! Kuko nicyo hikorana nabo batekamutwe bashaka kwambura rubanda! Muribuka ko aricyo cyamamaje salongo bugesera! Nyamara numutekamutwe kabombo! Yariye rubanda kubera itangazamskuru nkiryo cysne cyane Afrimax

  16. MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe
    Uriya munyamakuru akwiye guhanwa! Ikikintamakuru Afrimax nacyo gukwiye gufungwa! Kuko nicyo hikorana nabo batekamutwe bashaka kwambura rubanda! Muribuka ko aricyo cyamamaje salongo bugesera! Nyamara numutekamutwe kabombo! Yariye rubanda kubera itangazamskuru nkiryo cysne cyane Afrimax

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *