Justin Bieber yasabiye abagore 2 bamushinje kubafata ku ngufu amande ya miliyoni $20

Icyamamare mu muziki Justin Bieber yasabye ko abagore 2 bamwandagaje bamushinja kubasambanya ko bacibwa amande angana na miliyoni $20 kubera ibirego bihimbanio bamushyizeho. Urukiko kuwa Kane ushize, rwemeje ko ibirego byo gufata ku ngufu Justin Bieber yashinjwaga n’abagore 2 banditse ku nkuta zabo za Twitter bavuga ko yabafashe ku ngufu, ari ibihimbano ndetse nta shingiro […]

Rusizi, Kigali na Rubavu habonetse abantu 20 banduye Covid-19

img-20200627-wa0053.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Kamena 2020 yatangaje ko mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rusizi na Rubavu hagaragaye abantu 20 banduye Covid-19 mu bipimo 4702 byafashwe. Mu mujyi wa Kigali habonetse abarwayi 2, muri Rusizi haboneka 15, muri Rubavu haboneka 3. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 413 barimo 15 b’uyu […]

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ku gitero cyagabwe mu Rwanda

Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ku gitero abitwaje intwaro bataramenyekana baraye bagabye mu karere ka Nyaruguru, cyemeza ko ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba ibirindiro by’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranye na bwo. Mu ma saa sita yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ni bwo abitwaje intwaro babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo […]

RDC: Minisitiri w’Ubutabera yatawe muri yombi

Polisi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yataye muri yombi Minisitiri w’Intebe wungirije Ushinzwe Ubutabera, Celestin Tunda Ya Kasende kuri uyu wa 27 Kamena 2020. Mbere y’uko Minisitiri Tunda atabwa muri yombi, yabanje gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu gitondo cy’uyu munsi. Ubwo abapolisi bamusangaga mu rugo bagiye kumuta muri yombi, amakuru ava muri RDC […]

Umugabo yishe umwana we w’imyaka 17 amuziza gukundana n’umusore

Polisi ya Kenya ikorera mu gace ka Migori mu burengerazuba bw’igihugu yataye muri yombi umugabo wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye, nyuma yo guhondagura umwana we w’umukobwa w’imyaka 17 bikamuviramo urupfu, amuziza ko yamubonanye n’umuhungu. Polisi ivuga ko uyu mugabo witwa Abidha Rabet, wayoboraga ikigo cy’amashuri cya St. Juliane Ugari Mixed Secondary School, yasanze umwana we […]

Abagabye igitero i Nyaruguru bari bitwaje bimwe mu bikoresho by’igisirikare cy’u Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje mu bikoresho cyafashe abitwaje intwaro baraye bagabye igitero mu karere ka Nyaruguru bari bafite harimo bimwe biriho ibirango by’igisirikare cy’u Burundi. Mu ma saa sita yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ni bwo abitwaje intwaro babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu murenge […]

Ruhango : Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa by’abafatanyabikorwa

Icyorezo cya covid-19 cyatumye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Ruhango basanzwe bishyurira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza batagera ku ntego bari biyemeje yo kubishyurira kuko aho bakuraga amafaranga batayaboneye igihe ,abandi bakaba barayasabye abaterankunga yabo akaba ataraboneka. Bahati Yusufu uhagarariye compassion international mu turere twa Ruhango na Nyanza , avuga ko covid-19 yabakomye mu nkokora […]

Abaturage b’i Nyaruguru bamenye bamwe mu bagabye igitero-Ubuhamya n’amafoto

Nzabirinda Viateur

Mu masaa sita y’ijoro rya tariki ya 26 Kamena 2020 rishyira iya 27 Kamena ni bwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro baturutse mu Burundi bashatse kugaba igitero mu mudugudu w’icyitegererezo Yanza uherereye mu Kagari ka Uwumusebeya, mu Murenge wa Ruheru w’Akarere ka Nyaruguru nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RDF, Lt. Col. Innocent Munyengango mu itangazo rigenewe […]

Ishimwe rya Denise Nkurunziza nyuma yo gushyingura umugabo we wari perezida

Denise Bucumi Nkurunziza, umufasha wa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi, yashimiye ababaye hafi umuryango we mu bihe bikomeye wari umazemo ibyumweru birenga bibiri, barimo na Perezida mushya w’u Burundi, Gen. Maj Evariste Ndayishimiye. Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi kuva muri 2005 yapfuye ku wa 08 Kamena uyu mwaka aguye mu bitaro bya […]

Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera kuko aribo bakomeje guha urwaho abakora ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ubutabera ntibubaryoze ibyaha baba bakoze. Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena, ubwo yari ayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku […]

Afurika yungutse undi Perezida w’ipeti rya ‘Maréchal’

Zimwe mu ntwaro zafatiwe muri iyi Operasiyo

Inteko ishinga amategeko ya Chad yahaye Perezida Idris Déby ipeti riruta ayandi mu gisirikare rya Maréchal nk’ishimwe ry’uruhare runini yagize mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Maréchal de Camp/Maréchal, Marshal, Field Marshal, General Field Marshal cyangwa se Field Marshal ni ryo peti rikuru mu bisirikare by’ibihugu bitandukanye, rihabwa abasirikare bake bitewe n’ibikorwa bidasanzwe bakoze […]

Tariki ya 27 Kamena 1844: Joseph Smith ufatwa nk’umwe mu ba Sogokuruza b’amadini yarishwe

Joseph Smith washinze idindi ryitwaga ko ari irya Yezu Kristu yicanywe n’umuvandimwe we Hyrum ku munsi nk’uyu, bicwa n’ibyigomeke by’abicanyi muri gereza, mu gace ka Illinois kabaye aka Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’impinduramatwara y’Amerika (Révolution Americaine). Smith yavukiye muri Vermont mu 1805, maze mu 1823 aza kuvuga ko yasuwe n’Umumalayika witwa Moroni wo […]

Abasirikare batatu b’u Rwanda bakomerekeye mu gitero cyagabwe i Nyaruguru giturutse i Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyatangaje ko abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bagabye igitero ku ngabo zacyo ziri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, kigakomerekeramo abasirikare batatu b’u Rwanda na ho ku ruhande rw’abakigabye hagapfamo bane. RDF mu Itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye, yavuze ko icyo gitero cyagabwe mu saa sita n’imininota 20 mu ijoro ryakeye, […]

Perezida Kagame avuga ko ibibazo by’u Rwanda bigomba kuganirwaho n’abakiri bato

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame avuga ko ibibazo by’u Rwanda bigomba kuganirwaho n’abakiri bato bahari kugira ngo bamenye aho igihugu cyerekeza, banabashe gukosora amakosa basanze abababanjirije barakoze. Ibi yabivugiye mu nama yaguye yamuhuje n’abagize Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu miryango,i Rusororo kuri […]

Kenya: Amabandi ari gukoresha ‘drones’ ananiza abapolisi

Muri Kenya mu mujyi wa Nakuru hari udutsiko tw’amabandi turi gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘drones’ mu rwego rwo kujijisha abashinzwe umutekano no kwangiza ingamba Leta yafashe mu kwirinda covid-19. Ibi bikorwa biri gukorwa n’udutsiko tw’urubyiruko rw’abahezanguni turimo akitwa “Confirm” kazwi cyane mu mujyi wa Nakuru. Umukuru w’Igipolisi muri Nakuru, Erustus Mbui yagize ati: “Twamenye […]

Hari byinshi u Rwanda rwakuramo ingufu kurusha kwizirikaho igisasu -Depite Habineza

Depite Dr Frank Habineza akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party (DGPR) avuga ko u Rwanda rufite ahantu henshi rwakura ingufu zo guteza imbere inganda kurusha kubaka ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri ku butaka bwarwo ngo kuko kwaba ukwizirikaho igisasu cya kirimbuzi bitewe n’ingaruka iki kigo cyazateza. Tariki 15 Kamena 2020, […]