Isura y’ibyumweru bibiri by’ubutegetsi bwa Ndayishimiye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ibimenyetso bimaze kugaragara mu gihe cy’ibyumweru bibiri Gen. Maj Evariste Ndayishimiye amaze arahiriye kuyobora u Burundi, byerekana ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ndetse n’amahanga muri rusange utazajya kure n’uko wari wifashe mu gihe cya Pierre Nkurunziza wamubanjirije.

Perezida Ndayishimiye agitorerwa kuyobora u Burundi muri Gicurasi uyu mwaka, abantu bari bategereje kureba icyo aza gukora mu kuzahura umubano w’igihugu cye n’ibihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.

Uyu mutegetsi kuva yagirirwa icyizere cyo guhagarira ishyaka CNDD-FDD mu matora y’umukuru w’igihugu, yumvikanye kenshi atanga isezerano ryo gukomeza urugendo rwatangijwe na Pierre Nkurunziza yasimbuye, gusa uyu wahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Burundi akimara gupfa ku wa 08 Kamena, abenshi batekereje ko igihe kigeze kugira ngo Ndayishimiye ashyireho Politiki ihabanye n’iya Pierre Nkurunziza wari umaze kumubisa.

Abakurikiranira hafi ibya Politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, bihaga icyizere cy’uko Perezida mushya w’u Burundi ashobora gukosora amakosa yakozwe n’uwamubanjirije mu bijyanye na dipolomasi, kugira ngo igihugu cy’u Burundi cyongere kuba nyabagendwa.

Ku bwa Prof. Filip Reyntjens, umuhanga mu bijyanye n’imigenderanire yo mu karere k’ibiyaga bigari, mu byihutirwa byari bitegereje Ndayishimiye (na nubu bikimutegereje) harimo kuzahura umubano w’u Burundi n’amahanga ndetse no gucyura ibihumbi by’impunzi z’Abarundi zimaze imyaka itanu zarahunze igihugu.

Impunzi zo Perezida Ndayishimiye yazisabye gutahuka zigafatanya n’Abarundi kubaka igihugu, gusa ibijyanye n’imigenderanire byo birasa n’ibikiri “kure nk’ukwezi”.

Mu kiganiro Prof. Reytjens yahaye BBC ku munsi w’irahira rya Gen. Ndayishimiye, yavuze ko ashobora gukora ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w’igihugu cye n’amahanga, ngo kuko icyatumye uzamba kitazaba kigihari, agashimangira ko amezi ya mbere y’ubutegetsi bwe ari yo azerekana niba koko ibyo bishoboka.

Yagize ati: “Kugeza ubu ntituramenya ingufu ze, niba azashobora kwigobotora mu bakomeye muri CNDD-FDD, nk’uko bikunze kwumvikana ngo ‘abajenero’, tukaba tuzi ko na we nyine ari umujenerali, nicyo gituma mvuga ko amezi ari imbere ari yo azerekana ukuri. Mu gihe CNDD-FDD cyangwa abantu bafite ijambo muri iryo shyaka barekera ukwishyira ukizana Perezida Ndayishimiye, uko kwishyira ukizana ni ko gushobora kwerekana neza ahazaza h’u Burundi.”

Ku bijyanye n’imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda imaze imyaka itanu yarazambye nyuma y’uko buri gihugu gishinje ikindi guhungabanya umutekano w’ikindi, Prof. Reyntjens yavuze ko izashoboka mu gihe nta gihugu kizaba kinuba ikindi.

Ati: “Ibintu bizagenda neza mu gihe haba ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa urw’u Burundi nta ruhande rwinuba urundi. Rero ndatekereza ko ari ukubanza kugarura umwuka mwiza hagati y’ibyo bihugu.”

Intangiriro y’urugendo rwa Ndayishimiye yaciye amarenga y’uko ntacyo akeneye kuvugana n’u Rwanda

Mu gihe kigeze ku byumweru bibiri ashyikirijwe amabanga n’ibirango by’igihugu, Perezida w’u Burundi yagiye aca amarenga ko ntacyo akeneye kuvugana n’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bitacanaga n’u Burundi uwaka.

Mu mvugo, zizimije uyu muyobozi yakunze kumvikana avugira mu migani anenga ibihugu bitandukanye byagiranye amakimbirane n’u Burundi.

Urugero rwiza ni amagambo yatangaje ku wa gatatu tariki ya 01 Nyakanga, ubwo yambikaga imidari y’ubutwari abarimo Kelly Nkurunziza, umuhungu wa Pierre Nkurunziza; ndetse n’umusirikare waguye mu mirwano iheruka gusakiranya ingabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda mu kiyaga cya Rweru.

Perezida Ndayishimiye mu magambo ye yagize ati: “Muzi ko mu minsi ishize wa mwanzi uhora adushotora hariya ku rubibi rwo mu majyaruguru, yaje ashaka kongera kuduhekura abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru, hanyuma rero muzi ko ingabo z’u Burundi zitajya zigoheka, zijya gutabara abo barobyi bari bagiye kwicirwa muri icyo kiyaga, hanyuma uyu Adjudent Nitunga Jonathan kuri urwo rugamba ni we wahasize ubuzima.”

Yakomeje ati “Muzi ko nta we uhakura izitamurya, yahasize ubuzima. Intwari nk’iyo rero ntiyareka gushimirwa izuba riva kuko murumva ko abarobyi bararokowe, we aremera arabitangira. Yari ari kumwe rero na Caporal-Chef Ndizeye Fulgence, ni Ingabo y’ubuhizi koko. Icyo gihe muri icyo gitero, ni we washoboye kurwana bimwe by’ukuri, kugeza aho abanesha bamwe bahasiga agatwe, ndetse abandi baromoka abona kurokora ba barobyi, naho mugenzi we yari yamaze kuhasiga ubuzima.”

gitero cy’i Nyaruguru ni ikindi kimenyetso

Igitero cyo mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena na cyo cyakumvikanisha buryo ki Leta y’u Burundi idashyize imbere ibyo kwiyunga n’u Rwanda, ko ahubwo ikiruta ari uhushaka icyahungabanya umutekano warwo.

Magingo aya nta wuramenya ngo icyo gitero cyagabwe na nde, gusa igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abagabye igitero mu murenge wa Ruheru baje baturuka i Burundi akaba ari na ho basubira.

Igisirikare cy’u Burundi kigurukije icyo gitero kivuga ko ubutaka bwabwo “budashobora kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye na bwo”, gusa amakuru akemeza ko bamwe mu bakomerekeye muri icyo gitero bajyanwe kwa muganga n’imodoka z’igisirikare cy’u Burundi.

Mu bikoresho abagabye igitero kandi bataye, harimo bimwe by’igisirikare cy’u Burundi birimo nk’imikebe ya Sardines Bigaragara ko zagenewe abasirikare b’u Burundi.

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yandikiye iy’u Burundi iyisaba ibisobanuro kuri kiriya gitero gusa kugeza ubu nta gisubizo irahabwa.

Icyo gitero si cyo cya mbere cyari cyigabwe mu Rwanda giturutse i Burundi, dore ko mu myaka ibiri ishize ibitero nka cyo bibarirwa muri bitatu byagabwe mu majyepfo y’igihugu biturutse muri kiriya gihugu cy’abaturanyi.

U Rwanda rwagaragaje ubushake mu kuzahura umubano warwo n’u Burundi

Mu ibaruwa Guverinoma y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi ishimira Gen. Evariste Ndayishimiye wari watsinze amatora, yavuze ko ifite ubushake bwo “guharanira umubano w’amateka wahoze hagati y’ibihugu byombi bituranye.”

Ni ibyongeye gushimangirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo ku wa 19 Kamena yaganiraga n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique hamwe na Nicholas Norbrook wa The Africa Report.

Perezida Kagame yavuze ko intego y’u Rwanda, ari ukugirana umubano mwiza n’abaturanyi, ndetse ko itorwa rya Perezida mushya mu Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, rishobora kuba umwanya mwiza wo kubigeraho ashingiye ku buryo u Rwanda rubanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva Tshisekedi yagera ku butegetsi.

Perezida Kagame yavuze ko na mbere hose u Rwanda rwashakaga kuzahura umubano n’u Burundi, bityo itorwa ry’umuyobozi mushya, rishobora kuba inzira igeza kuri urwo rugendo.

Ati “Perezida mushya akenshi ni n’amahirwe y’intangiriro nshya. Reba nko muri RDC, twishimiye ko kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imikoranire y’ibihugu byombi yashimangiwe.”

Yavuze ko impinduka mu mikorere nk’iyo ariyo yifuza k’u Burundi ariko na none ko bizaturuka ku gushaka kwabwo. Ati “Kuri twe, intego yacu irasobanutse: gukorana neza na Perezida mushya nizera ko duhuje kumva ko ari ingenzi ku baturage bacu no ku karere kacu.”

Kuba Perezida Ndayishimiye agitekereza ko u Rwanda ari umwanzi, byumvikanisha ko mu byamuzanye ku butegetsi ibyo kwiyunga na we bitahabwa amahirwe menshi, ko ahubwo guhangana na we ari byo by’ingenzi, n’ubwo nanone umuntu atabura gutekereza ko bishoboka ko yahinduka, dore ko na Ethiopia yiyunze na Eritrea bari bamaze ibinyacumi bibiri batajya imbizi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Isura y’ibyumweru bibiri by’ubutegetsi bwa Ndayishimiye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
    Ariko mwabuze icyo mukora? Mufite igihugu cyanyu, abarundi mubashakaho iki?

  2. Isura y’ibyumweru bibiri by’ubutegetsi bwa Ndayishimiye ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
    Ariko mwabuze icyo mukora? Mufite igihugu cyanyu, abarundi mubashakaho iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *