Hagiye gukorwa isuzuma rizashingirwaho hafatwa ingamba nshya
Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri bigiye gushira ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali na moto zitwara abagenzi bikomorewe, igiye gukora isuzuma mu bice bitandukanye by’igihugu, ibizavamo bizagenderwaho hafatwa izindi ngamba nshya. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Kamena 2020 yemeje ko ingendo zihuza intara […]
Menya uko wafasha umwana wawe kudahungabanywa n’ibiruhuko bya Covid-19
Muri iyi minsi u Rwanda n’Isi bihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyanatumye ibikorwa bitandukanye birimo n’amashuri bifunga imiryango ubu abana bakaba barahagaritse amasomo aho birirwa mu rugo. Ibi biruhuko birebire usanga rimwe na rimwe biba intandaro yo kwangirika mu mutwe kw’abana bitewe no kubikoresha mu buryo budakwiriye. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) igaragaza […]
Abashoferi ba Tanzania barashinja ab’inzego z’ubuzima muri Kenya kubaka ruswa ngo bemeze ko batarwaye Covid-19
Abashoferi bo muri Tanzania batwara amakamyo bakomeje gushinja abakora mu nzego z’ubuzima muri Kenya bakora ku mipaka ihuza ibihugu byombi kubaka ruswa ngo babahe ibyemezo byerekana ko batanduye icyorezo cya Covid-19, babone kwinjira muri Kenya. Aba bashoferi babwiye ikinyamakuru The Standard ko abakozi b’inzego z’ubuzima muri Kenya bashinzwe gusuzuma coronavirus abinjira ku mupaka wa Namanga […]
Burundi: Abarwanashyaka 3 ba CNL bafunzwe bazira kwishimira urupfu rwa Nkurunziza
Muri Komine Mugina, Intara ya Cibitoke mu Burundi, abarwanashyaka batatu b’ishyaka CNL riherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu bamaze gufungwa bazira kwishimira urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza wapfuye tariki 08 Kamena 2020. Emmanuel Manirakiza, Jean Nzoyisaba na Fabien Nzeyimana, bombi bakaba abayoboke b’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa watsinzwe mu matora y’Umukuru w’igihugu, batawe muri yombi n’umutwe […]
Depite Frank Habineza yasabiye abarimu kongererwa umushahara bakanashyirirwaho isoko ryihariye
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020, umunyapolitiki akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza yasabiye abakora umwuga w’ubwarimu ko bashyirirwaho isoko ryihariye bahahiraho ndetse bakanongezwa umushahara kuko uwo baherutse kongezwa ntacyo wigeze uzamura ku bushobozi bwabo. Dr Frank Habineza yabisabye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite ubwo […]
Mu mafoto: Ibitaramo 10 byitabiriwe n’abantu benshi mu mateka y’Isi

Kuva kera mu mateka imibereho ya muntu ku isi yagiye irangwa no kwidagadura nka kimwe mu bice bigize ubuzima bwa muntu. Mu bihugu bitandukanye byo ku isi hagiye habera ibitaramo by’imyidagaduro, bimwe muri byo bikaba byarasigaye mu mitwe y’abantu bitewe n’imbaga y’abantu babyitabiriye n’uburyo byabasusurukije. Ibi ni ibitaramo 10 byabayeho mu mateka y’isi bigahuruza imbaga […]
Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU yiga ku ngamba zo guhangana na Covid-19
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 yitabiriye inama yahurije hamwe Komite Nyobozi y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, abanyamabanga b’Imiryango Nyafurika y’ibihugu n’intumwa zihariye z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, inama ikaba yari igamije kwigira hamwe ingamba zafasha ibihugu kurandura icyorezo cya Coronavirus. Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho (Video […]
Kenya: Abapolisi 3 bafashwe amashusho bakurubana umugore hasi aziritse kuri moto

Abapolisi batatu n’umusivile umwe bo muri Kenya batawe muri yombi bazira kuzirika umugore w’imyaka 21 witwa Mercy Cherono kuri moto bari batwaye bakagenda bamukurubana hasi mu nzira mu rugendo rw’ikirometero ahitwa Nakuru nyuma yo kumushinja kwiba. Aba bapolisi batawe muri yombi basanzwe bakora kuri sitasiyo ya Olenguruone mu ntara ya Nakuru iherereye mu Majyaruguru ya […]
Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi yihanganishije abarundi k’urupfu rwa Nkurunziza
Umunyapolitiki Pierre Buyoya wanabaye umukuru w’igihugu cy’u Burundi mu gihe cy’imyaka 13 yihanganishije u Burundi n’abaturage babwo ku rupfu rwa mugenzi we, Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru azize indwara y’umutima. Pierre Buyoya imyaka 70 y’amavuko, yabaye Umukuru w’igihugu cy’u Burundi muri manda ebyiri zisa n’izikurikirana, ni ukuvuga kuva 1987 kugeza 1993 […]
Abanyeshuri bafite ubumuga bashobora kuzatangira mbere y’ukwezi kwa cyenda-MINEDUC
Mugihe amashuri mu Rwanda yahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 akaba agomba kuzatangira mu kwezi kwa Nzeri, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko irimo gutegura uburyo amashuri yigisha abafite ubumuga yazatangira mbere yaho. Ni nyuma y’aho ababyeyi bafite abana bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe bagiye basaba Minisiteri y’Uburezi ko bafashwa, aba bana bagasubira ku mashuri vuba […]
Burundi: Umugore wa Perezida Nkurunziza wavurirwaga muri Kenya yaba yagarutse mu gihugu igitaraganya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umunsi umwe Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi apfuye, umugore we Denise Nkurunziza yagejejwe mu Burundi nyuma y’icyumweru kirenga yari amaze avurirwa muri Kenya. Ni mugihe umubyeyi wa Nyakwigendera nawe bivugwa ko amerewe nabi mu bitaro bya Ngozi. Denise Bucumi Nkurunziza , yajyanywe kwivuriza muri Kenya ku itariki […]
Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus mu bukungu bw’igihugu, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega cy’imari kigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu, ku ikubitiro kikaba gitangiranye miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki kigega cyahawe izina rya ‘Economic Recovery Fund (ERF)’ kigamije gufasha imishinga yaguye mu bihombo biturutse ku cyorezo cya Covid-19 kongera kwiyubaka igasubira ku […]
Abanyarwanda bose Uganda yari yemeye gufungura bamaze kugera mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri ikindi cyiciro cy’Abanyarwanda 53 bari basigaye muri Uganda cyamaze kugera mu Rwanda, aba bakaba ari bo bari basigaye gushyikirizwa u Rwanda mu bo Guverinoma ya Uganda iherutse gutangaza ko izafungura nyuma yo kumara imyaka igera kuri ibiri bafungiwe muri gereza zitandukanye zo muri iki gihugu. Aba Banyarwanda 53 bageze mu Rwanda […]
Kenya: Abaturage bakoze imyigaragambyo bamagana polisi y’igihugu ikomeje kubica ibarashe
Nyuma y’uko abaturage ba Kenya bamaze iminsi bashinja polisi y’iki gihugu gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhana abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa Mbere bagiye mu mihanda mu myigaragambyo yamagana iki gipolisi kimaze kwica abantu bagera kuri 20 kibahora kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Abigaragambya babarirwa mu magana biganjemo […]
Icyiciro cya mbere cy’Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda cyageze mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere icyiciro cya mbere kigizwe n’Abanyarwanda 29 muri 130 Uganda iherutse gutangaza ko igiye gufungura cyageze mu Rwanda kinyuze ku mupaka wa Kagitumba. Umwanzuro wo gufungura Abanyarwanda bamaze igihe bafungiwe muri Uganda watangajwe ku itariki 04 Kamena 2020 mu nama yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda zishinzwe gusuzuma ishyirwa […]
Menya ibikorwa 10 byo gucana inyuma abashakanye bakora batabizi
Igihe cyose abashakanye baba bumva ko buri wese yakwiharira undi nta kindi cyangwa undi muntu ku ruhande amubangikanyije na we, ibizwi nko gucana inyuma. Gucana inyuma ku bashakanye bizwi ko bibaho iyo umugabo akundanye cyangwa akaryamana n’undi mugore cyangwa umugore akaryamana n’undi mugabo batashakanye. N’ubwo iki gisobanuro ari cyo gifatwa nk’ihame ariko hari ibindi bikorwa […]
Jose Chameleone yashimagije umugore we ku isabukuru y’imyaka 12 bamaranye

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda no mu karere, Joseph Mayanja uzwi nka Chameleone kuri iki Cyumweru yizihije isabukuru y’imyaka 12 amaze ashakanye n’umugore we Daniella Mayanja. Uku kwizihiza iyi sabukuru bikaba byaranzwe n’amagambo assize umunyu uyu muhanzi yabwiye umugore we. Jose Chameleone w’imyaka w’imyaka 41 y’amavuko yashakanye na Daniella Mayanja mu 2008 bakaba bafitanye abana batanu […]
MINALOC yanyomoje amakuru avuga ko igihugu kigiye gusigarana uturere 10
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kuri iki Cyumweru yanyomoje amakuru y’ibihuha yiriwe akwirakwira avuga ko mu Rwanda uturere tugiye kugabanywa tukava kuri 30 hagasigara 10. Amakuru bitari byamenywa neza aho yaturutse yavugaga ko hari uturere mu ntara zitandukanye tugiye guhuzwa mu minsi ya vuba tukajya tuba akarere kamwe. Amakuru avuga ko uturere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe […]
Urutonde rw’abanyepolitiki 10 b’abagome babayeho mu mateka y’Isi

Kuva Isi yabaho mu mateka yayo yagiye ihura n’ibyago bitandukanye byagiye bihitana imbaga y’abantu benshi bimwe muri byo nk’inzara, ibyorezo n’ibindi bikaba byari ibiza rusange ku buryo nta muntu ku giti cye wari gushinjwa kubiteza cyangwa kubigiramo uruhare, gusa ku rundi ruhande hari amazina y’abantu adashobora kuzibagirana mu mateka y’Isi bitewe n’ibikorwa by’ubugome bagiye bakora, […]
IBUKA ikomeje gusaba ko Kabuga yashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda
Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA) ukomeje gusaba ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda nk’igihugu yakoreyemo ibyaha kuko ari byo byaba byiza kurusha kuburanishwa n’Urukiko rwa Arusha. Ku itariki 03 Kamena 2020 nibwo urukiko rw’i Paris rwemeje ko Kabuga agomba kohererezwa urwego rwa IRMCT rwasigariye kurangiza imirimo yasizwe itarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga […]
Umwe mu bayobozi b’umutwe wa Al-Qaeda yishwe n’Abafaransa
Uwari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda muri zone y’Amajyaruguru y’Afurika, Abdelmalek Droukdel yiciwe n’ingabo z’Abafaransa muri Mali. Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Florence Parly kuri uyu wa Gatanu yatangarije Associated Press ko Abdelmalek Droukdel yiciwe mu majyaruguru y’igihugu cya Mali kuwa Gatatu aho yafatanywe n’umwe mu barwanyi bakomeye b’umutwe wa Islamic State, umugambi wo kubafata ukaba […]
Perezida Kagame na Min. Modi baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Buhinde
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 yatangaje ko yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi kibanze ku mubano ibihugu byombi bisanganywe. Umukuru w’Igihugu yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yavuze ko yaganiriye kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, ikiganiro bagiranye kikaba cyagarutse ku mubano mwiza […]
Amateka ya José Mujica ufatwa nka Perezida w’umukene wabayeho mu mateka y’Isi

Benshi mu babaye abanyapolitiki ku rwego rwo kuyobora ibihugu bagenda bagira ibyo bibukirwaho byaranze ubutegetsi bwabo n’ubuzima bwite, byaba byiza cyangwa bibi gusa hakaba bamwe bagenda bafite ibyihariye bibukirwaho kandi bitangaje. Ni benshi batekereza ko kwitwa perezida w’igihugu ari ibintu bihita bituma umuntu asezera ku bukene mu gihe yaba yari asanzwe nta mitungo ihambaye afite, […]
Malawi nta mafaranga ifite yo gukoresha mu matora ya Perezida abura ibyumweru bitatu ngo abe
Mu gihe habura ibyumweru bitatu byonyine ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Malawi abe, Guverinoma itangaza ko nta mafaranga ahagije ifite yo kuzayakoreshamo kuko aho yakuraga ingengo y’imari yayo hakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri iki gihugu, Joseph Mwanamvekha wavuze ko hari impungenge z’uko aya matora ashobora kutazaba kuko […]
Uganda yangiye impunzi z’Abanyekongo zirenga 10,000 kwinjira ku butaka bwayo
Uganda yanze ko impunzi z’abanye Congo zirenga 10,000 zinjira ku butaka bwayo. Ibi byabaye kuva aho imirwano y’amoko abiri yatangiraga kubera mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Daily Monitor ivuga ko imirwano yatangiye tariki ya 24 Gicurasi uyu mwaka, ikaba iri gushyamiranya abaturage bo mu bwoko bw’Aba Luru n’Aba Lendu baturuka mu bice […]
Imyigaragambyo y’urupfu rw’umwirabura wiciwe muri Amerika yageze ku mugabane w’Uburayi
Imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe mu cyumweru gishize aninzwe ivu ku ijosi n’umupolisi muri Amerika, rukomeje guteza impagarara mu bice bitandukanye by’Isi, ubu imyigaragambyo yarenze Amerika ikaba yageze ku mugabane w’Uburayi. Kuri uyu wa mbere, abantu babarirwa mu bihumbi bagiye bagaragara mu bihugu by’u Budage n’u Bwongereza ku mugabane w’u Burayi bamagana ihohoterwa […]
Uganda: Abadepite 2 batawe muri yombi bazira kuyobora imyigaragambyo mu baturage
Polisi ya Uganda yatangaje ko kuri uyu wa Mbere yataye muri yombi abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu bayoboye abaturage mu gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko. Abatawe muri yombi ni depite Gilbert Olanya, uhagarariye agace ka Aruu mu nteko na mugenzi we Samuel Odonga Otto, uhagarariye Kilak, polisi n’igisirikare bikaba bibashinja gushishikariza no kuyobora […]
Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha
Umuryango Ibuka uragaya icyemezo cy’itorero rya Anglican mu Bwongereza cyo gusubiza mu mirimo Musenyeri Ruhumuliza Jonathan ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Musenyeri Ruhumuliza w’imyaka 64 yari amaze imyaka itandatu yarahagaritswe n’itorero Anglican ryo mu Bwongereza, ashyirwa mu kirihuko cyihariye nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch na African Rights […]
Uganda: Habonetse abaganga barindwi banduye Covid-19
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, abaganga n’abakozi bakora mu nzego z’ubuzima barindwi basuzumwe bagasanga baranduye Covid-19 muri bo babiri bakaba ari aba dogiteri. Mu itangazo iyi minisiteri isohoye kuri uyu mugoroba ivuga ko aba bakozi barindwi bayo banduye Covid-19 ari abaforomo batatu, abadogiteri babiri, n’abandi bakozi babiri bari […]
Abanyepolitiki bashyize igitutu kuri CENI ngo itangaze ibyavuye mu matora by’ukuri
Bamwe mu banyapolitiki bahagarariye amashyaka mu Burundi batangiye gushyira igitutu kuri komisiyo yigenga ishinzwe amatora ngo itangaze ibyavuye mu matora bya nyabyo ngo ‘kuko ibyo iherutse gutangaza ari ibinyoma’. Ibi babivuze ubwo babonaga komisiyo y’amatora, CENI yavanye ku rubuga rwayo ibyo yari yatangaje by’agateganyo bakaba bavuga ko n’ubundi aya majwi yari amacurano nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi […]
Urutonde rw’imbuga zizobereye mu guhuza abakunzi
Uko ikiremwamuntu cyagiye gitera imbere bijyanye n’umuvuduko w’Isi ni nako cyagiye gihinduka mu mikorere no guhanga udushya twinshi maze aho ikoranabuhanga rya interineti riziye birushaho ku buryo ryatumye hari bimwe mu bikorwa bikorerwaho bitajya bivugwaho rumwe. Aha tukaba tugiye kuvuga ku rukundo rwo kuri murandasi (online love) bamwe bemeza ko rudashoboka abandi bakavuga ko rubaho […]
Rwanda: Kiliziya yirukanye Umuryango w’Intwarane uvuga ko uyishamikiyeho
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, butangaza ko bwirukanye burundu itsinda ry’abantu rizwi nk’Intwarane za Yezu na Mariya riyikomokamo nyuma y’uko abarigize bamaze igihe kirekire bakora ibikorwa bitandukanye bitemewe biyitiriye ko ari umuryango w’Abihaye Imana ba kiliziya ariko yo ikaba iwihakana, ikanavuga ko yabagiriye inama kenshi ntibabireke none ikaba yafashe icyemezo cyo kwitandukanya nawo ku […]
Mpayimana Philippe yiyamye Amerika n’u Bwongereza abishinja gupfobya jenoside
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, umunyapolitiki uba mu Bufaransa, Mpayimana Philippe wari wanahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda mu matora aheruka yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Umwamikazi w’Ubwongereza, Queen Elizabeth yamagana ibyo ibi bihugu byombi biherutse gutangaza ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku itariki 20 Gicurasi uyu mwaka […]
U Rwanda na EAC byatangiye kwitegura gusubukura ingendo zo mu kirere
Kuri uyu wa 29 Giurasi 2020 i Arusha muri Tanzania hatangiye amahugurwa y’abahagarariye ibibuga by’indege mpuzamahanga umunani byo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agamije gushakira hamwe uburyo bwo gusubukura ingendo zo mu kirere hagati y’ibi bihugu birimo n’u Rwanda ruhagarariwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege Mpuzamahnga cya Kigali. Byitezwe ko aya mahugurwa narangira, abayobozi n’abakora […]
Menya ibintu 8 ushobora gukora buri munsi utazi ko ari bibi ku buzima bwawe
Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ibintu byinshi dukora ugasanga byinshi tubihuriyeho ndetse tukabikora twizeye tudashidikanya ko turi kurinda umubiri wacu cyangwa se turinda ibyo dutunze kwangirika ariko tutazi ko ari bibi cyangwa tubikora mu buryo butari bwo rimwe na rimwe tugapfa no kubikora uko dushatse kuko twibwira ko ntacyo bitwaye. Muri iyi nkuru […]
Ibyamamare byatewe agahinda n’urupfu rw’umwirabura wanizwe n’abapolisi
Tariki 25 Gicurasi ni bwo abapolisi bane bo muri Leta ya Minnesota, mu Mujyi wa Minneapolis ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafashwe amashusho bahohotera bya kinyamaswa umugabo w’umwirabura witwa George Floyd, bamuniga abasaba imbabazi kugeza ashizemo umwuka. Iri hohoterwa ryakoze ku mutima ibyamamare ku Isi byiganjemo abahanzi bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo, bamagana aka […]
Ibiza na Covid-19 byadindije imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2019/2020 mu Ntara na Kigali
Intara z’igihugu n’Umujyi wa Kigali bitangaza ko ibiza by’imvura byagiye byibasira bimwe mu bice byazo hamwe n’icyorezo cya Covid-19 byabangamiye imikoreshereze y’ingengo y’imari zari zagenewe mu mwaka wa 2019-2020 bigatuma idakoreshwa nk’uko byari byitezwe. Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri aho abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali bamurikiraga abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu […]
Umuvunyi Mukuru yagaragaje abahamwe n’ibyaha bya ruswa harimo n’uwazize 2000 FRW
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi, Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yashyize ahagaragara amazina y’abantu 57 bahamwe n’ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo guhera mu Kwakira 2019 kugeza muri Mutarama 2020 bakaba barahamijwe ibyaha n’inkiko. Uru rutonde rwiganjemo abatse n’abakiriye indonke z’amafaranga n’abazitanze, abanyereje ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’umushumba wo mu karere ka Nyagatare wanyereje ihene […]
OMS yahagaritse igeragezwa rya ‘Hydroxichloroquine’ kuko yongera imfu za Covid19
Ishami ry’Umuryango w’Avibumbye ryita ku buzima, OMS ryahagaritse gukora igerageza ry’ umuti wa Hydroxychlroquine ku barwayi ba Coronavirus nk’umwe mu miti yakorwagaho ubushakashatsi mu gushaka umuti cyangwa urukingo by’iyi ndwara, ni nyuma y’aho bigaragariye ko uyu muti ari nyirabayazana w’imfu nyinshi z’abahitanwa n’iki cyorezo. Hydroxychroloquine isanzwe izwi mu kuvura indwara ya Malaria guhera mu 1955 […]
DRC : Uwari inyeshyamba ikomeye mu mutwe wa Maï Maï yatawe muri yombi
Umwe mu barwanyi bakomeye b’umutwe w’inyeshyamba za Maï Maï Raia Mutomboki, Chance Mihonya yatawe muri yombi aho yafatiwe muri Pariki y’igihugu ya Kahuzi Biega iherereye muri Kivu y’AMajyepfo ho muri Congo Kinshasa. Chance Mihonya , usanzwe ari umurwanyi ukomeye akaba n’umwe mu bayobozi b’umutwe wa Mai Mai Raia Mutomboki yafashwe mu cyumweru gishize gusa amakuru […]
Kenya: Hari abari guha abaturage ibiribwa bihumanyije bakabyitirira Visi Perezida w’igihugu

Abaturage bo mu duce twa Kiambu na Kikuyu muri Kenya batangaje ko hari abantu batari bamenyekana bari gukwirakwiza ibiribwa bihumanyije babyitiriye Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto ubu bamwe mu babiriye bakaba bajyanwe mu bitaro nyuma yo kumererwa nabi. Imwe mu miryango ituye mu duce twa Kikuyu na Kiambu ivuga ko guhera ejo ku Cyumweru […]