Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku rwego rw’igihugu, bwageneye abayobozi b’imidugudu mu ntara yamajyepfo mu karere ka Nyaruguru amagare bemerewe na Perezida Kagame nk’ishimwe kubera uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Muri iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ruheru, akagari ka Kabere, abahawe amagare ni abayobozi b’imidugudu 93 baturuka mu mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ari yo Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.
Iki gikorwa kitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu ntara y’Amajyepfo,Bwana Gakire Bob ari kumwe n’Umukuru w’Ingabo mu ntara y’Amajyepfo Maj Gen Ruvusha Emmanuel, RPC CSP R.Innocent Kanyamihigo, Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Amajyepfo Madamu Kamarampaka Console, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, Bwana Mungwakuzwe Yves, Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru ndetse n’abakuru b’imidugidu mu mirenge ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu.
Iki ni igikorwa kigamije kugeza ku bakuru b’imidugudu ubutumwa bw’ishimwe bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga mu kubashimira uburyo buzuza inshingano zabo, bakangurira abaturage kwitabira gahunda zo kwiteza imbere no kwicungira umutekano.
Maj. Gen. Ruvusha Emmanuel wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abayobozi b’imidugudu kurushaho gukaza ingamba zo kurinda umutekano no gushyiraho amarondo atari aya baringa. Yagize ati: “Turabashimira ubufatanye mwagaragarije ingabo z’u Rwanda, haba ku gitero cy’abagizi ba nabi giheruka no ku bindi byakibanjirije. Turabasaba gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu mushyiraho amarondo ahamye kandi igihe mugize uwo mukeka mukatumenyesha”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francis yavuze ko mu byo u Rwanda rwagezeho muri iki gihe rwishimira ukwibohora, harimo no kuba ubu ari igihugu gitekanye. Yagize ati: “Mu byo twishimira igihugu cyacu cyagezeho harimo no kuba dufite umutekano kandi igihugu gikomeje gutera imbere”.
Nsanzimana Fidele, umwe mu bayobozi b’imidugudu bahawe aya magare, yavuze ko ashimye iyi mpano kuko izabafasha kugera kuri buri muturage bayoboye. Yagize ati: “Turishimye cyane. Aha ni mu duce tw’imisozi byajyaga bitugora gutembera ahantu hose ngo tumenye uko umuturage amerewe ariko ubu bizatworohera”.
Uretse mu Karere ka Nyaruguru, iki gikorwa cyanabaye mu mirenge y’akarere ka Nyamagabe na Nyamasheke ikora ku ishyamba rya Nyungwe aho muri rusanjye hatanzwe amagare agera kuri 589.

Amwe mu magare yatanzwe

Nsanzimana Fidele ashyikirizwa igare

Uko byari byifashe


