Isoko ryo gukora isuku n’umutekano mu kigo nderabuzima cya Gikundamvura
Habonetse abantu 101 banduye Covid-19 barimo abagororwa 72 bo muri Ngoma

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kamena 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 101 banduye Covid-19 barimo itsinda ry’abagororwa 72 bo mu Karere ka Ngoma mu bipimo 2498 byafashwe. Usibye Ngoma, muri Kigali habonetse 22, muri Rusizi haboneka 3, muri Rubavu ni 2, muri Kayonza ni 1 na Kirehe habonetse 1. MINISANTE yatangaje ko […]
Nyaruguru: Barasaba ko bakwigirwa imishinga yongerera agaciro umwuga wabo wo kubumba
Abahejejwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyaruguru barasaba Leta n’abandi baterankunga ko babigira imishinga yongerera agaciro umwuga wabo wo kubumba. Bavuga ko nta masambu yo guhinga bagira kandi ko kugeza ubu, bakiwukora ku buryo bwa gakondo, ntibababone inyungu ahubwo bikabahoza mu bukene. Uwitonze Antoniya ni umwe mu bahejejwe inyuma n’amateka utuye mu kagari ka […]
Umushinjacyaha mu rukiko rw’i Paris ategerejwe mu Rwanda mu iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa
Umushinjacyaha wungirije mu rukiko rukuru rwa Pais mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda mu rugendo rugamije gukora iperereza ku byaha Kabuga Felicien akurikiranyweho by’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Africa Inteligence yatangaje ko umushinjacyaha Aurelia Devos, akaba anasanzwe akuriye ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu, ategerejwe mu Rwanda mu byumweru bike biri imbere aho azaba […]
Nyamasheke: Umusore ukekwaho gufasha umukobwa kuvanamo inda bikamuhitana yishyikirije RIB
Umusore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Ntibarikure JMV wo mu Mudugudu wa Musumba, Akagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke wari umaze iminsi ahigwa bukware akekwaho ubufatanyacyaha mu gukuriramo inda umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwaga Nyirandikubwimana CĂ©line na we wo muri uriya murenge bikamviramo urupfu, yishyikirije RIB mu gitondo cyo kuri uyu wa […]
Barça na Juventus zaguranye Miralem Pjanic na Arthur Melo
Ikipe ya FC Barcelona yemeje ko Umunya Bosnia & Herzegovina, Miralem Pjanic wakiniraga ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kuyerekezamo, abisikanye n’Umunya Brazil, Arthur Melo wakiniraga FC Barcelona; Juventus yemeje ko yamaze kuyigeramo. Amakuru avuga ko FC Barcelona yagurishije Arthur kuri miliyoni 75 z’ama-Pounds, hanyuma Pjanic w’imyaka 30 y’amavuko ikamugura miliyoni 59. […]
Abashakashatsi bagaragaje ko mu isanzure hari umubumbe ugiye guturika
Abashakashatsi b’ikigo JCMT gikora ubushakashatsi ku isanzure, batangaje ko umubumbe witwa Betelgeuse wagaragaje ibimenyetso ko ushobora kuburirwa irengero mu gihe gito kiri imbere. Umubumbe wa Betelgeuse ubusanzwe uri kure cyane y’Isi nk’uko byemezwa n’impuguke zakoze ubushakashatsi, ku buryo bemeza ko urumuri rwawo birutwara imyaka 500 ngo rugere ku Isi. Bimwe mu byashingiweho muri ubu bushakashatsi […]
Minisitiri Gatete Claver ari mu bayobozi RIB iri gukurikirana

Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Gatete Claver akurikiranwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta. Dosiye ya Minisitiri Gatete bikekwa ko ifitanye isano n’iya Rwamuganza Caleb wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi na Rwakunda Christian wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo bari gukurikiranwa n’ubushinjacyaha. Abakurikiranwe n’ubushinjacyaha muri iyi dosiye kandi harimo Serubibi […]
Rayon Sports yasinyishije Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo
Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Nihoreho Arsène, Umurundi uri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo ya 2019/20. Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko wakiniraga ikipe ya Olympic Star, yasinye imyaka ibiri yo gukinira Rayon Sports. Ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’u Burundi yamaze gusozwa, dore ko yatsinzemo ibitego […]
USA: Abigaragambya bongeye kuraswa
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru mu mujyi wa St. Louis hagaragajwe amashusho y’umugore n’umugabo batunze imbunda abari mu myigaragambyo isaba ko havaho burundu ihohoterwa rikorera abirabura muri Amerika. Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bivuga ko ubwo abigaragambya bari mu muhanda berekeza ku biro by’umuyobozi w’umujyi wa St Louis , batunguwe no kubona umugore n’umugabo b’abazungu babatunga […]
U Rwanda rwavugutiye umuti ikibazo cy’abarushinjaga kwiba amabuye y’agaciro muri RDC
U Rwanda rwabonye icyangombwa gishya kizajya gihabwa ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byemewe mu Rwanda n’ababikora ku giti cyabo, mu rwego rwo guhangana n’abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no gukuraho ibivugwa ku Rwanda ko rwaba rukura amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kiganiro na The East African, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi […]
Uganda: Umukecuru w’imyaka 64 yibarutse
Umukecuru w’Umugandekazi, Safinah Namukwaya w’imyaka 64 y’amavuko yibarutse umwana nyuma y’imyaka 24 yari ishize ashyingiranwe na Badru Walusimbi ariko barabuze urubyaro. Namukwaya n’umugabo we baba mu gace ka Nunda gaherereye mu karere ka Kalingu ho muri Uganda, guhera bashyingiwe mu mwaka wa 1996. Hagati y’umwaka wa 1973 na 1990, Namukwaya yageragezaga gutwita akibana n’umugabo we […]
Iran yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Donald Trump
Leta ya Iran yasohoye impapuro zo guta muri yombi Donald Trump, isaba Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kuyiha ubufasha bwo guta muri yombi uyu mukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyo kimwe n’abandi babarirwa muri 30 bateguye igitero cyahitanye umujenerali w’Umunya Iran wiciwe i Baghdad muri Iraq. Umushinjacyaha w’Umunya Iran witwa Ali Alqasimehr, kuri uyu […]
Bwa mbere mu mateka u Burundi bugiye kugira Minisitiri w’Umutwa
Ihuriro ry’Abatwa bo mu gihugu cy’u Burundi kikigendera ku moko y’Abakoloni, ryishimiye Minisitiri wa mbere ukomoka muri ubwo bwoko wagizwe Minisitiri muri Guverinoma y’u Burundi. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste na Minisitiri w’Intebe, General Alain Guillaume Bunyoni, bashyizeho Guverinoma nshya y’iki gihugu igizwe n’abaminisitiri 15, bavuye kuri 23 cyari gisanganywe. […]
Musanze : Umuturage yatemye ushinzwe umutekano mu mutwe

Umuturage witwa Safari FĂ©licien utuye mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 28 Kamena 2020, yatemye ushinzwe umutekano witwa Turatsinze Jean de Dieu wari ku burinzi. Hari saa mbiri n’igice z’ijoro, ubwo abanyerondo barimo Turatsinze bari ku burinzi hamwe n’umukuru w’Umudugudu wa Bukane, ubwo bari […]
Tariki nk’iyi mu 1958: Igihangange Pele cyafashije Brazil gutwara igikombe cy’Isi cya mbere
Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyo mu 1958, ikipe y’igihugu ya Brazil yihanangirije iya Swede, iyinyagira ibitego bitanu kuri bibiri, yegukana igikombe cy’Isi cya mbere ibifashijwemo na kabuhariwe Pele. Kuva muri iyi myaka y’i 1900 kugeza ubu, Brazil ifatwa nk’igihugu gifite umukino mwiza n’abakinnyi benshi bafite impano. Umukinnyi w’irushanwa yabaye uyu munya Brazil witwa […]
Amateka Kagere amaze kwandika mu minsi 732 amaze muri Simba SC
Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere, yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona ya Tanzania nyuma yo kujya kunganya 0-0 na Tanzania Prison. Hari mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona ya Tanzania Simba yasabwagamo inota rimwe, ubundi igatwara igikombe cya Shampiyona ku ncuro ya gatatu yukurikiranya, n’icya 21 mu mateka […]
Habarugira ukekwaho kwicisha umugore we inyundo yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze guta muri yombi Habarugira Primiane washakishwaga n’inzego z’umutekano akekwaho kwicisha inyundo umugore we Murekatete Claudine w’imyaka 29, agahita atoroka. Habarugira w’imyaka 30 y’amavuko,yaramaranye na Murekatete imyaka 5 bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 4. Bari batuye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo […]
Burundi: Perezida Ndayishimiye yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 15
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 28 Kamena 2020 yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abantu 15. Ni urutonde rwatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Gen. Alain Guillaume Bunyoni na Visi Perezida, Prosper Bazombanza nk’uko bigenwa n’Itegekonshinga, rugizwe n’abagabo 11 ndetse n’abagore 4. Icyari gisigaye ni uko Umukuru w’Igihugu yemeza uru rutonde nk’uko yabigenje Abagize […]