U Rwanda rwavugutiye umuti ikibazo cy’abarushinjaga kwiba amabuye y’agaciro muri RDC

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwabonye icyangombwa gishya kizajya gihabwa ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byemewe mu Rwanda n’ababikora ku giti cyabo, mu rwego rwo guhangana n’abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe no gukuraho ibivugwa ku Rwanda ko rwaba rukura amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro na The East African, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,Peteroli na Gaz (RMB),Francis Gatare, yatangaje ko icyo cyemezo cyatangiranye n’ukwezi kwa Mata, kikaza cyiyongera ku cyahabwaga abacukuzi b’amabuye yo mu bwoko butatu ari yo Tin,Tungsten na Tanalum.

Gatete yavuze ko iki cyemezo kizajya gitangwa ku mabuye y’agaciro yose aboneka mu Rwanda,bitandukanye n’icyari cyaratanzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) cyahabwaga amabuye yo mu bwoko butatu gusa. Ati: “Intego ni uguharanira ko amabuye y’agaciro twohereza mu mahanga yose aba afite ibyangombwa byizewe.”

Iki cyangombwa gishya gitandukanya ubwoko bw’amabuye ava mu Rwanda n’ubw’ava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Kizajya gisabwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ugishaka asabwa gutanga amakuru ahagije agaragaza ko akora ubucukuzi bwemewe n’amategeko ndetse n’aho abukorera. Urwego rubishinzwe ruzajya rugenzura amakuru yatanzwe, rubone gutanga icyangombwa ku wagisabye.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda,Jean Marc Kalima, yavuze ko guhabwa icyangombwa ari ingenzi kuko bizabafasha kurandura imikorere mibi yose. Yagize ati: “Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bato na bo batekerejweho ndetse baranahuzwa mu guharanira ko bakora amatsinda azwi kandi yemewe. Gukorera hamwe bizaborohereza kubona icyo cyemezo gishimangira ubudakemwa bw’imikorere yabo.”

Leta y’u Rwanda ihamya ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse ubushakashatsi bwemeza ko amabuye menshi aboneka muri Repubulika ya Deokarasi ya Congo arimo na zahabu, aboneka no mu Rwanda.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu duce twibasiwe n’inyeshyamba,agurishirizwa ku mipaka y’ibihugu bituranyi birimo u Rwanda,Uganda,Burundi na Tanzania.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *