Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo gupima coronavirus ku mihanda, hagamijwe gusesengura uko iki cyorezo gihagaze mu mujyi wa Kigali.
Ku ikubitiro imihanda itatu mu mujyi wa Kigali muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, iri gufatirwaho ibipimo bya coronavirus ku bantu batandukanye bayinyuraho, baba abanyamaguru,abatwaye ibinyabiziga byo ku giti cyabo n’abagenda mu bya rusange.
Mu mihanda yahereweho hari uwa Kicukiro hafi y’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya IPRCKigali, umuhanda wa Remera imbere ya Stade Amahoro ndetse n’umuhanda wa Remera ugana ahazwi nko kwa Rwahama.
Gufata ibipimo biri gukorwa hibandwa cyane mu masaha ya mugitondo ndetse na nimugoroba, abantu batshye kuko ari bwo haboneka abantu benshi. Habanza kwandika umwirondoro w’upimwa maze hagakurikiraho gufata ibipimo mu muhogo cyangwa mu mazuru,igikorwa kidatwara umwanya munini.
Bamwe mu bapimwe babyishimiye kuko kenshi wasangaga bahora mu ngendo ntibagire aho binjira nibura ngo bapimwe n’ibimenyetso. Umumotari yagize ati”Abapolisi bari kuyobora abantu aho bapimira batajonjoye umunyamaguru, ugenda na moto cyangwa n’imodoka”. Yakomeje ati”Turabyishimiye kuko nta mahirwe yo gupimwa twabonaga”.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye abanyamakuru ko ku ikubitiro muri iki gikorwa bagiye gupima abantu 5,000 ariko ko bashobora kongera umubare bitewe n’ibizava muri ibi bipimo. Ati” Ibisubizo ku bapimwe bizajya biboneka mu gihe kitarenze amasaha 48, abapimwe bazajya bamenyeshwa uko bahagaze kuri telefone ngendanwa zabo”.
Abamaze gupimwa mu Rwanda ni 147,904 harimo 3,961 byafaswe ejo. Muri ibi bipimo abantu 1,042 ni bo basanzwemo coronavirus, 480 muri bo barakize naho 3 imaze kubivugana.


