Ikinyamakuru umuryango, mu nkuru yacyo kivuga ko iyahoze ari laboratwari y’igihugu yari kigeze ku rwego rwo gukora ubwoko bw’imiti 32 mu 2013 yifashishwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda, yasenywe n’uwari Minisitiri w’Ubuzima ku nyungu ze, ubu ikaba isigaye ikora imiti 2 gusa nyuma yo gufungwa maze abakozi bayo n’imirimo yakoraga igahurizwa hamwe n’icyahoze ari CAMERWA, ikigo cy’igihugu cyatumizaga imiti hanze.
Uko byagenze ngo uru ruganda rw’imiti rwari n’ishuri ry’abiga Pharmacie muri Kaminuza rucike intege hafi gufunga burundu
Labophar yahoze mu bigo bikomeye byakoreraga mu mujyi wa Huye nka IRST na ISAR. Gukomera kwiyongeragaho ko n’iyari Kaminuza y’U Rwanda yari ifite ishami rikomeye rya Pharmacie, Labophar ikaba yarafashaga cyane abigaga iri shami mu kwiga no mu mikoro ngiro.
Mu mpera ya z’2000, Cooperation Technique Belge (CTB) yateye inkunga Labophar kubaka/gusana inyubako zayo ndetse itanga imashini zigezweho zinyuranye zikora imiti mu rwego rwo gukoramo uruganda rw’imiti. Labophar itangira gukora imwe mu miti u Rwanda rwari rusanzwe rutumiza mu nganda zo hanze.
Itegeko no 54/2010 ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 25/1/2011 ryashyizeho ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi, RBC rigena imiterere, inshingano n’imikorera y’iki kigo. Iki kigo cyaje kije guhuriza hamwe ibigo byose byari bifite aho bihurura n’ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima.
Nyuma y’iri teka, Labophar yakoraga imiti yabaye MPD (Midical Production Division) naho Camerwa yatumizaga imiti hanze ikanayikwirakwiza mu gihugu iba MPDD (Medical Procurement and Distribution Division), zombi uko ari ebyiri zihuriza, ziyoborwa na Dr. Kayumba Pierre Claver.
Dr. Kayumba Claver ni inzobere mu bya Pharmacy, amakuru y’abari hafi ye akaba yaremezaga ko yari inshuti bya hafi ya Dr Ntawukiliryayo Jean Damascene na we wari warize ibintu bimwe nawe, ndetse wigeze no kuyobora Minisante . Mu gutangiza RBC rero, bivugwa ko yaba yaragize uruhare mu kurambagiza Dr. Kayumba, n’ubwo batabaga mu ishyaka rimwe, uwarambagijwe akaba aba muri FPR naho undi akaba muri PSD.
Uretse kuyobora iyi Departement yahuzaga icyari Labophar na Camerwa, Dr. Kayumba Pierre Claver yahawe n’inshingano zo kuba ayoboye RBC by’agateganyo mu gihe Guverinoma yari itarashyiraho undi cyangwa ngo ibe ariwe yemeza burundu.
Uko iminsi yashiraga, abari hafi ya Dr. Binagwaho bavuga ko atigeze ashira amakenga Dr. Kayumba kuko yamubonaga nk’umwe mu bafite ubushobozi bazi neza ibyo bize kandi unafite imbaraga zo kuba yabamusimbura isaha n’isaha, cyane cyane ko yahoranaga igitutu kuri Mitiweri yari yaramunaniye, bikaba byarageze n’aho Leta iyambura Minisante iyishyira muri RSSB!
Dr. Binagwaho rero akaba yarabonaga ko umwanya we uri mu manegeka, ashobora kuwubura isaha n’isaha, ko igihe cyose yahura n’ubunyerere bwa Politiki abazi imbaraga n’imikorere ya Dr Kayumba batarindira ko abyuka ngo ajye no kumesa ibishura, ahubwo bahita bamumusimbuza.
Uretse kuba Dr. Kayumba yari afite imbaraga kandi akanaba mu ishyaka rimwe na Minisitiri we, Dr. Binagwaho yanaterwaga impungenge no kuba yaraje azanwe na Minisitiri wamubanjirije muri iyi Minisiteri, Dr Ntawukuriryayo, kandi akaba na we yari agifite imbaraga muri Politiki zatanga igitekerezo kikumvikana mu gihe hari ibisabwa gukosorwa cyangwa guhinduka.
Ibi rero byatumaga Dr. Binagwaho agomba gukora uko ashoboye kose ngo Dr. Kayumba Pierre Claver ave muri Minisante, hatitawe ku kiguzi cyose byari gusaba.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 8/5/2013 nibwo hasohotse ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi muri RBC. Dr. Kayumba wari umaze imyaka 3 ayiyobora by’agateganyo ntiyemejwe, ahubwo hagiyeho Dr. Marc Herant, iyi nama ishyiraho kandi na Muzayire Gaju Celsa, nk’umuyobozi wa Diviziyo nshya yari yashinzwe, MPPD (Medical Procurement and Production Division).
Diviziyo yiswe MPPD yahurizaga hamwe Division ya MPD (yari Labophar kera) na MPDD (yari CAMERWA kera). Kuba izi Diviziyo ebyiri zari zihujwe zikaba imwe, Departement yazo yari iyobowe na Dr. Kayumba yahise ivaho.
MPPD yasigaye nta departement ibarizwamo kandi yanahawe umuyobozi mushya. Dr. Kayumba Pierre Claver yagombaga guhita ataha nyuma yo gushyikiriza imfunguzo Marc Herant wari wemejwe na Guverinoma nk’umuyobozi mushya wa RBC.
Marc Herant wari wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nk’Umuyobozi Mukuru wa RBC n’ubundi akaba yari asanzwe ari umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, icyo gihe akiri Dr Kayumba Pierre Claver! Departement ya Dr. Kayumba yari yavuyeho. Ni uko ibye byarangiye muri Minisante, nta mwanya yari agifite muri RBC. Yaratashye.
Ntabwo ari Dr. Kayumba Minisitiri Binagwaho yigijeyo gusa, ahubwo yanahise yiteganyiriza agabanya imbaraga z’Umuyobozi Mukuru wa RBC, iyi nama y’Abaminisitiri yemeje umwanya wa PDDG (Principal Deputy Director General) wahawe icyo gihe Andrew Makaka, umwanya utari ku mbonerahamwe y’imyanya y’akazi muri RBC ubwo itegeko ryayishyiragaho, ndetse kutaba kuri iyi mbonerahamwe kumuhemba bikaba byarabanje kugorana bibaza uko bazamubarira umushahara udafite aho wanditse.
Ibi byose bivugwa ko byakunze kubera imbaraga Dr. Binagwaho yari afite mu biro bya Perezida wa Repubulika. Ines Mpambara, uyu akaba yari umuyobozi w‘Ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Izi mbaraga zo mu buyobozi bw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika akaba ari nazo Dr. Diane Gashumba wasimbuye Dr. Binagwaho yakoresheje yigizayo ababaga babangamiye inyungu ze n’itsinda bakoranaga, uretse ko we yongeyeho no kubafungisha yisunze imbaraga yari afite mu bushinjacyaha.
Imbaraga zakoreshejwe mu kwegezayo Dr. Kayumba zahitanye n’icyari Labophar, uruganda rw’imiti rufunga utyo
Nyuma yo guhuriza muri division imwe icyari Camerwa na Labophar, hagamijwe gukuraho departement yayoborwaga na Dr. Kayumba, Dr. Binagwaho yagiye i Huye aho Labophar yakoreraga abakozi bamugezaho ibibazo by’imikorere basigaye bafite nyuma yaho ikigo cyabo gihujwe n’ikindi, ko batakibasha gukora imiti bakoraga mbere kubera nta bushobozi bagihabwa.
Iki gihe umuti yabahaye kwari ugufunga bagataha ibindi bikazarebwaho nyuma, kandi n’uruganda rw’imiti bavugaga bakora narwo rugahita ruhagarara ako kanya.
Abakozi barafunze barataha, bamwe bamara igihe kitari gito bahembwa baba mu rugo kuko Division yabo yahujwe n’indi hatarakorwa imbonerahamwe y’imirimo izaba irimo, ibi byatumye gushyira abakozi mu myanya bidahita bikorwa. Nyuma yaho uwo babonaga aho bamuhengeka baramuhamagaraga.
Ni uku inzira yo gushaka kwigizayo uwo yabonaga yamusimbura isaha n’isaha byarangiye biteje indi ngaruka y’ihagarara ry’uruganda rwari rumaze gukomera kuko rwakoraga imiti isanzwe ikenerwa cyane mu mavuriro yo mu Rwanda.
Iki gihe Dr. Binagwaho yahagaritse iyari Labophar yari igeze ku bushobozi bwo gukora imiti igera kuri 32 irimo serumu z’ubwoko bwose zifashishwa mu kuvura utibagiwe n’izifashishwa mu byuma biyungurura amaraso ku barwaye impyiko bizwi nka « diyalise », yakoraga kandi imiti ya malalriya, imiti ivura abana, imiti ivura inzoka n’indi inyuranye.
Icyari uruganda rw’imiti rw’icyari Labophar Ubu gikora imiti ibiri gusa harimo ugabanya ububabare ku bantu barwaye indwara zibabaza nka kanseri (amorhine). Imashini zakoraga iyi miti zimaze iki gihe cyose ziri aho nta kazi ziri gupfa ubusa, ndetse n’ububiko bwagenewe kubika imiti burimo n’ibyumba bikonjesha nta kazi bufite, byose byari byarubatswe ku nkunga ya CTB .
Mu minsi yashize, kubera ko n’ubundi nta kigikorerwamo, ibyumba bikonjesha byari bigenewe kubika imiti inyuranye yakozwe byigeze kwiyambazwa nk’uburuhukiro, bibikwamo umurambo, iki gihe byavuzwe ko mu cyumba cy’uburuhukiro cy’ibitaro bya CHUB nta mwanya wari urimo. Mu gihe hafi y’imiti yose ikoreshwa mu Rwanda mu kuvura abaturage ituruka muri Kenya, Uganda n’Ubuhinde.
Mu mwaka wa 2019, ubwo ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda byari birimbanyije u Rwanda rwarakumiriye ibicuruzwa bya Uganda byinjira ku masoko yo mu gihugu, hari igihe Uganda nayo yanze kohereza Serum zari zatumijwe by’ingoboka mu gihe izavaga kure zari zitarahagera. Iki gihe mu bitaro binyuranye habaye ikibazo gikomeye cy’ibura rya serum.
Hari abakuye inyungu zabo bwite mu gutumiza imiti hanze igihugu cyakabaye kikorera ku giciro gito ugereranyije n’amafaranga atangwa mu kuyitumiza.
Nta mibare ihari igaragaza ikigeraranyo cy’agaciro k’amafaranga u Rwanda rwahombye mu kinyuranyo cyo gutumiza imiti rwakabaye rwikorera no kuyikora rwo ubwarwo kugeza no kuri serum zikorwa mu mazi bongeramo imiti mike yabugenewe.
N’ubwo Umugenzuzi w’Imali wa Leta buri mwaka agaragaza ikigeraranyo cy’amafaranga yahombye mu buryo bunyuraye muri Leta mu bugenzuzi akora ku ikoreshwa ry’ingengo y’imali iba yarangiye, iyi raporo nta buryo bwo kugenzura no kumenya agaciro k’ibyahombejwe n’ibyemezo, amabwiriza n’amategeko aba yakozwe n’abanyembaraga atari ku neza ya Rubanda ahubwo ari inyungu zabo.
Gusa hari abagiye birukanwa ku myanya y’ubuyobozi, ndetse hari na bamwe mu bagiye basigwa icyasha bagasubizwa mu mirimo, Pudence Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali na Dr. Rose Mukankomeje uyobora HEC ubu baba ingero nziza z’abigeze gusigwa icyasha bazira kubangamira inyungu z’abantu runaka.
Mu nama Perezida Kagame aherutse kugirana n’abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye bo mu ishyaka riri ku butegetsi, FPR, muri iyi nama yabatangarije ko agiye guhiga bukware abakoresheje nabi imyanya bahawe mu nyungu zabo bwite, barya ruswa, abibye n’abangije bose bakabiryozwa, kandi ngo atitaye aho baturuka, imyanya barimo ubu ndetse n’umubare munini w’abashobora kugaragaraho aya makosa.
Ngo bose bazabibazwa.

24 Responses
Rwanda : Uwayoboye Minisante aravugwaho gusenya Labophar yakoraga imiti 32, ku nyungu ze
LABOPHAR ndayibuka, yatangiye yitwa CULPHAMETRA. Birababaje. Ese intumwa za RUBANDA twitoreye zo zibahe kweri. Kuki? Ubu se turimo gutera imbere, cg turasubira inyuma. TV1 niyo yajyaga igerageza, none nayo ubanza uruvira rwararyamye , cg yahawe gasopo. SOSIYETE CIVIL yo yararwaye, iraremba, irapfa, irahambwa. Ishobora kuzazuka umunsi w’ihindura rya YEZU. NA SERUM NAYO? ARIKO ABANTU BAZI GUHISHA KOKO? BAREBE UMUSHORAMARI BABYEGURIRA , UBWO IBYA LETA BIRANZE.

Ubuse ibi bintu ni ukuri? Ari ukuri nanjye umwana wanjye namwita Ntarwanda!! Umuntu akagira igihugu gutya akaba yidegembya?

mbega itiku weeeeeeee
Rwanda : Uwayoboye Minisante aravugwaho gusenya Labophar yakoraga imiti 32, ku nyungu ze
Ntabwo ari itiku kuko arerekana amataliki nibintu nabantu. Ahubwo ubu amakuru agiye kuboneka

Genda Rwanda uri nziza! ubuse koko ibi byo bizakemurwa na nde koko yewe Umusaza nawe turamugora pe!

Birababaje rwose.nkuyu yarakwiriye gukurikiranwa akabibazwa.imikorere mibi gusa gusa

Gukorera Nabi abanyarda bose kubera inyungu z,umuntu umwe koko !

Wasanga ibi ari ibibashije kumenyekana,ibikorwa ntibimenyekane nibyo byinshi.Perezida wacu afite akazi gakomeye,

Iyo ikibazo kibonetse kiba gikwiye gukemurwa uko mbyumva cyakemurwa mu buryo bukurikira
1. Leta yashakisha ubushobozi maze iki kigo cya Labophar kikongera gukora ku rwego cyari kigezeho byakwanga bagashaka rwiyemezamirimo bagiha akakibyaza umusaruro ku rwego cyari kigezeho
2. Gukurikirana no guhana buri wese wagize uruhare mu iyangirika rya Labophar hatitawe kuwo ariwe wese, icyo aricyo naho akomoka kuko bizatuma amagambo ashira ngo runaka ntakorwaho yigererayo

Mwe muriganirira ntago muzi Binagwaho ukuntu akomeye.akiri Ministre NGO yirukanaga numukozi munama kdi bigakunda muzabaze usitwa Desire wayoboraga icyogihe Pharmacie y’akarere Ka Gatsibo(sinzi niba akiriyo)Uzi amezi yamaze murugo kumwirukana muburyo bwemewe’amategeko byaragoranye!uriya mudamu yarebaga inyungu ze gusa.gusa NGO yigerera I bukuru Niko bivugwa.ariko njbibyanditswe Ari ukuri akwiye kubibazwa kuko yahemukiye uRwanda n’abanyarwanda byumwihariko.reka turebe