Habarugira ukekwaho kwicisha umugore we inyundo yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze guta muri yombi Habarugira Primiane washakishwaga n’inzego z’umutekano akekwaho kwicisha inyundo umugore we Murekatete Claudine w’imyaka 29, agahita atoroka.

Habarugira w’imyaka 30 y’amavuko,yaramaranye na Murekatete imyaka 5 bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 4. Bari batuye mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo aho bari bamaze iminsi mike bimukiye.

Urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 27 Kamena 2020,ubwo abaturage bagiye kureba batabajwe n’umwana muto,bagasangaga umurambo wa Murekatete uri mu nzu yabanagamo n’umugabo we.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko nta bibazo cyangwa intonganya Habarugira yajyaga agirana n’umugore we,gusa ngo ku mugoroba w’ijoro yapfuyemo yacaga amarenga ko ari bupfe. Uwitwa Nyiramafaranga Constance ucururiza muri uyu mudugudu yagize ati”Ku mugoroba twahoranye ambwira ngo aho namwanditse ideni ninsibe izina rye nshyiremo iry’umwana we witwa Jave ngo kuko ari we uzanyishyura”. Yakomeje ati”Sinamenye icyo yashakaga kuvuga”.

Undi mucuruzi wamukopaga ibyo kurya nawe yagize ati”Yari yaje kubarisha ngo amenye amafaranga angezemo. Namukopye ibindi byo kurya agenda avuga ko agiye kubiteka ariko atazi niba ari we uri bubirye cyangwa niba ari Papa Jave”.

Umuvugizi w’agategeanyo w’Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, Dominique BAHORERA yavuze ko Habarugira Primiane w’imyaka 30 y’amavuko yafatiwe aho yari yihishe. Yagize ati“Habarugira yafatiwe mu Mudugudu w’Amajyambere aho yari yihishe”.

Yakomeje avuga ko uyu muryango warumaze amezi 5 gusa wimukiye hariya ikaba ari yo mpamvu abaturage nta byinshi bari bazi kuri uyu muryango ndetse n’inzego z’ibanze nta kibazo cyawo kigeze kimenyeshwa.

Umurambo wa Umutesi wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu rikomeje.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Habarugira ukekwaho kwicisha umugore we inyundo yatawe muri yombi
    Ariko abantu nkaba baracyabaho koko?ngewe nshimishijwe nuko yafashwe,RIB nikore akazi kayo murakoze

  2. Habarugira ukekwaho kwicisha umugore we inyundo yatawe muri yombi
    Ariko abantu nkaba baracyabaho koko?ngewe nshimishijwe nuko yafashwe,RIB nikore akazi kayo murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *