Izi ni inzoga aba baturage banyweraga kwa Nyiramadamari

Musanze : Umuturage yatemye ushinzwe umutekano mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Safari Félicien utuye mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 28 Kamena 2020, yatemye ushinzwe umutekano witwa Turatsinze Jean de Dieu wari ku burinzi.

Hari saa mbiri n’igice z’ijoro, ubwo abanyerondo barimo Turatsinze bari ku burinzi hamwe n’umukuru w’Umudugudu wa Bukane, ubwo bari bageze aho umukecuru witwa Nyiramadamari Espérance acururiza inzoga mu rugo, bumva abantu bari gusakuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally yatangarije bwiza.com ko Mudugudu n’aba bashinzwe umutekano bagiye gusaba abanyweraga inzoga 15 ko basohoka, umwe muri bo arababwira ati: “Mwa baginga mwe muratubuza kunywa? Na Sebashotsi (uwahoze ari Gifitu wa Cyuve) arafunzwe.”

Sebashotsi ni uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve ufunzwe mu gihe ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Yagaragaye muri videwo akubita abana babiri n’abavandimwe, icyo yari kumwe na ba DASSO babiri na Gitifu w’Akagari.

Izi ni inzoga aba baturage banyweraga kwa Nyiramadamari
Izi ni inzoga aba baturage banyweraga kwa Nyiramadamari

Icyo gihe, Mudugudu yahamaye nyir’akabari, Nyiramadamari Espérance maze amusaba imbabazi ariko afite ubwoba, ni ko “umukecuru yituye hasi”.

Kwitura hasi k’umukecuru ubwo abanyweraga muri iyo nzu basohokaga, kwatumye uyu muhungu w’imyaka 26 y’amavuko asohokana umuhoro maze atema Turatsinze mu mutwe, ahita yitura hasi.

Turatsinze akimara kwitura hasi, Safari yahise yirukankana umuhoro, arahunga gusa ntibyamuhiriye kuko ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Cyuve ubu rwamaze kumuta muri yombi. Turatsinze we yahise ajyanwa kwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho abaganga bari kumwitaho.

Turatsinze atemwe hashize amezi atatu mu Murenge wa Cyuve wegeranye na Musanze undi mukozi w’urwego rw’umutekano rwa DASSO akubiswe, agakomeretswa mu mutwe. Byabaye tariki ya 25 Werurwe 2020, ubwo DASSO Maniriho Martin yakubitiwe mu gasoko kitwa ‘Ku Ngagi’, icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana yasobanuye ko Maniriho yasabaga abaturage gusubira mu rugo, kugira ngo birinde icyorezo cya Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *