Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020 yatangaje ko yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi kibanze ku mubano ibihugu byombi bisanganywe.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yavuze ko yaganiriye kuri telefoni na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, ikiganiro bagiranye kikaba cyagarutse ku mubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi ndetse no ku nkunga igihugu cy’Ubuhinde gikomeje kugenda gitera u Rwanda.
Ubutumwa bugira buti “Nagiranye ikiganiro cyiza n’inshuti yanjye Minisitiri w’Intebe @narendramodi. Twaganiriye ku mubano mwiza usanzwe uturanga n’inkunga Ubuhinde bukomeje kudutera. Namushimiye ku nkunga y’imiti n’ibikoresho Ubuhinde bwahaye u Rwanda muri uku guhangana na #Covid19. Ni ibyo kwishimirwa.”
Ku itariki 08 Mata 2020 ni bwo Umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda (INAR) watanze impano y’ibikoresho byo kwifashishwa mu gupima Coronavirus byari bifite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri Narendra Modi aheruka gusura u Rwanda muri Nyakanga 2018 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, icyo gihe u Rwanda rukaba rwarasinyanye n’u Buhinde amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika yari agamije gukoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda mu Rwanda no guteza imbere ubuhinzi binyuze mu kuhira.
Muri urwo ruzinduko kandi Narendra Modi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali anasura abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu karere ka Bugesera, aho yatanze inka 200 mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka.


