Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ibintu byinshi dukora ugasanga byinshi tubihuriyeho ndetse tukabikora twizeye tudashidikanya ko turi kurinda umubiri wacu cyangwa se turinda ibyo dutunze kwangirika ariko tutazi ko ari bibi cyangwa tubikora mu buryo butari bwo rimwe na rimwe tugapfa no kubikora uko dushatse kuko twibwira ko ntacyo bitwaye.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu bikorwa dukora tuzi ko ari byiza cyangwa tukabikora mu buryo tutitayeho nyamara atari byiza ku buzima bwacu cyangwa uko bikorwamo atari uko byagakwiye gukorwa. Ni byinshi ariko twifashishije urubuga ‘brightside.me’ turarebera hamwe umunani muri byo.
1. Kurya vuba vuba
Kurya vuba vuba akenshi biterwa n’umwanya muto umuntu aba afite kuko aba asiganwa n’igihe ngo adakererwa ku kazi, ku ishuri cyangwa izindi gahunda zihutirwa afite. Kurya vuba hari bavuga ko bifasha umuntu kubyibuha vuba ariko nanone byangiza igifu kuko bituma umuntu ashobora kurya byinshi kuko ubwonko ntago bubasha kubona umwanya wo kugenera igifu ibyo kigomba kwakira.
Inzobere mu buzima zivuga ko bitwara nibura nyuma y’iminota 20 ngo ubwonko bube bwakwemeza ingano ya nyayo y’ibiryo igifu kigomba kwakira mu mwanya umuntu atangiye kurya ku buryo bukorana nacyo mugutanga amakuru atuma wumva uhaze ukarekera aho.
2. Kureba televiziyo mugihe uri kurya
Mugihe umuntu akunda kureba televiziyo ari no kurya akenshi bimutera kugira umubyibuho ukabije n’indwara zishingiyeho (Obesity) nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Havard bubigaragaza.
3. Gutonora umuneke uwuhereye ku ruti rwawo
Hari abantu benshi batonora umuneke bawuhereye ku ruti rwawo (aho utereye ku iseri) kandi bakabibona nk’ibisanzwe cyangwa ntacyo bitwaye ariko urubuga ‘kitchen.com’ rugaragaza neza ko uburyo bwiza bwo gutonora umuneke ari ukuwuhera ku gatwe kawo ukamanura igishishwa ugana hasi, ibi bituma utonoreka neza ntuhagire bimwe mu bice by’igishishwa bisigaraho.
4. Kubika inyanya muri firigo
Tumenyereye ko firigo ari igikoresho gifasha kubika neza ibintu cyane cyane ibiribwa bizwiho kwangirika vuba nk’inyanya. Inyanya zihiye tuzibika muri firigo tukazazikuramo ari uko zigiye gutunganywa ngo tuziteke ariko si byiza kuko inyanya iyo zitetswe zikonjeshejwe ziba zataye umwimerere wazo n’uburyohe. Ni ngombwa nibura ko uzikuramo mbere y’iminsi ibiri (bitewe n’urugero zihiyemo) ukazibika mu buryo busanzwe mbere yo kuziteka zigatunganywa zitagikonje.
5. Kuvanga isukari mu gikombe uzengurukije ikiyiko
Benshi iyo tugiye kunywa isukari aho ariho hose tuyivanga tuzenguruka mu buryo bw’uruziga gusa umuhanga mu Bijyanye no guteka mu Bwongereza, William Hanson akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Birmingham avuga ko uburyo bwiza bwo kuyivanga ari ugufata ikiyiko cyangwa ikindi kintu uvangisha ukajya ujyana kirya ugarura mu buryo bukoze imurongo igororotse inyuranyuranano aho kuzengurukisha kuko binatuma ibyo ugiye kunywa bimeneka mugihe byuzuye.
6. Guhita unywa ikawa ukimara kubyuka
Kunywa kawa ukimara kubyuka mu gitondo ni bibi kuko bigira uruhare mu kugabanuka kw’umusemburo wa Cortisol utuma umubiri ubasha guhangana n’umunaniro, bivuze ko ushobora kwirirwana umunaniro. Urubuga Foxnews ruvuga ko ikawa umuntu akwiye kuyifata nibura saa 10:00 yabyutse saa 7:00, gusa ibi bisa n’ibigoye mugihe aya masaha abantu baba bagiye mu kazi, riko ubaye wabishobora wabikora.
7. Kunywa amazi vuba ukirangiza gufata ifunguro
Nibyo koko amazi ni ingirakamaro mu buzima ndetse ni byiza kunywa nibura ikirahuri cy’amazi nyuma y’iminota 20 ukirangiza gufata ifunguro, gusa icyo tutajya twitaho ni uburyo bwo kunywa aya mazi kuko kenshi usanga nk’iyo umuntu agiye kuyanywa afata nk’ikirahuri agashyira ku munwa agakuraho ayamaze.
Ibi si byiza kuko kugotomera amazi hatari hashira igihe kirekire uriye bigira ingaruka ku rwungano ngogozi kuko bituma munda hagugara cyangwa bigatuma umuntu asohorera hasi umwuka mubi (imisuzi). Ni ngombwa kunywa make make witonze kugeza cya kirahuri gishizemo kuko bifasha umubiri kuruhuka.
8. Kunywa amazi yakonjeshejwe cyane
Akenshi mu gihe cy’izuba ryinshi ku usanga nta muntu uba ashaka kunywa amazi adakuwe mu byuma bikonjesha nka firigo ako kanya ndetse yakonjeshejwe ku kigero cyo hejuru, inzobere mu by’ubuzima zivugako ibyo atari byiza kuko n’ubwo nta ndwara yihariye ashobora gutera umuntu ariko kunywa amazi yakonje ku buryo uyanywa ukumva ni urubura, iyo ageze mu nda ashobora kwangiza imiyoboro itembereza amaraso mu mubiri no gutuma urwungano ngogozi rudakora neza.
Ibyo umuntu akora ni byinshi ku buryo nawe ushobora kuba hari ibyo usanzwe uzi tutavuze, ushobora kuduha inyunganizi. Biranashoboka ko ubonye hari n’ibyo usanzwe ukora ariko ukaba ubonye ko atari byiza ku buryo wiyemeje kuba wanabireka mugihe byagushobokera. Ubaye ufite n’inyunganizi cyangwa hari ibyo tutavuze waba ugize neza.


