Abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa ‘Local defense’ bari mu myitozo ku ikosi, kuri uyu wa 29 Kamena 2020, barashe igisasu cya ‘rocket’ bagenzi babo umunani, babiri muri bo bahasiga ubuzima.
Aba ba ‘local defense’ bari hafi kurangiza ikosi ry’amezi atandatu bari gukorera mu kigo cya Ruhengyeye mu Karere ka Mbarara, aho bari gutozwa n’igisirikare cy’igihugu, UPDF.
Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Richard Karemire yemeje aya makuru. Ati: “Byabaye ubwo bari mu myitozo. Babiri barapfuye, abandi batandatu barakomereka.” Nyuma y’iyi mpanuka, imiryango y’aba bashinzwe umutekano yamenyeshejwe ibyabaye, umuhango wo gushyingura abapfuye ukaba uri gutegurwa.
Urwego rwa ‘local defense’ rwashyizweho na Perezida Museveni kugira ngo rwunganire polisi mu gukumira ibyaha. Abarurimo bamaze gukwirakwira mu bice bitandukanye by’igihugu, bitewe n’umusaruro rutanga.


