Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, avuga ko ku nshuro ya 26 hizihizwa umunsi wo kwibohora, hari byinshi nk’akarere bishimira bamaze kugeraho.
Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko hari kaburimbo bemerewe na perezida wa Repubulika yatangiye kubwakwa , ibitaro bya Munini byubatswe bifuza ko byaba ibitaro byatanga serivisi kundwara zidasanzwe.
‘Numva muri iki gihugu nta hantu hari ibitaro bizobereye mu kuvura umutima, ibyo bintu byafasha”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François, akomeza avugako bishimira ko bibohoye inzara, nta muturage wa nyaruguru wicwa n’inzara cyangwa ngo asuhuke
Ibitaro bya Munini nk’igikorwa kindashyikirwa bafite mu myaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye

Ku Munini hasanzwe ibitaro ariko abaturage bifuje ko byavugururwa bagahabwa ibiri ku rwego rwo hejuru, umukuru w’Igihugu abibemerera mu 2015.
Umuyobozi wibitaro bya munini Dr Muvunyi Bienvenue , avuga ko ibitaro bishyashya birikubakwa bizakemura ikibazo cyubucucike , kandi byongere na serivise nziza batanga. Bifuza ko byaba ibitaro byumwihariko ku ndwara zitandura, kwikubitiro icyiciro cyambere ni cyuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera 150.
Ubusanzwe mu karere ka Nyaruguru serivisi z’ubuvuzi zari zigoye kuko umuturage yavaga Ruheru akajya kwivuza Kabutare cyangwa ku bitaro bya CHUB , bikaba byari imvune ikomeye, uyu munsi kuba bafite ibitaro bya munini bifasha abarwayi bikabarinda gukora ingendo ndende .

Imidugudu yubakiwe abatishoboye

Ubuhinzi bw’icyayi

2 Responses
Kwibohora26: Ishusho y’akarere ka Nyaruguru kari gukoza imitwe y’intoki ku muhanda wa kaburimbo- AMAFOTO
Uretse abantu ntazi icyo bakorera bagenda bavangira Perezida wacu, ariko uwareba wese yabona ko igihugu cyacu kiri kugana aheza. Gusa Nyakubahwa, abantu bahemukira u Rwanda ntukabihanganire uhereye kuri abo mwegeranye bamira bunguri ibyagateje imbere u Rwanda. Kumva ngo Umuntu yafunze ikigo cyakoraga imiti ku nyungu ze bikarangirira aho? Oya ntibikabe iwacu i Rwanda!!