Depite Dr Frank Habineza akaba nâUmuyobozi wâIshyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party (DGPR) avuga ko u Rwanda rufite ahantu henshi rwakura ingufu zo guteza imbere inganda kurusha kubaka ikigo cyâUbumenyi nâIkoranabuhanga mu bya Nikeleyeri ku butaka bwarwo ngo kuko kwaba ukwizirikaho igisasu cya kirimbuzi bitewe nâingaruka iki kigo cyazateza.
Tariki 15 Kamena 2020, Inteko Rusange yâUmutwe wâAbadepite yatoye itegeko ryemeza burundu amasezerano yo kubaka Ikigo cya cyâikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri mu Rwanda, amasezerano yâubufatanye hagati yâu Rwanda nâu Burusiya yari yarashyizweho umukono i Sochi mu Burusiya ku itariki 24 Ukwakira 2019.
Uyu ni umushinga warwanyijwe na Depite Frank Habineza na mugenzi we Ntezimana Jean Claude bahagarariye ishyaka rya Green Party mu Nteko Ishinga amategeko yâu Rwanda, ari na bo bonyine batatoye itegeko riwemeza.
Mu kiganiro Depite Dr Frank Habineza yagiranye na BWIZA, yavuze ko impamvu we na mugenzi we batatoye iri tegeko ari uko ingufu za Nikeleyeri ziteza ibyago byinshi haba ku bidukikije, ku buzima bwâAbanyarwanda ndetse no ku bihugu bituranyi kurusha ibyiza zishobora kuzana. Avuga ko mu kwemeza umushinga wo kubaka iki kigo hitawe ku byiza byacyo gusa, ntihatekerezwe ku ngaruka gishobora guteza nyamara ari zo nyinshi.
Avuga ko u Rwanda nkâigihugu kiri mu bya mbere muri Afurika bituwe ku bucucike kandi kikaba ari gitoya, âkurwubakamo iki kigo ari ukwiteza ibyago bikomeye kuberako imyanda yacyo nâimyotsi kizamura mu kirere ituruka ku ibuye bakoreshamo ryitwa Uranium, yangiza ibidukikije kandi nâabantu bagahumeka umwuka wayo bigatera kanseri nâizindi ndwara.â
Depite Habineza avuga ko na none mu gihe habaye impanuka cyagira ingaruka ku bantu mu gihugu hose no ku bihugu bituranye n’u Rwanda, avuga ko bisaba kugishyira ahantu âhatandukanye cyane nâaho abantu bari kandi aho mu Rwanda ntiwahabona kereka ukijyanye mu mashyamba ya pariki kandi muri pariki naho kandi inyamaswa nazo zigomba kugira uburenganzira bwazo.â
Dr Habineza avuga ko ibyago byose iki kigo kizazana bizagorana guhangana nabyo ku bijyanye nâikiguzi, atanga urugero nko mu Buyapani aho ikigo cyo muri Fukushima giherutse kugira impanuka cyatangaje ko bizagisaba ko miliyari $365 kugira ngo gihangane nâingaruka impanuka yateje.
Hari byinshi u Rwanda rwakuramo ingufu kuruta gukoresha Nikeleyeri
Dr. Habineza mu kiganiro yagiranye na BWIZA yakomeje avuga ko aho kugira ngo u Rwanda rwubake iki kigo rwashyira imbaraga mu kubyaza umusaruro umuriro w’ingufu zisubira (Renewable Energy) nkâizitangwa nâamazi, mu zuba, Gas Methane nâizindi.
Ati : âAhubwo icyakorwa ni uko twashyira imbaraga mu gukora umuriro wâingufu zisubira. Dufite ingufu zo mu mazi, tukaba dushobora kubona ingufu zo mu zuba, ndetse no mu muyaga dushobora kuwukuramo, dufite nâamahirwe twabonye na gaze Methane dushobora kuyibyaza umusaruro, dufite nyiramugengeri nâahandi hose.â
Dr Habineza akomeza avuga ko no “muri Congo hari umuriro uhagije ku buryo u Rwanda rushobora kuwugurayo no muri Ethiopia. Ibintu byose birahari nta mpamvu zo kwizirikaho igisasu cya kirimbuzi kandi dufite ayandi mahitamo.â
Dr. Habineza akomeza avuga ko gukoresha ingufu za nikeleyeri ari ibintu bya kera bitakigezweho ku buryo nâibihugu bimwe byateye imbere nka Suwede nâu Budage byatangiye gusenya ibyo zari zarubatse nyuma yo gusanga bikurura ingaruka mbi ku buzima nâibidukikije.


