Umukecuru w’Umugandekazi, Safinah Namukwaya w’imyaka 64 y’amavuko yibarutse umwana nyuma y’imyaka 24 yari ishize ashyingiranwe na Badru Walusimbi ariko barabuze urubyaro.
Namukwaya n’umugabo we baba mu gace ka Nunda gaherereye mu karere ka Kalingu ho muri Uganda, guhera bashyingiwe mu mwaka wa 1996.
Hagati y’umwaka wa 1973 na 1990, Namukwaya yageragezaga gutwita akibana n’umugabo we wa mbere ariko agatwitira inyuma ya nyababyeyi. Icyo gihe igi ntirishobora kubaho n’iyo ribigerageje bigira ingaruka ku mugore cyane ku buryo ashobora kuva amaraso menshi.
Muri Werurwe 2019, afite imyaka 63 yagiye kwivuza ku bitaro mpuzamahanga by’abagore bitanga inama bikanavura uburwayi bugendanye n’uburumbuke ‘Women’s Hospital International and Fertility Centre’ biri i Bukoto mu murwa wa Kampala. Icyo gihe umuyobozi w’ibi bitaro, Dr. Edward Tamale Ssali, yamubwiye ko n’ubwo ari mu myaka yo guca imbyaro bishoboka ko yabyara.
Nyuma y’amezi make, Namukwaya ntiyacitse intege kugeza ubwo yibarutse umwana w’umukobwa kuwa 25 Kamena 2020 ku bitaro biri i Masaka.
Dr. Ssali wamuvuye yagize ati: “Ikibazo cyari gihari ni uko yasamiraga inyuma ya nyababyeyi, twafashe uturemangingo dukora igi tukirema maze tudusubiza mu mura tuba ari ho dukurira”.
Yakomeje avuga ko ibyabaye ari nk’igitangaza kuko hari abandi bagore babikoreraga ntibikunde. Ni igikorwa cyatwaye ageze kuri miliyoni z’amashiringi ya Uganda 15 gusa kubera amikoro y’uyu mukecuru,bamwemereye kuzishyura miliyoni 4 gusa andi agatangwa n’ibitaro.
Dr. Ssali yavuze ko umugore wese utarengeje imyaka 70 kandi umubiri we ufite ubwirinzi, ashobora kubyara hifashishijwe intanga z’umugabo we cyangwa ashyizwemo igi rivuye mu wundi mugore. Ati”Imyaka ni imibare, hakoreshejwe uburyo bwa IVF(In Vitro Fertisation)umugore wese ashobora kubyarax, apfa kuba afite umubiri ufite ubwirinzi, utamunzwe na virus nka HIV cyangwa izindi zizahaza umubiri”.
Uyu muganga avuga ko Namukwaya abaye umugore wa 25 mu bari hejuru y’imyaka 50 ibi bitaro byavuye hifashishijwe ubu buryo.


