Kigali, Rusizi, Kirehe na Ngoma habonetse abantu 21 banduye Covid-19

eb8sp49woaabd50.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 2 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 21 banduye Covid-19 mu bipimo 3737 byafashwe. Muri Kigali habonetse 7, muri Rusizi haboneka 5, muri Ngoma habonetse 5, Kirehe ibonekamo 4. Abamaze gukira iki cyorezo bagumye kuri 493 barimo 13 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki […]

Uganda: Aba ‘local defense’ bari mu myitozo barashe bagenzi babo 8, babiri barapfa

Abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa ‘Local defense’ bari mu myitozo ku ikosi, kuri uyu wa 29 Kamena 2020, barashe igisasu cya ‘rocket’ bagenzi babo umunani, babiri muri bo bahasiga ubuzima. Aba ba ‘local defense’ bari hafi kurangiza ikosi ry’amezi atandatu bari gukorera mu kigo cya Ruhengyeye mu Karere ka Mbarara, aho bari gutozwa n’igisirikare […]

Ibyo nabonye mu gakapu k’umukobwa wansuye byanze kumva mu mutwe

Nitwa Yusufu, Umukobwa dukorana mu kazi, tukaba tunakundana, yansuye ari ku wa Gatandatu, ambwira ko asubira iwabo ku munsi ukurikiyeho. Yazanye agakapu, kamwe bitwaza bashyizemo amavuta, ibirungo, ibisokozo, indorerwamo n’ibindi. Ijoro ryaraguye turaryama [gusa ntitwigeze dukora imibonano mpuzabitsina], bigeze mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, umukobwa ajya mu bwogero (douche). Ubwo yari mu bwogero, nagize amatsiko yo […]

Guy Bukasa watozaga Gasogi United yerekeje muri Rayon Sports

Umukongomani Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Rayon Sports nk’uko amakuru akomeje gutangazwa abivuga. Amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 01/07/2020 ari bwo ikipe ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Guy Bukasa wari usanzwe atoza ikipe ya Gasogi United, mbere yo […]

Nyaruguru: RDF yageneye impano y’amagare abakuru b’imidugudu mu mirenge ikora kuri Nyungwe

img-20200702-wa0032.jpg

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku rwego rw’igihugu, bwageneye abayobozi b’imidugudu mu ntara yamajyepfo mu karere ka Nyaruguru amagare bemerewe na Perezida Kagame nk’ishimwe kubera uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano. Muri iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ruheru, akagari ka Kabere, abahawe amagare ni abayobozi b’imidugudu 93 baturuka mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe […]

Uruhare rw’Abafaransa mu kwica no gufata ku ngufu Abatutsi mu nkambi ya Murambi

Abasirikare b’Abafaransa bageze i Murambi ku wa 24 Kamena 1994. Byavugwaga ko baje mu butabazi mu nkambi za Murambi na Nyarushishi kimwe no mu Bisesero. Ariko abatangabuhamya b’impunzi ndetse n’lnterahamwe zari mu nkengero z’inkambi bavuze ko Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi kandi ko abasirikare b’ Abafaransa bafashe ku ngufu abari baracitse kw’icumu kandi bagombaga kubaha umutekano. […]

Umugore wakekwagaho gutwita yasanganywe ikibyimba cy’ibiro 26

20200701151156_835517111_9065985909293154818_470_481_80_webp.jpg

Umugore witwa Keely Favell wo mu gihugu cya Wales,mu Bwami bw’Ubwongereza, yasanganywe ikibyimba cy’ibiro 26 mu gihe abaganga bibwiraga ko yaba atwite. Favell avuga ko ubwo iki kibazo cyatangiraga na we ubwe yabanje kugira ngo ni umubyibuho usanzwe, abandi bakamubwira ko atwite gusa ibipimo byose abaganga bamufashe bikerekana ko adatwite. Uyu mugore yiyongereyeho 1/3 cy’ibiro […]

MIGEPROF yanyomoje Maniraguha wigambaga ko atunze abagore 7 mu rugo rwe

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF yanyomoje amakuru ya Maniraguha w’i Musanze wari umaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru ko ariwe wa mbere mu Rwanda utunze abagore benshi aho yivugiraga ko afite barindwi akaba afite intego yo kurambagiza abandi bane akuzuza 11. Maniraguha Protais usanzwe ari umuvuzi gakondo uzwi nka Salongo Mayanja atuye […]

Kwibohora26: Ishusho y’akarere ka Nyaruguru kari gukoza imitwe y’intoki ku muhanda wa kaburimbo- AMAFOTO

Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru Habitegeko François

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, avuga ko ku nshuro ya 26 hizihizwa umunsi wo kwibohora, hari byinshi nk’akarere bishimira bamaze kugeraho. Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko hari kaburimbo bemerewe na perezida wa Repubulika yatangiye kubwakwa , ibitaro bya Munini byubatswe bifuza ko byaba ibitaro byatanga serivisi kundwara zidasanzwe. ‘Numva muri iki gihugu nta hantu […]

Isura y’ibyumweru bibiri by’ubutegetsi bwa Ndayishimiye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Ibimenyetso bimaze kugaragara mu gihe cy’ibyumweru bibiri Gen. Maj Evariste Ndayishimiye amaze arahiriye kuyobora u Burundi, byerekana ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ndetse n’amahanga muri rusange utazajya kure n’uko wari wifashe mu gihe cya Pierre Nkurunziza wamubanjirije. Perezida Ndayishimiye agitorerwa kuyobora u Burundi muri Gicurasi uyu mwaka, abantu bari bategereje kureba icyo aza gukora […]

Ishusho ya Covid 19 mu karere k’Afurika y’Ibirasirazuba

Kuva muri Gashyantare 2020 bwa mbere coronavirus igaragaye muri Afurika y’Iburasirazuba, kugeza uyu munsi, abantu bashobora kwibaza umuvuduko imaze gufata ndetse n’aho ingamba zo kuyirwanya zigeze zishyirwa mu bikorwa. Kenya Kenya ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyagaragayemo coronavirus. Kugeza ubu abamaze kwandura muri iki gihugu bagera ku 6,673, abamaze guhitanwa nacyo bagera […]

APR FC twicara tukaganira ariko Gasogi ntacyo twavugana_Sadate

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yongeye gushimangira ko ikipe ya Gasogi United itari ku rwego rw’iyo ayobora, yemeza ko ntacyo Rayon Sports ishobora kuvugana na yo. Ni amagambo umuyobozi wa Rayon Sports yatangaje mu gihe intambara y’ubutita igikomeje hagati y’abayobozi ba Rayon Sports na Kakooza Nkuliza Charles uyobora ikipe ya Gasogi United. Ni intambara […]

Ibipimo ku ndwara ya coronavirus byatangiye gufatwa ku mihanda mu mujyi wa Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo gupima coronavirus ku mihanda, hagamijwe gusesengura uko iki cyorezo gihagaze mu mujyi wa Kigali. Ku ikubitiro imihanda itatu mu mujyi wa Kigali muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, iri gufatirwaho ibipimo bya coronavirus ku bantu batandukanye bayinyuraho, baba abanyamaguru,abatwaye ibinyabiziga byo ku giti cyabo n’abagenda […]

Uganda: Abajenerali babiri bapfuye mu munsi umwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Brig. Gen. Victor Twesigye wari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Uganda UPDF, yitabye Imana aguye mu bwogero (douche), nyuma y’amasaha make undi musirikare ufite ipeti rya jenerali na we apfuye. Gen. Twesigye yaguye mu rugo rwe ruri ahitwa Nyarushanje ho mu karere ka Rukungiri. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, […]

Umugabo yahitanwe na coronavirus nyuma y’iminsi 2 ashyingiwe, asiga akongeje abarenga 100

Umugabo w’umuhinde w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya coronavirus, yapfuye nyuma y’iminsi ibiri gusa akoze ubukwe asiga yanduje abagera 100. Abo mu muryango w’uyu mugabo babwiye ibinyamakuru byo mu Buhinde ko yiyumvagamo ibimenyetso bya coronavirus ndetse anabimenyesha umuryango we ko yumva atameze neza gusa ntibabasha kumwumva. Umwe mu baturage waganiriye na Indian Express yagize ati” Umuryango […]

Ku munsi nk’uyu mu 1964: Abirabura bo muri Amerika bahawe uburenganzira bwo kugira uruhare mu mategeko

Lyndon B. Johnson wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasinye amasezerano aha abasivile b’abirabura b’Abanyamerika bwo kugira uruhare mu mategeko, ku wa 2 Nyakanga 1964 mu muhango wabereye muri “White House.” Kuba abasivile bari barimwe uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi n’ibindi, byari bifite aho bihuriye n’ivangura ryakorerwaga abirabura b’Abanyamerika aho wasangaga no mu […]

Uganda yajyanwe mu nkiko izira abanyamategeko bafite impamyabumenyi bakuye mu Rwanda

Leta ya Uganda yarezwe mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ishinjwa kwangira Abanyamategeko bafite impamyabumenyi bakuye mu Rwanda gukorera muri icyo gihugu, nyamara amategeko ya EAC yemerera abenegihugu b’ibihugu bigize uwo muryango gukorera ibikorwa byabo mu bihugu byose biwugize. Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira amahoro n’uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, Initiative for Peace […]

Benin: Abasirikare 15 bafunzwe bazira gushaka guhirika ubutegetsi

Abasirikare 15 ba Benin bafunzwe bazira gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon binyuze muri Coup d’Etat yaburijwemo mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira 26 Kamena 2020. Aba basirikare batawe muri yombi barimo Col. Montan Kerekou usanzwe ukora mu biro bya Mnisitiri w’Umutekano, uyu akaba ari umuhungu wa Matheu Kerekou wahoze ari perezida wa Benin […]

Rwanda : Uwayoboye Minisante aravugwaho gusenya Labophar yakoraga imiti 32, ku nyungu ze

Ikinyamakuru umuryango, mu nkuru yacyo kivuga ko iyahoze ari laboratwari y’igihugu yari kigeze ku rwego rwo gukora ubwoko bw’imiti 32 mu 2013 yifashishwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda, yasenywe n’uwari Minisitiri w’Ubuzima ku nyungu ze, ubu ikaba isigaye ikora imiti 2 gusa nyuma yo gufungwa maze abakozi bayo n’imirimo yakoraga igahurizwa hamwe n’icyahoze ari […]

Itegekonshinga ryahaye Perezida Putin amahirwe yo kuyobora kugeza mu 2036

Amajwi y’agateganyo mu matora Abarusiya barimo yo guhindura itegeko nshinga, yakomoreye Perezida Vladimir Putin kuba yakwiyamamariza izindi manda kugeza mu mwaka wa 2036. Ibyavuye mu matora bigaragaza ko mu murwa mukuru Moscow no mu tundi duce tugize uburengerazuba bw’u Burusiya, habarurwa amajwi 65%, mu duce tumwe na tumwe abagera kuri 95% ni bo bemerewe gutora. […]