Umushinjacyaha mu rukiko rw’i Paris ategerejwe mu Rwanda mu iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha wungirije mu rukiko rukuru rwa Pais mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda mu rugendo rugamije gukora iperereza ku byaha Kabuga Felicien akurikiranyweho by’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Africa Inteligence yatangaje ko umushinjacyaha Aurelia Devos, akaba anasanzwe akuriye ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu, ategerejwe mu Rwanda mu byumweru bike biri imbere aho azaba aje gufatanya n’itsinda rya LONI gukora iperereza ku byaha bya Jenoside umunyemari Kabuga Felicien aregwa.

Kabuga Felicien wari umaze imyaka 26 yihisha ubutabera yatawe muri yombi tariki 16 Gicurasi 2020, afatirwa mu Bufaransa aho yari amaze imyaka igera kuri ine yihishe mu buryo bukomeye abifashijwemo n’abo mu muryango we, aho yari yaranahinduye amazina nk’uko byatangajwe na Serge Brammertz Uhagarariye urwego rwa IRMCT rwasigariyeho kurangiza inshingano zasizwe zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (ICTR).

Kabuga yagejejwe imbere y’urukiko asobanurirwa ibyaha aregwa arabihakana avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma. We n’abamwunganira bakomeje gusaba ko yakomeza kuburanira mu Bufaransa ariko ubusabe bwabo buterwa utwatsi, tariki 03 Kamena 2020 rutegeka ko yoherezwa kuburanishirizwa mu rukiko rwa IRMCT ruri Arusha muri Tanzania.

Kabuga Felicien w’imyaka 84 ashinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gutegura umugambi wa Jenoside, gukora Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu nubwo we mu kuburana abihakana.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umushinjacyaha mu rukiko rw’i Paris ategerejwe mu Rwanda mu iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa
    Aurleria Devos sicyo kimuzanye kuko idosiye ya Kabuga ntimureba. Iri kurwego rw’ikirenga A. Devos adafitemo ububasha. Ahubwo azanywe n’andi madosiye y’abandi banyarwanda we akurikiranye. Twibuste ko Devos Aurelia yakoranye na Kouchner ari ministre w’ububanyi n’amahanga akaba n’inshuti y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Kouchner agiye kuvaho, nibwo yamushyirishije muri Parquet ishinzwe gukurikirana abanyarwanda baregwa gĂ©nocide.

  2. Umushinjacyaha mu rukiko rw’i Paris ategerejwe mu Rwanda mu iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa
    Aurleria Devos sicyo kimuzanye kuko idosiye ya Kabuga ntimureba. Iri kurwego rw’ikirenga A. Devos adafitemo ububasha. Ahubwo azanywe n’andi madosiye y’abandi banyarwanda we akurikiranye. Twibuste ko Devos Aurelia yakoranye na Kouchner ari ministre w’ububanyi n’amahanga akaba n’inshuti y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Kouchner agiye kuvaho, nibwo yamushyirishije muri Parquet ishinzwe gukurikirana abanyarwanda baregwa gĂ©nocide.

  3. Umushinjacyaha mu rukiko rw’i Paris ategerejwe mu Rwanda mu iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa
    Ababurana ari 2 umwe abayigiza nkana

  4. Umushinjacyaha mu rukiko rw’i Paris ategerejwe mu Rwanda mu iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa
    Ababurana ari 2 umwe abayigiza nkana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *