Nitwa Yusufu,
Umukobwa dukorana mu kazi, tukaba tunakundana, yansuye ari ku wa Gatandatu, ambwira ko asubira iwabo ku munsi ukurikiyeho.
Yazanye agakapu, kamwe bitwaza bashyizemo amavuta, ibirungo, ibisokozo, indorerwamo n’ibindi.
Ijoro ryaraguye turaryama [gusa ntitwigeze dukora imibonano mpuzabitsina], bigeze mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, umukobwa ajya mu bwogero (douche).
Ubwo yari mu bwogero, nagize amatsiko yo kureba ibintu byose byari muri ka gakapu yitwaje, ngafungura nitonze ariko ibyo nabonyemo ni agahomamunwa!
Ibyo nabonye
Muri ako gakapu nasanzemo utwambaro tw’imbere twanjye tubiri yari yanyibye, nsangamo ifoto yanjye, ifu y’umweru yari mu gacupa gato, imeze nk’umuti.
Ubwo umukobwa yavaga koga, nananiwe kwiyumanganya maze mubaza iby’utwo twambaro, ifoto n’iyo fu, maze n’amarira menshi ambwira ko ankunda cyane, ntiyansobanurira icyo yari agiye kubikoresha.
Nakomeje kumubaza impamvu yabyo, agera aho ambwira ko ari muganga [gakondo] wamuhaye ayo mabwiriza kugira ngo mukunde cyane ndetse nzanamugire umugore.
Umukobwa yansabye imbabazi, mubwira ko mubabariye ariko kugira ngo amvire mu nzu. Ubwo yari yageze iwabo, yampamagaye kenshi sinamufata, anyoherereza ubutumwa bwinshi sinamusubiza.
Umukobwa yanyigiye umutwe, anyandikira ubutumwa buvuga ko namuteye inda, antwitiye umwana gusa sinihanganiye kwakira ubwo butumwa, byarangoye cyane sinabona umutuzo ariko na none sinasubije ubwo butumwa.
Hashize ibyumweru bibiri, nyina w’umukobwa yaranyihamagariye, ansobanurira uwo ari we. Namusobanuriye uko byagenze mu gihe umukobwa we yari yansuye, ambwira ko yabimenye ndetse umukobwa we yabikoze yabitegetswe na muganga.
Nyina w’umukobwa yambwiye ko impamvu bakoze ibyo ngibyo ari uko se yashakaga kumbona, akantegeka kurongora umukobwa we, nkanemera uwo mwana kuko atabaho atagira se.
Icyitonderwa: Iki gitekerezo twagikomoye kuri Win Naija TV, gishushanya ukuri k’ubuzima abantu banyuramo, cyane cyane mu bijyanye n’urukundo.


