Justin Bieber yasabiye abagore 2 bamushinje kubafata ku ngufu amande ya miliyoni $20

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare mu muziki Justin Bieber yasabye ko abagore 2 bamwandagaje bamushinja kubasambanya ko bacibwa amande angana na miliyoni $20 kubera ibirego bihimbanio bamushyizeho.

Urukiko kuwa Kane ushize, rwemeje ko ibirego byo gufata ku ngufu Justin Bieber yashinjwaga n’abagore 2 banditse ku nkuta zabo za Twitter bavuga ko yabafashe ku ngufu, ari ibihimbano ndetse nta shingiro bifite.

Umwe muri aba bagore ukoresha izina rya ‘Kadi’ kuri Twitter, yemezaga ko Bieber yamufashe ku ngufu mu ntangiriro za Gicurasi 2015 ari mu gitondo, muri hoteli imwe ibarizwa mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kirego Bieber yacyamaganiye kure avuga ko ibyo uyu mukobwa yanditse mu nyandikomvugo bigizwe n’amagambo n’imikono mpimbano ndetse abifitiye abatangabuhamya bo kubivuguruza. Yagize ati: “Ibyo avuga n’ibyo we ubwe yiyandikiye birahabanye. Mfite abatangabuhamya benshi bo kuvuguruza amagambo ya Kadi”. Yongeyeho ko uyu mukobwa yifuzaga kumenyekana. Ati: “Yashakaga ko kumenyekana no kwitabwaho n’abantu”.

Umugore wa kabiri ukoresha izina rya “Danielle” kuri Twitter we avuga ko Bieber yamusambanyije kuwa 10 Werurwe 2014 muri hoteli yitwa “Four Seasons” iherereye i Austin muri Texas.

Uyu mugore Danielle we,yemeje ko icyaha cyabereye muri hoteli “Four Seasons” kuko hari amakuru yakwiye hose ko Bieber yaririye muri resitora y’iyi hoteli kuwa 10 Werurwe 2014,nyamara ntiyahatinze kuko yahise ajyana n’umukunzi we w’icyo gihe Selena Gomez bari batemberanye biba ngombwa ko batagera muri hoteli.

Ku mbuga ze nkoranyambaga,Bieber yagize ati: “Ikirego ku busambanyi ni ikintu gikomeye. Ni yo mpamvu mpisemo kugira icyo mvuga mbabwira ko ibimenyetso bigaragaza ko ibi birego ari ibihimbano, bityo ndakorana na Twitter n’inzego bireba mpabwe ubutabera nkwiye”.

Umuhanzi Justin Bieber yashakanye na Hailey Baldwin Bieber mu mwaka wa 2018. Yamenyekanye cyane mu njyana ya Pop na R&B, mu ndirimbo nka “Sorry”,”Love Yourself” na “What Do You Mean”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *