Abagabye igitero i Nyaruguru bari bitwaje bimwe mu bikoresho by’igisirikare cy’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje mu bikoresho cyafashe abitwaje intwaro baraye bagabye igitero mu karere ka Nyaruguru bari bafite harimo bimwe biriho ibirango by’igisirikare cy’u Burundi.

Mu ma saa sita yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ni bwo abitwaje intwaro babarirwa mu ijana bagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda biri mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, bakomeretsa abasirikare batatu b’u Rwanda nk’uko RDF yabitangaje.

Ku ruhande rw’abagabye igitero ingabo z’u Rwanda zarashemo bane zirabica na ho bagenzi babo batatu bafatwa mpiri. Hafashwe kandi ibikoresho bya gisirikare bitandukanye bari bafite, birimo imbunda, za gerenade, amasasu ndetse na radiyo z’itumanaho.

Abagabye igitero kandi bari banafite imikebe iriho izina ry’igisirikare cy’u Burundi ndetse n’ibirango byacyo, gusa ntiharamenyekana niba hari aho abagabye igitero bahuriye na cyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, RDF yavuze ko icyari kizanye bariya bantu ari ukugirira nabi abatuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanza IDP urinzwe n’ingabo za RDF zo muri kariya gace, ukaba uherereye nko ku kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Yavuze kandi ko abagabye kiriya gitero bahise basubira inyuma berekeza mu birindiro by’ingabo z’u Burundi biri i Gihisi muri komini ya Bukinanyana, mu ntara ya Cibitoke.

Magingo aya, ntacyo Guverinoma y’u Burundi cyangwa igisirikare cyayo biratangaza kuri bariya bagizi ba nabi bateye u Rwanda baturutse muri icyo gihugu.

Si ubwa mbere mu karere ka Nyaruguru n’Intara y’Amajyepfo muri rusange hagabwe igitero cy’abitwaje intwaro, dore ko nko ku wa 01 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata muri Nyaruguru, abagizi ba nabi bagabye igitero mu baturage bagasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

Mbere yaho mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, na bwo abo bagizi ba nabi bitwaje imbunda bishe barashe abantu babiri i Nyabimata, bakomeretsa batandatu barimo n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Nsengiyumva Vincent watwikiwe imodoka undi muturage we agatwikirwa moto.

Mu Ukuboza 2018 ho abitwaje intwaro baturutse mu gihugu cy’u Burundi, bagabye igitero ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe bica abantu babiri, abandi umunani barakomereka, na ho imodoka z’abagenzi umunani ziratwikwa.

Icyo gihe umukwabu wakozwe n’ingabo z’u Rwanda wasize zishe batatu mu bari bagabye icyo gitero, mu gihe abandi bazimiriye mu ishyamba rya Nyungwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abagabye igitero i Nyaruguru bari bitwaje bimwe mu bikoresho by’igisirikare cy’u Burundi
    IBYOBISAMBO BITUBONA

  2. Abagabye igitero i Nyaruguru bari bitwaje bimwe mu bikoresho by’igisirikare cy’u Burundi
    IBYOBISAMBO BITUBONA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *