Umugore witwa Keely Favell wo mu gihugu cya Wales,mu Bwami bw’Ubwongereza, yasanganywe ikibyimba cy’ibiro 26 mu gihe abaganga bibwiraga ko yaba atwite.
Favell avuga ko ubwo iki kibazo cyatangiraga na we ubwe yabanje kugira ngo ni umubyibuho usanzwe, abandi bakamubwira ko atwite gusa ibipimo byose abaganga bamufashe bikerekana ko adatwite.
Uyu mugore yiyongereyeho 1/3 cy’ibiro bye asanganywe, byagereranywa n’uburemere bw’impinja zigeze kuri 4, biza kurangira havumbuwe ko ari ikibyimba kinini cyamufashe ku murerantanga we w’iburyo. Yagize ati” Nagezeho birankomerana cyane ku buryo ntabashaga gutwara Imodoka cyangwa kuzamuka ku ngazi (steps)”.
Favell avuga ko we n’umugabo we Jamie Gibbons, guhera muri 2014 bibwiraga ko bagiye kubona akana kuko ari bwo ibimenyetso byatangiye kugaragara, imyaka ikaba yari ibaye myinshi bakora isuzuma ryo mu rugo no kwamuganga bakabura inda.
Ati“ Abantu bakomezaga bambaza igihe nzabyarira, nakubita agatima ko ibizamini binyereka ko ntatwite nkabura aho mpera mbahakanira. Sinari kubona uko mbisobanura kuko inda yagaragaraga nk’imvutsi, hejuru nari muto n’amaguru ari ibisanzwe ariko byagera ku nda ukagira ngo ntwite abana bane. Ndibuka mu mpera za 2016, nagiye kwigera imyenda mbura ikintu na kimwe cyankwira, nasabwaga kwambara ibikanzu by’abagore batwite gusa”.
Mu mwaka ushize ubwo Favell yajyaga kwa muganga ngo acishwe mu cyuma, yajyanye n’umugabo we Jamie kuko atarakibasha no kugenda. Yagize ati” Umuganga wansuzumye yambwiye ko hari ikintu abonye, gishobora kuba ari ikibyimba. Yambwiye kandi ko gishobora kuba kirenze kimwe kandi binashoboka ko cyaba cyaramaze gufata izindi ngingo”.
Akomeza avuga ko abaganga bamubajije niba yemera kubagwa, akabyemera ku ruhande rumwe afite amatsiko to kureba ikiri mu nda ye ariko ku rundi ruhande afite ubwoba kuko yumvaga ari nkaho agiye gusinyira ubuzima bwe.
Yagize ati” Nibuka ndi mu cyumba bagombaga kumbagiramo, nongeye gukanguka nyuma y’ibyumweru bine, mbona abaganga bahererekanya amafoto bishimye. Amafoto yari ay’ikibyimba kinini bansanganye gipima ibiro 26″.
Keely Favell w’imyaka 28 kuri ubu, asigaranye umurerantanga umwe gusa abaganga bamubwiye ko nta ngaruka bizagira ku buzima bwe mu bijyanye no kubyra n’ubwo ataratwita kubera inkovu yasigiwe n’ubwo burwayi bwa mbere.

Inda ya Favell yari nini cyane


