IMG-20260503-WA0005

Bibogobogo: Abanyamulenge bategetswe kuyoboka leta cyangwa bakicwa bose .

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, Abanyamulenge batuye ahitwa i Mulenge mu karere ka Bibogobogo, babujijwe kujya mu materaniro yo kuri iki cyumweru, kubera inama yari iteganyijwe y’intumwa za Kinshasa.

Ni intumwa zari ziyobowe na Jacques Kongolo ukuriye itsinda ry’Abanyamulenge bakorana na Kinshasa cyo kimwe na William Amuri Yakutumba ukuriye inyeshyamba za Mai-Mai ziri mu zigize imitwe Leta ya RDC yise Wazalendo.

Ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa, ni bwo izo ntumwa zakusanyirije abo baturage ahazwi nko kwa Mugwema.

Imboni ya BWIZA muri Kivu y’Amajyepfo yavuze ko Kongolo yagarutse ku magambo asa n’ayakomerekeje abaturage batuye i Bibogobogo.

Yasubiyemo amagambo yavuzwe n’uriya mugabo agira ati: “Murabizi ko ndi umujyanama wa Perezida (Tshisekedi). Ndakeka ko kuva Congo yabaho, ari bwo bwa mbere muri aka gace hageze umujyanama. Ibi bivuze ko Perezida abakunda kandi abitayeho. Nyuma yo kuva hano, nabazaniye amahoro. Muzatembere, mujye i Baraka, mujye i Uvira n’ahandi. Uwababuzaga amahoro, nguyu turi kumwe  Yakutumba ari hano.”

Iyo ntumwa ya Kinshasa kandi ngo yaburiye Abanyamulenge ko nibatayoboka Leta ya Kinshasa bizarangira bishwe bose.

Ati: “Ikindi, muyoboke Leta. Leta ni umubyeyi, kandi nimutayoboka Leta muzapfa mushire, muzapfa mwese. Amoko ku Isi arapfa agashira. Mwe muri bande? Twirwaneho tuzayirasa kugeza bashize.”

Nyuma y’iki kiganiro, Kongolo yahaye abaturage umwanya wo kubaza ibibazo, ariko baraceceka, ibyatumye ababaza ati: “Ko mutavuga? Mwaceceka ariko muravuga, kandi nimutavuga turakoresha inkoni.”

Nyuma yaho, Gen.Yakutumba, ukuriye Wazalendo muri Uvira, yafashe umwanya avuguruza ibyo mugenzi we Kongolo yari yavuze.

Yakutumba yagize ati: “Ndahera ku ijambo Kongolo yavuze ko amahoro abonetse mwajya guhaha i Baraka na Uvira. Icyo arabeshye. Si njye wabafungiranye, si njye ugomba kubaha uburenganzira bwo kujya  Uvira cyangwa i Baraka. Iyi si inama yo gufatiramo imyanzuro ikomeye nk’iyo; jye ntabwo nemeranya na we. Uvira ni ikindi kintu, rero mwitonde.”

Nyuma yaho, bamwe mu baturage bongeye guhabwa umwanya wo kugira icyo batangaza.

Umwe muri bo yagize ati: “Ntibitangaje wowe Kongolo wazanye na Yakutumba waradusenye, watwitse amazu yacu yose, inka zacu zose zaranyazwe,ndetse n’abashumba bacu barapfuye. Byose Yakutumba ni we ubiri inyuma. Amahoro uvuga utuzaniye ni ayahe? Keretse niba Yakutumba agarura inka zose yadutwaye, cyangwa abashumba bose yishe akaba yabagaruye. Kandi twemera ko hano mu karere ka Bibogobogo tugoswe na FARDC n’ingabo z’u Burundi. Kutubwira amahoro mu gihe murimo kwica abavandimwe bacu bari i Minembwe ijoro n’amanywa ibi tubona ko ari ibinyoma.”

Ni inama yarangiye itagize icyo igeraho ariko Kongolo we yahise akomereza i Baraka.

Iriya nama yabaye mu gihe amakuru agera kuri BWIZA avuga ko nyuma y’imyigaragambyo yakozwe n’abanyamulenge muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Canada, hashyizwe igitutu kuri Leta ya Kinshasa.

Ibi byatumye yitabaza bamwe mu Banyamulenge basanzwe bakorana na yo, aho yabahaye misiyo yo kujya mu Burundi bagategura imyigaragambyo.

Ku wa 1 Gicurasi 2026 ni bwo Kongolo, Beatrice Gisaro n’abandi bari mu mugambi wo gutegura imyigaragambyo bageze i Burundi, aho bagombaga gutegeka impunzi ziri muri icyo gihugu gushima ubutegetsi bwa Ndayishimiye na Kinshasa, bakanamagana u Rwanda.

Tubibutseko aka karere ka Bibogobogo kagenzurwa n’Ingabo z’u Burundi, FARDC, na Wazalendo aho zagoteye abo baturage hagati.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *