Abasirikare batatu b’u Rwanda bakomerekeye mu gitero cyagabwe i Nyaruguru giturutse i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, cyatangaje ko abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bagabye igitero ku ngabo zacyo ziri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, kigakomerekeramo abasirikare batatu b’u Rwanda na ho ku ruhande rw’abakigabye hagapfamo bane.

RDF mu Itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye, yavuze ko icyo gitero cyagabwe mu saa sita n’imininota 20 mu ijoro ryakeye, abakigabye bakaba bari baturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lieutenant Colonel Innocent Munyengango, yemeje ayo makuru agira ati: “Abitwaje intwaro bagabye igitero baturutse mu Burundi aba ari na ho basubira, basiga bagenzi babo bane bishwe ndetse n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo intwaro na Radiyo z’itumanaho. Abasirikare batatu bacu bakomeretse byoroheje. Turizeza Abanyarwanda ko hari ikigomba gukorwa ku babigizemo uruhare.”

Lt Colonel Munyengango yavuze ko icyari kizanye abo bantu ari ukugirira nabi abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze IDP urinzwe n’ingabo za RDF zo muri kariya gace, ukaba uherereye nko ku kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Yavuze kandi ko abagabye kiriya gitero bahise basubira inyuma berekeza mu birindiro by’ingabo z’u Burundi biri i Gihisi muri komini ya Bukinanyana, mu ntara ya Cibitoke.

Munyengango yavuze kandi ko ingabo z’u Rwanda zatangiye igikorwa cyo gushakisha ababa bihishe inyuma ya kiriya gitero.

Si ubwa mbere mu karere ka Nyaruguru n’Intara y’Amajyepfo muri rusange hagabwe igitero cy’abitwaje intwaro, dore ko nko ku wa 01 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru, abagizi ba nabi bagabye igitero mu baturage bagasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

Mbere yaho mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, na bwo abo bagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri i Nyabimata, bakomeretsa batandatu barimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent watwikiwe imodoka undi muturage we agatwikirwa moto.

Mu Ukuboza 2018 ho abitwaje intwaro baturutse mu gihugu cy’u Burundi, bagabye igitero ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe bica abantu babiri, abandi umunani barakomereka, na ho imodoka z’abagenzi umunani ziratwikwa.

Icyo gihe umukwabu wakozwe n’ingabo z’u Rwanda wasize zishe batatu mu bari bagabye icyo gitero, mu gihe abandi bazimiriye mu ishyamba rya Nyungwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *