U Bushinwa butumye Amerika itandukana burundu na WHO
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020 atangaje ko bidasubirwaho igihugu cye kimaze kwitandukanya n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, bitewe n’uko ukoreshwa n’u Bushinwa muri iki gihe cya Covid-19. Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ngoro ya White House, ati: “U Bushinwa ni bukoresha WHO, […]
Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abanduye 6 n’abakize 2

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 6 banduye Covid-19 mu bipimo 1340 byafashwe. Abakize iki cyorezo bakomeje kuba 247 barimo 2 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni 355, abantu 108 ni bo bakirwaye.
Abasirikare batatu mu bashinjwaga guhohotera abaturage ba Bannyahe bafunguwe
Urukiko rwa gisirikare rwa Kanombe, kuri uyu wa gatanu rwategetse ko abasirikare batatu muri batanu bashinjwaga ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore batatu no gukubita abaturage bo mu Kagari ka Kangondo ya mbere, mu murenge wa Remera w’akarere ka Gasabo barekurwa. Ni nyuma y’uko abaregwa bose bari bajuririye igifungo cy’iminsi 30 bari bahawe n’urukiko. Abasirikare […]
U Rwanda na EAC byatangiye kwitegura gusubukura ingendo zo mu kirere
Kuri uyu wa 29 Giurasi 2020 i Arusha muri Tanzania hatangiye amahugurwa y’abahagarariye ibibuga by’indege mpuzamahanga umunani byo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agamije gushakira hamwe uburyo bwo gusubukura ingendo zo mu kirere hagati y’ibi bihugu birimo n’u Rwanda ruhagarariwe n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege Mpuzamahnga cya Kigali. Byitezwe ko aya mahugurwa narangira, abayobozi n’abakora […]
Libya: Umuryango wishe abimukira 30 uhorera icyihebe
Umuryango w’umwe mu itsinda ricuruza abimukira muri Libya wishe abimukira barimo abanya-Bangradeshi 26 n’Abanyafurika 4 wihorera nyuma y’urupfu rw’umuntu wabo warashwe na Leta. Ibi byabereye mu mujyi wa Mizdah mu birometero 180 uvuye mu murwa mukuru Tripoli aho abimukira batewe mu ngo zabo maze abanya-Bangradeshi 26 n’abanyafrika 4 bakahasiga ubuzima ndetse abasaga 11 bagakomereka nk’uko […]
Impamvu Rayon Sports ishobora kuzaba iciriritse mu mwaka utaha
Mu gihe shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2019/20 yamaze gusozwa APR FC igahabwa igikombe, amakipe atandukanye atarimo Rayon Sports yamaze gutangira gutekereza ku mwaka utaha w’imikino yatangiye kuwitegura. Ni umwaka abakurikiranira hafi basanga ushobora kuzaba mubi cyane kuri Rayon Sports, kuruta inzira z’amahwa iyi kipe yagiye inyuramo kuva yashingirwa i Nyanza mu majyepfo, mu myaka […]
Abanyamakuru ba CNN batawe muri yombi bari gukora inkuru ku myigaragambyo
Itsinda ry’abanyamakuru ba CNN rigizwe na Omar Jimenez n’abagenzi be,batawe muri yombi na Polisi ubwo barimo gukora inkuru yerekana uko imyigaragambyo iri kugenda by’ako kanya mu mujyi wa Minneapolis. Uyu munyamakuru na bagenzi be nk’uko bigagazwa n’amashusho ya CNN bari bamaze gufata mbere yo gutabwa muri yombi,babanje kwibwira abapolisi ndetse banemera ko aho basabwa guhagarara […]
Nyanza: Umusore w’imyaka 19 yatangaje ko yishe nyina amukubise isuka mu mutwe
Umusore witwa Maniriyo Eugène w’imyaka 19 y’amavuko ubarizwa mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020 yatangaje ko yishe nyina Ahishakiye Donathile wari ufite imyaka 40 y’amavuko, amukubise isuka mu mutwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Nsengumuremyi ThĂ©oneste yatangarije bwiza.com ko aya makuru […]
Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa wa KARANGWA Eugène na MUKANKURANGA Jeanne uri UPI : 3/06/09/05/1424 uherereye Rusizi/Kamembe
Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa wa HABYARIMANA Innocent na NYIRABARAME Joselyne uri UPI 3/06/06/05/935 uherereye Rusizi/Gihundwe
Uko Jenoside yakajije umurego mu majyepfo y’igihugu, Inkotanyi zikomeza kubohora ibice bitandukanye
Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-INKOTANYI zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande abicanyi na bo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za FPR-Inkotanyi zitari zakabohoye byiganjemo iby’Amajyepfo y’igihugu. Iyicwa ry’Abatutsi barenga 500 bavanwe mu […]
Umushakashatsi yareze u Bufaransa abushinja kumwima inyandiko zerekeye jenoside yekorewe abatutsi

Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020 yagiye kurega igihugu avukamo mu Rukiko rw’Uburayi ruharanira uburenganzira bwa muntu, ECHR, agishinja kumwima inyandiko zigaragaza umubano wa François Mitterrand wabaye Perezida ndetse n’u Rwanda hagati y’1990 n’1995. Uyu mushakashatsi mu gitabo cye, yashakaga kwandika ku makuru y’uruhare rw’u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand, […]
Abaganga babiri bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Covid-19
Umuvuzi w’umusore witwa Annaran Navaratnam ndetse n’umuganga w’umukobwa witwa Jann Tipping, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2020 bakoreye ubukwe mu bitaro bakoreramo bya St Thomas, i Londres mu Bwongereza bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Jann na Annaran bari barateganyije ko ubukwe bwabo buzaba muri Kanama 2020 ariko kubera Covid-19, babanje gutekereza niba babusubika kubera ko bari […]
Burundi: Madame Nkurunziza yajyanywe muri Kenya nyuma yo gusangwamo icyorezo cya Covid 19
Umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza uzwi nka Denise Bucumi Nkurunziza ubu arabarizwa mu ivuriro rya Aga Khan Univesity Hospital riherereye i Nairobi muri Kenya aho ari kwitabwaho kuko yanduye Covid 19. Ikinyamakuru citizentv kigaragaza ko Madame Nkurunziza yavuye i Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gicurasi akaba yaragiye mu ndege […]
U Rwanda rwatangije gahunda nshya yo gupimira coronavirus mu ntara
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko u Rwanda rwatangije gahunda nshya yo gupimira coronavirus hanze y’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kongera ibipimo bifatwa ku munsi. Ibi Dr Nsanzimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye na KT Radio cyo kuwa 27 Gicurasi 2020, akaba yanatanze ishusho nyayo y’ibipimo u Rwanda rumaze kugeraho […]
Abagenzuzi b’Imari ya Leta mu bitaro barasaba Perezida Kagame kubarenganura

Abagenzuzi bwite b’Imari n’umutungo wa Leta mu bitaro by’Uturere, Intara n’Ibitaro Bikuru, baravuga ko itegeko ribemerera guhabwa agahimbazamusyi ariko bakababazwa n’uko bakimwa, bityo bagasaba Umukuru w’Igihugu kubarenganura nyuma y’aho inzego zitandukanye zikomeje kubaheza mu gihirahiro. Bavuga ko aka gahimbazamusyi (top up) bakimwa kandi itegeko rivuga ko bagomba kugahabwa katarenze 30% by’umushahara wa buri muntu. Ibi […]
Menya ibintu 8 ushobora gukora buri munsi utazi ko ari bibi ku buzima bwawe
Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ibintu byinshi dukora ugasanga byinshi tubihuriyeho ndetse tukabikora twizeye tudashidikanya ko turi kurinda umubiri wacu cyangwa se turinda ibyo dutunze kwangirika ariko tutazi ko ari bibi cyangwa tubikora mu buryo butari bwo rimwe na rimwe tugapfa no kubikora uko dushatse kuko twibwira ko ntacyo bitwaye. Muri iyi nkuru […]
Rwanda: Abayobozi bakuru 9 bakuwe mu myanya mu mezi atatu, ni iki kibyihishe inyuma?
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abayobozi bagera ku icyenda bamaze kwirukanwa, gusimburwa muri Guverinoma y’u Rwanda no mu zindi nzego zitandukanye z’igihugu, bazira amakosa atandukanye bakoze ubwo bari bagikora inshingano bashinzwe. Abirukanwe ku ikubitiro amakosa bazize yashyizwe ku karubanda, mu gihe abaheruka gukurwa ku mirimo amakosa bakoze yiswe “Ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”, nk’uko bigaragara mu […]